Mbabajwe no kubamenyesha ko mbashubije ikarita No H01 y’umuyoboke wa MRND – Umunsi Prof. Rumiya yitandukanya n’ishyaka ryasenye u Rwanda

Mu 1950, ababyeyi b’I Sovu, ubu ni mu Karere ka Huye, babyaye umwana bamwita Jean Rumiya, maze bamurerera mu muco nyarwanda w’Ubupfura no kwanga ikibi, ugakurikira icyiza n’aho wasabwa kubitangira ikiguzi cy’ubuzima bwawe.

Nyakwigendera Prof. Rumiya Jean
Nyakwigendera Prof. Rumiya Jean

Rumiya yarabitoye. Kugeza mu 1973 ubwo habaga ivangura ry’amoko mu mashuri, abatutsi bakameneshwa, bagatangira guhunga, Rumiya yigiriye inama ati “Jyewe ntabwo nahunga igihugu, kuko ndi mukuru mu muryango, ngomba kwereka barumuna banjye urugero.”

Yaragiye akomeza gufatanya n’ababyeyi be imirimo yo mu rugo, haza kugera igihe asubizwa mu ishuri, agera muri Kaminuza y’u Rwanda, araminuza, ndetse kubera umuhate we wo kwiga, aza kubona buruse imujyana mu Bufaransa kwiga Amateka, ku rwego rwa Doctorat, maze mu 1983, agaruka yiyemeje gukorera u Rwanda.

Rumiya ava i Burayi n’umuryango we, yahise yoherezwa kwigisha Amateka mu ishami rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Nyakinama, Ruhengeri y’icyo gihe, maze agakurikira ubuzima bw’igihugu n’aho kigana nk’umunyabwenge.

Ni yo mpamvu mu Kwakiwa 1990, ubwo umutwe wa RPF Inkotanyi wateraga u Rwanda, yabaye mu bantu bari bafite ibitekerezo bigira biti “Bariya ni abanyarwanda, kandi beguye intwaro ngo batere igihugu kuko bagikunze, bashaka kukigiraho uburenganzira nkatwe twese.”

Umugore wa Rumiya, Veneranda Mukamudenge, ibyo abyibuka nk’aho byabaye ejo, aho agira ati “Icyo gihe, Kaminuza ya Nyakinama abantu barayikoresheje cyane. Abantu bacitsemo kabiri, haba abantu bandika nabi cyane, bavuga abo bantu bahunze bateye igihugu. Ariko uruhande rwe yarimo, bakandika bavuga bati: aba bantu uko byagenda kose bazagera aho bunge ubumwe n’abandi Banyarwanda batahe, kuko nta wundi muti, nabo ni abanyarwanda. Abo bari bakeya, ariko utwo twandiko baradusomaga, abandi nabo bakandika ibyabo, byo kuvuga ko abo bantu ari Inyangarwanda, bakabyohereza muri Minisiteri, bigasomwa kuri Radiyo.”

Madame wa Rumiya Jean uyu munsi aho atuye i Huye
Madame wa Rumiya Jean uyu munsi aho atuye i Huye

Mu 1991, ibyo bitekerezo bihanganye muri Nyakinama byatumye haba umwuka mubi, maze Rumiya n’abo batekerezaga kimwe barameneshwa, bahungira i Kigali, maze we akomereza I Butare, kuko yari afite amasomo yigisha ku Kicaro gikuru cya Kaminuza.

Ntibikwiye ko MRND yaba nk’umutwe w’iterabwoba(Ku Klux Klan) – Ibaruwa Ikomeye Rumiya yandikiye Habyarimana

Umuyobozi w’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, Perezida Juvenal Habyarimana, yakoraga ku buryo ashyiramo abantu bamwe bo kujijisha, ngo yerekane ko ishyaka ari iry’abantu bose.

Ni yo mpamvu ngo Rumiya na we yashyizwe muri Komite y’Ishyaka I Butare, asimbuye uwitwaga Pierre Claver Karenzi. Icyo gihe muri Butare, ishyaka ryayoborwaga n’uwitwaga Rugira Amandin.

Ubwo rero, ngo bahamazwaga mu nama y’ishyaka, bakiga amatwara yaryo, bakabwirwa ibjyanye no kwegera abaturage babakangurira iby’iterambere, ariko nyuma iyo nama yarangira, hakaba indi ya rutwitsi, igahezwamo bamwe.

Umugore wa Rumiya agira ati “Bakoraga inama, bakagera ku myanzuro myiza y’ibigomba gukorwa, ariko iyo yarangira, bamwe muri bo bagakomereza mu yindi nama, bagahura n’abandi bayoboke ba CDR, ishyaka rutwitsi, bagapanga imigambi y’uburyo bazamara abatutsi. Icyo gihe umugabo wanjye yamenyaga amakuru ko hari ababaca inyuma bagapanga ibintu bibi.”

Icyo gihe rero, hari n’ibindi bibazo byinshi byari mu ishyaka MRND, aho ibitekerezo bimwe byari bishyigikiye ko ikorana mu mpuzamashyaka irimo imitwe y’abahezanguni nka CDR, PARERWA na PECO. Iyi mitwe, yari ifite ivangura ry’amoko n’urwango rukomeye ku Batutsi.

Ku wa 14 Ugushyingo 1992, Rumiya wari muri Komite y’igihugu ya MRND ndetse n’iy’Intara ya Butare, Yari umuntu ukomeye mu ishyaka kuko yari muri komite yari ishinzwe kuvugurura inzego z’ishyaka, ariko abona ko umurongo bashaka guha ishyaka ushaka gutatirwa, yitandukanya na ryo.

Uko AI itekereza Rumiya ubwo yandikaga ibaruwa imubabaje
Uko AI itekereza Rumiya ubwo yandikaga ibaruwa imubabaje

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Habyarimana, hari aho yagize ati “Jyewe nizeye ko aya marushanwa amashyaka arimo, uzayatsinda ari uzemera guhuza neza Abanyarwanda(veritable ressembleur de tout les Rwandais), baba abo mu gihugu imbere, ndetse n’abo hanze, amoko yose, uturere twose tw’igihugu nta na kamwe kavuyemo.”

Yongeyeho avuga ko MRND idakwiye gukora nk’umutwe wavukiye muri Amerika w’ivangura n’iterabwoba wa Ku Klux Klan, maze amaze kwibutsa indangagaciro n’intego z’amahoro, ubumwe n’iterambere zitigeze zubahirizwa muri MRND agira ati “Mbabajwe no kubabwira ko ngomba kubasubiza ikarita y’umurwanashyaka nomero H01, nkanabamenyesha ko neguye muri komite y’igihugu n’iya perefegitura ya MRND.”

Iyi baruwa, Rumiya yayandikishije intoki, maze ayiha umugore we wakoraga mu Bunyamabanga bwa Kaminuza ajya kuyandika ku mashini, aho agira ati “Harimo amagambo akomeye, ariko nayanditse nishimye mvuga nti: utumva arorere.”

Uko AI itekereza madame wa RUmiya mu myaka 34 ishize ubwo yandikaga ibaruwa
Uko AI itekereza madame wa RUmiya mu myaka 34 ishize ubwo yandikaga ibaruwa

Umuryango wa Habyarimana washatse kumuryoshyaryoshya ngo yisubireho

Ubwo Rumiya yandikaga asezera muri MRND, inkuru yarasakaye cyane, ivugwa no mu binyamakuru, maze inshuti ze ziba ari zo zimwegera bwa mbere ziti “ Wikuye amata mu kanwa ariko uranapfa . Reba aho uhungira”, ariko we arabangira agira ati “ntaho nzajya, hatazagira abo batoteza babanziza. Nibaza bazansange aha.”

Icyo gihe ariko, umuryango wa Perezida Habyarimana na wo wumvise ko utakaje umuntu ukomeye, maze wohereza murumuna wa Habyarimana, Jean Bararengana wari umuganga, maze aba ari we umuguyaguya.

Umugore wa Rumiya yibuka ko babwiye umugabo we bati “Ese wababajwe n’uko twakurekeye mu bwarimu kandi uri muri Komite y’Igihugu ya MRND? Ariko undi aramuhakanira, maze Bararengana ati: uwakugira Diregiteri w’Ingoro Ndangamurage, biriya ntiwabivuguruza?”

Ibi byose Rumiya yarabyanze, agira ati “jyewe ndi umwarimu kandi ibyo biranyuze.”

Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, aho Jean Rumiya yigishaga
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho Jean Rumiya yigishaga

Aho kugira ngo asubire inyuma, Rumiya ahubwo yakomerejeho, akajya yereka n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ko bari gutera inkunga ikibi.
Muri ibyo bihe hari nk’ibaruwa yandikiye Ubuyapani, abushimira ku nkunga zinyuranye butera u Rwanda, harimo n’iy’amabisi ya ONATRACOM, ariko ababwira ko ayo mabisi asigaye atwara abajya muri za mitingi zirimo urugomo.

Rumiya yumvise amagambo ya Mugesera ku Kabaya ahinda umushyitsi

Imwe mu mabaruwa akomeye Rumiya yanditse, harimo iyari igenewe Dr. Leon Mugesera bakoranaga nk’umwarimu, ndetse no muri Komite yari ishinzwe kuvugurura MRND.

Akivuga iriya mbwirwaruhame yo muri Superefegitura ya Kabaya, Akarere ka Ngororero y’ubu, Mugesera yatumye igikuba gicika.

Umugore wa Rumiya yibuka ko yabonye umugabo we yabuze icyo afata n’icyo areka, amaguru aratitira, nuko azenguruka inzu yose yibaza ibyabaye kuri mugenzi we Mugesera, kugeza aho avuga amagambo rutwitsi.

Aha naho yashatse impapuro, afata ikaramu arandika maze ahereza umugore we ngo abijyane ku mashini, arandika.

Uko AI itekereza Rumiya ubwo yandikaga ibaruwa
Uko AI itekereza Rumiya ubwo yandikaga ibaruwa

Mu byo yanditse, harimo kubaza Mugesera ati “Intiti nkawe yize iby’ubuhanga mu ndimi, muri Kaminuza nziza yo muri Kanada, ni gute utinyuka gukinisha amagambo y’urwango, aryanisha Abanyarwanda?”

Yarongeye kandi aranamubwira ati “Si byiza kugerageza kuzana iturufu y’amoko igihe tugeze mu ikorosi runaka rya Polotiki, kuko ibyo bikurikirwa n’ingaruka mbi cyane.”

Aha, yamuhaye urugero kuri Perezida Glegoire Kayibanda, aho mu 1972-1973 yabonye ko atazashobora guhindura itegeko nshinga ngo abone manda ya kane, maze akazana iturufu y’amoko,

Aha rero niho yahise amwibutsa ati “Uz ibyakurikiyeho nyuma y’aho.” Uyu Kayibanda yishwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Juvenal Habyarimana.

Yarongeye kandi abwira Mugesera ati “Kuva namara kwegura muri MRND, niyemeje gufata umurongo wo kwifata, ariko byabaye ngombwa ko mvuga kugira ngo nkuburire ku kaga umuhanga nkawe ufite impano y’icuraburindi ashobora kuzanira igihugu cyose.”

Rumiya Interahamwe ziramwishe

Rumiya, yanditse amabaruwa menshi yanga ubutegetsi bubi, arwanya ivangura ry’uburyo bwose, maze mu gihe cya Jenoside nyir’izina, Interahamwe n’abasirikare bamushaka mu ba mbere baramwica.

Hari ku wa 4 Gicurasi 1994 ku manywa y’ihangu, ubwo Interahamwe zinjiraga mu rugo rwabo ku Itaba ya Butare, ari igitero kinini, hanyuma zigatangira gusaka.

Umugore wa Rumiya agira ati “Bamwe bari bafite imbunda, abandi imihini, abandi imihoro n’imyase. Bari abantu ntazi aho baturuka.”

Abo rero, ngo baraje bajagajaga inzu, babonamo ibintu by’akazi ka Rumiya, byaba uturadiyo dufata amajwi yifashishwa mu by’amateka, n’ibindi, maze babyitiranya n’ibikoresho ngo byo gukorana n’Inyenzi.

Abo, batwaye bimwe mu nzu, hanyuma baka amafaranga, ayo babonye yose barayatwara, maze basiga babakingiranye, nuko umuryango wose, ababyeyi n’abana batanu bigumira mu nzu, ariko barebeye mu idirishya, babona ko hasigaye umuntu ubacungira hafi.

Umuryango wa Rumiya. Abarokotse ni umugore we n'abana babiri bato-bambaye umweru n'umutuku
Umuryango wa Rumiya. Abarokotse ni umugore we n’abana babiri bato-bambaye umweru n’umutuku

Bwarakeye baragaruka, maze babanza gusohora umugore, bamugejeje mu muryango, Rumiya arababaza ati “Ese ni we mubanza”?

Akivuga ibyo, ngo Interahamwe zahise zimutemera mu muryango ziramwica, umuryango ucura imiborogo.

Nyuma, umuryango waje kunyanyagira uraburana, ariko biza kurangira harokotse abana babiri bafite munsi y’imyaka icumi, hamwe na nyina, ubu baracyari ho.

Mu bihe byakurikiyeho, byabanje kugorana kwemeza abana ko bagomba gusubira mu ishuri, ariko nyuma baje kwishakamo imbaraga basubira mu ishuri, none ubu barakomeje, bariyubaka, bubaka ingo zabo.

Bishimira ko se yabahaye urugero rw’ubutwari, bwo guhagarara ku kuri.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo   ( 1 )

# Subiramo usome inkuru yawe. Sinemeza ko Rumiya yanditse nkuko wabivuze ngo ( …ressembleur) niba wamuhimbiye ukosore. Nakugira n’inama to gushaka bazi neza igifaransa bakagufasha!

Tabaro Muswa yanditse ku itariki ya: 10-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka