Nta Kayibanda nta Habyarimana, uwa nyuma yujuje umushinga w’ivangura yatangiranye n’uwa mbere
Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda kugeza mu 1994, mbere y’uko ajya kuri uwo mwanya yagezeho ahiritse ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda, yari Minisitiri w’Ingabo na Polisi, akaba ari we wayoboye ibikorwa byo kwirukana Abatutsi mu mashuri, nubwo yaje kuzana ikinyoma avuga ko ahubwo yarwanyaga iyo politiki.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, ari bwo yahimbye icyo kinyoma.
Minisitiri Bizimana ati “Habyarimana yahiritse ku butegetsi Kayibanda ku itariki ya 1 Nyakanga 1973, atangaza ko abikoreye impamvu ebyiri. Iya mbere ngo ni uko yari yamenye ko Kayibanda yashakaga kumwica abimenye aramutanga kugira ngo aburizemo iryo yicwa. Yabitangarije mu ijambo rirerire rya progaramu politiki ye ku ya 1 Kanama 1973. Impamvu ya kabiri ni yo yerekanye ko byari ibinyoma, yatangaje ko afashe ubutegetsi kubera ko u Rwanda rwari rugeze aharindimuka, harimo itotezwa n’iyirukanwa ry’Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, mu cyiswe imvururu za Gashyantare 1973”.
Ati “Nyamara ibyo bikorwa byo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, byari biyobowe n’itsinda ryo ku rwego rw’Igihugu na za Perefegitura, bikaba byari bikuriwe n’Umukuru w’Ingabo na Polisi, ari we Habyarimana icyo gihe. Yari Minisitiri w’Ingabo na Polisi. Uwari ukuriye ibyo bikorwa muri buri Perefegitura, yari ukuriye Ingabo na Polisi kuri urwo rwego, yakurikizaga amabwiriza ya Minisitiri Juvenal Habyarimana. Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byibasiye Abatutsi mu 1973, Habyarimana na Kayibanda bari babifatanyije, kuba yarabyitwaje agahirika Kayibanda, ntibimuvanaho icyo cyaha”.
Akomeza avuga ko Habyarimana amaze gufata ubutegetsi yavuze ko azarangwa n’intego eshatu: Ubumwe, Amahoro n’amajyambere, ndetse ashinze MRND ku itariki 5 Nyakanga 1975, iyo ntego aba ari yo ayiha, nyamara ngo n’ubwo yabivuze atyo, si ko yabishyize mu bikorwa.
Minisitiri Bizimana ati “Ahubwo yimitse ivangura n’ikandamiza ryibasira Abatutsi, n’itonesha rishingiye ku Karere yavukagamo, nk’uko byakorwaga ku butegetsi bwa Kayibanda na PARIMEHUTU. Ku birebana n’uburenganzira ku gihugu, Kayibanda na Habyarimana bavugaga ko igihugu ari icy’Abahutu, Abatutsi bakitwa abanyamahanga, bakitwa abanzi, bakitwa ba gashakabuhake, ba nyamuke n’ibindi”.
Kujya mu mashuri yisumbuye ku bana b’Abatutsi byari ingorabahizi
Abana b’Abatutsi bakomeje kudindira mu myigire yabo, nubwo Habyarimana yavugaga ko yaje kurwanya ako karengane, nk’uko Minisitiri Bizimana akomeza abivuga.
Ati “Iyi politiki y’irondabwoko n’irondakarere, byadindije cyane abana batagira ingano b’Abatutsi. Urugero mu 1981-1982, muri Perefegitura ya Butare, Abatutsi bari batsindiye kujya mu mashuri yisumbuye bari 44, hemerewe batandatu (6) gusa. By’umwihariko Komine Huye hatsinze Abatutsi 21, hemererwa umwana umwe wenyine. N’abahutu bavukaga mu zindi Perefegitura atari Gisenyi, Ruhengeri n’igice cya Byumba bitaga Urukiga ahavukaga Felicien Kabuga, bagiye bamburwa imyanya mu mashuri igahabwa abo ku Gisenyi na Ruhengeri”.
Ati “Urundi rugero, mu 1989 Perefegitura ya Gisenyi yagombaga kubona imyanya 649 mu mashuri yisumbuye, hakurikijwe umubare w’abaturage kuko ni cyo bavugaga ko bashingiraho, ariko Minisiteri y’Uburezi yahaye Perefegitura ya Gisenyi imyanya 1045, bivuze ko barengejeho 396. Perefegitura ya Butare yagombaga kubona imyanya 836 ihabwa 696 bivuze ko babatwaye imyanya 140. Iyi myanya rero bamburaga izindi Perefegitura, ni yo Leta ya Habyarimana yahaga akarere ke, ni na byo yitaga politiki y’Iringaniza ry’uturere nyamara rigaragaramo irondakarere rikabije”.
Ikindi kigaragaza ko Habyarimana yari ashyigikiye ivangura mu mashuri, ni uko yagendeye kuri raporo y’abadepite nyuma y’ubugenzuzi bakoze mu mashuri mu 1969, aho ngo basanze muri Perefegitura ya Kibuye, abategetsi bavuga ko abana b’Abahutu batarumva akamaro k’amashuri, batanayitaho, akaba yaregukiye Abatutsi, bati “ibyo birakomeye, ubutegetsi bwose bugomba kubikurikirana, ndetse bukorohereza Abahutu kugira ngo binjire mu mashuri yisumbuye ari benshi”.
Minisitiri Bizimana ati “Perezida Habyarima yakomereje kuri iyi politiki y’irondabwoko mu mashuri, mu ijambo yavuze ku ya 1 Kanana 1973, amaze ukwezi kumwe afashe ubutegetsi, yavuze ngo ‘kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizajya bishingira ku bwoko n’uturere’.
Iyi politiki yongeye gushyigikirwa na kongere zitandukanye za MRND, nk’izabereye i Kigali ku itariki 17-21 Ukuboza 1980 no ku wa 2629 Kamena 1983. Ibyemezo by’izi kongere, byashyizwe mu itegeko nomero 14 ryo mu 1985 ryageneraga Minisitiri w’Uburezi 5% by’imyanya mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ngo yo gukosora ahagaragaye ibibazo, nyamara ibi byakoreshejwe mu gukomeza ikandamiza rishingiye ku irondakarere n’irondabwoko”.
Ibi byarakomeje muri politiki ya Habyarimana, kuko yaje no gutangaza ku mugaragaro ko politiki y’uburezi ishingiye ku guteza imbere rubanda nyamwinshi, bivuze Abahutu, ntiyabaga avuga Abanyarwanda bose.
Ibijyanye n’iri vangura ryakorwaga mu mashuri, Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo, ari naho habereye kwibuka ku nshuro ya 32 abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyapolitiki bibukwa, bazize ibitekerezo byabo bitandukanye n’ibya Habyarimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|