Mu rubanza hari ikintu uregwa akora, urukiko ‘rugashyiramo imiyaga’

Ubutabera nsanasano cyangwa Plea Bargaining mu ndimi z’amahanga, ni ubukorwa hakurikijwe amasezerano y’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha, cyangwa ku kwemera icyaha ku bushake ndetse n’uwagikorewe, bityo bikoroshya inzira y’ubutabera, kandi impande zombi zikabyungukiramo.

Ubu buryo bwo gutanga ubutabera butari bumenyerewe mu mategeko y’u Rwanda, abantu bakangurirwa kubwitabira, cyane ko ubwoko by’ibyaha bwose byemewe kuba byaca muri iyi nzira, kandi uwakoze icyaha n’uwagikorewe bakarangiza ikibazo cyabo mu mahoro, bikanabarinda inzangano zisanzwe zimenyerewe hagati y’ababurana.

Ubundi mu buryo bw’amategeko icyaha gikorerwa sosiyete nyarwanda, aha hakaba ari ho bavuga ko icyaha cyakozwe mu buryo buziguye, ariko nk’iyo ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, haba hari uwakubiswe (victime).

Uwo ni we uba yakorewe icyaha mu buryo butaziguye, uyu nyuma y’ubwo butabera bushingiye ku kumvikana aba yemerewe no kuregera indishyi kandi bikihuta.

Bikorwa bite?

Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’Inkiko mu Rwanda, Harisson Mutabazi, avuga ko ubu buryo bw’ubutabera buhera mu Bushinjacyaha.

Agira ati “Dushingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha buhera mu Bushinjacyaha. Aha ni ukuvuga ko iri tegeko riha ububasha Umushinjacyaha bwo gukora ubwo bwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, bwamara kugerwaho, ayo masezerano akazanwa mu Rukiko kugira ngo yemezwe”.

Yungamo ati “Icyakora aha Umucamanza ntabwo yivanga mu bwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha. Icyo akora ni ugusuzuma niba ayo masezerano yujuje ibiteganywa n’amategeko byose birimo kuba uwemeye icyaha nta gitutu yashyizweho, akaba yayemeza cyangwa ntayemeze urubanza rugakomeza mu nzira zisanzwe, cyangwa akaba yabagira inama, akaba yabaha inyunganizi, wenda ati mubigenje gutya aya masezerano twayemeza”.

Akomeza avuga ko ubu buryo ababujyamo baba babanje gusobanurirwa bihagije, kuko umuntu abujyamo ku bushake, cyane ko aba yamaze kumva inyungu zirimo, ikindi ngo iyo birangiye ntabwo ikibazo cyongera gusubira mu Bugenzacyaya ngo hakorwe dosiye bundi bushya.

Ikindi cyiza kiri mu ikorwa ry’aya masezerano y’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha, ni uko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwakoze icyaha abe afite umwunganizi mu mategeko (avoka), kugira ngo yumve ibihavugirwa, bityo uregwa inyungu ze ntizihungabane, hato atazavuga ko yazinzitswe akemera ibintu buhumyi.

Inyungu ku bitabira ubu buryo bw’ubwumvikane

Ubu buryo butuma impande zose zunguka, haba uregwa, uwakorewe icyaha ndetse n’Ubushinjacyaha buhagarariye umuryango nyarwanda, bivuze ko n’Igihugu muri rusange cyunguka, kubera ko haba hatanzwe ubutabera bwihuse, cyane ko ari cyo inzego z’ubutabera zihora zishyira imbere.

Ruboya Antoine, ushinzwe kumenyekanisha amategeko na politiki muri Minisiteri y’Ubutabera, agaruka kuri zimwe muri izi nyungu.

Agira ati “Inyungu zitabarika ni zo nyinshi, kuko niba hari amadoziye arenga ibihumbi 29 yanyuze muri ubu buryo kuva bwatangira, arimo abantu barenga ibihumbi 29, bakaba barumvikanye, ubu imitima yabo yaragororotse. Imiryango y’abaregwa n’abakorewe ibyaha ntirebana ay’ingwe. Izo manza ubundi zinyuze mu nzira zisanzwe z’inkiko, hari ubwo rumwe rumara nk’imyaka itandatu, icyo ni igihombo. Ubu rero amafaranga yakagombye kuzigendaho abo bireba bose barayazigama, urumva rero ko ari inyungu ikomeye”.

Ati “Indi nyungu ni igabanuka ry’ubucucike mu magororero, bivuze ko amafaranga yagendaga ku bagororwa mu kubagaburira, kubavuza, kubatwara bajya kuburana hirya no hino mu gihugu, guhemba ababitaho n’ibindi aguma mu isanduku ya Leta. Ibi kandi bituma n’Igihugu kigira isura nsiza ku ruhando mpuzamahanga”.

Inyungu ku wemeye icyaha ni uko urubanza rwihuta, kugabanyirizwa igihano yari yarahawe, gufungurwa vuba, gusubikirwa igihano, kwiyunga n’uwo baburanaga n’ibindi.

Uwakorewe icyaha yungukira mu kureka gusiragira mu manza zamutwara amafaranga, guhabwa ubutabera bwuzuye kandi bwihuse, bibaye ngombwa ko anaregera indishyi bihita byihutishwa no gukomeza kubana neza n’uwo bagiranye ikibazo kuko byaciye mu bwumvikane.

Mushimiyintwari Edgar wo mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, ugororerwa mu Igororero rya Muhanga, avuga ko iyo gahunda yamufashije nyuma yo gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi binyuze mu buriganya.

Ati “Nari mfite icyaha gituma nshobora gufungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi, nkurikiranyweho uburiganya twakoreye kompanyi imwe y’i Kigali. Mu igororero mpamaze igihe kingana n’umwaka, ariko kuko nagiriwe ubuntu ngahura n’uwo nakoreye icyaha, mbifashijwemo n’Ubushinjacyaha, twaraganiriye nemera icyaha na we ampa imbabazi, ubu ngiye gutaha hanyuma njye mwishyura mu byiciro kuko ari cyo kiri mu masezerano twagiranye.”

Harisson Mutabazi
Harisson Mutabazi

Uyu ngo agomba kwishyura uwo yahemukiye Miliyoni 16 z’Amafaranga y’u Rwanda, akazayamuha mu byiciro nk’uko biri mu masezerano y’ubwumvikane.

Isubiracyaha rihanwa rite?

Iyo umuntu yari afunzwe wenda yarakatiwe imyaka 6, hakaza kubaho ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha amazemo nk’imyaka ibiri, igihano cye kigasubikwa agataha, aba asabwa kwigengesera ntiyongere gukora icyaha muri icyo gihe cyari gisigaye.

Ruboya abigarukaho agira ati “Iyo uwemeye icyaha ahawe isubikagihano agataha, iyo akoze ikindi cyaha aragihanirwa, ndetse na cya gihano cyari cyarasubitswe n’ubwo haba habura umunota umwe ngo kirangire, gihita kigaruka uko cyakabye kuko riba ari ideni urimo, bityo na cyo kikiyongeraho. Ikindi ni uko aha isubiracyaha ritemerwa mu bwumvikanye bushingiye ku kwemera icya, nta byo kongera gusubikirwa igihano nanone cyangwa kugabanyirizwa. Biba bisaba rero ko muri icyo gihe witwararika cyane, ukitwara neza, mbese ukaba bandebereho”.

Aha ni ho ahera ahumuriza baturage, babona umuntu wakoze icyaha akagifungirwa, hashira igihe gito akaba ararekuwe, bakavuga abati “Ubushinjacyaha buraduhemukiye, uyu muntu ntiyagombye kutugarukamo aka kanya n’ibyo yakoze”. Ruboya avuga ko nubwo aba yarekuwe, igihano cye ntaho kiba cyagiye, bityo ko batagombye kumwishisha, kuko haba hari ibyo yemeye.

Kuva ku kwa Mbere tariki 26 Mutarama 2026, mu magororero yose yo mu gihugu harimo kubera ubugangurambaga, bugamije gusobanurira abagororwa ubu buryo by’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, kugira ngo bwitabirwe na benshi kuko byagaragaye ko bufite inyungu nyinshi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ruvuga ko ubu buryo bugenda butanga umusaruro ugaragara, kuko bwagabanyije ubucucike mu magororero ku kigero cya 101%, ugereranyije n’imyaka yashize aho ikigero cy’ubucucike mu magororero cyari ku 143%, iyi ngo ikaba ari intambwe ikomeye yatewe mu rwego rw’ubutabera.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ububuryo nibwizape kandi twarabushimye ariko ntimudusobanurira neza niba bukoreshwa kubyaha byose Urugero nkuntu warongoye umwana utujuje imyaka y’ubukure? Cg gufata kungufu abantu bakuze cg kumuntu wishe undi abigambiriye? Murakoze.

Niyigaba Emile yanditse ku itariki ya: 26-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka