Kurasa mu kirere mu gihe cyo gushyingura abasirikare byavuye he?
Kurasa mu kirere mu gihe cyo gushyingura umusirikare wapfuye ni ikimenyetso ni umuco ukunze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo ku isi, kandi bifite impamvu yabyo, ndetse n’amateka biturukamo.
Uyu muhango, ni ikimenyetso cy’icyubahiro, ndetse ni umuhango ushingiye ku muco w’intwari wo hambere ugamije guha icyubahiro abapfuye, gufata mu mugongo abasigaye, no kwibutsa sosiyete igiciro cy’ubwitange.
Bifite imizi y’igihe kirekire n’ikimenyetso gikomeye, kandi nubwo bigaragara nk’ibidasanzwe, si urugomo ahubwo ni umuhango w’icyubahiro, guherekeza, no kwibuka ugiye.
Imyemerere y’igihe cya kera n’iya none
Mu mico y’abakurambere, intwari zajyaga zifata ko kuasa mu kirere, cyane cyane bikomoka ku ntwaro, rufasha umwuka w’uwo wapfuye kugera mu buruhukiro, bukaba n’uburyo bwo guhinda imyuka mibi.
Mu mico ya kera bakoreshaga gutera amacumu mu kirere, ubundi bakarasa imyambi, ariko nyuma haza gutangira uburyo bwo kurasa hejuru bakoresheje imbunda za kizungu.
Mu muco w’ingabo za none, kurasa mu kirere ni ishimwe, bisa no kumanura ibendera.
Nikimenyetso cy’icyubahiro n’ubutwari kandi bigaragaza ko umurimo wa nyuma w’umusirikare warangiye. Biranerekana kandi ko umuntu atapfuye ubusa.
Mu gihe cyagiye gihita, iyi mihango yahindutse ibyo ingabo nyinshi ubu zitanga nk’“ishimwe ry’imbunda” rifite amasasu atatu.
Impamvu y’amasasu atatu
Mu ngabo nyinshi (by’umwihariko iz’i Buryai), ishimwe ryo kurasa amasasu atatu ni umuco wakwiriye hose.
Mu bihe bya kera iyo impande ebyiri zabaga zihanganye, hari aho intambara yageraga igahagarara kugira ngo kugirango buri ruhande rufate abaguye ku rugamba babo. Amasasu atatu yagaragazaga ko abapfuye babonetse kandi ko ingabo ziteguye kongera intambara.
Uko igihe cyagiye gihita, ayo masasu atatu yaje kuba ikimenyetso cy’icyubahiro, kurangiza neza, no kwitanga.
Mu bice bya Afurika, Uburengerazuba bwo hagati n’Uburasirazuba bwo hagati, kurasa mu kirere mu gihe cyo gushyingura bifite ibisobanuro by’ingabo n’umuco:
– Bivuga ko uwapfuye ari intwari
– Bihamya ku mugaragaro ubutwari n’ubudahemuka
– Bitanga ubutumwa ko umuryango ukomeye kandi witeguye
Mu matsinda y’abasirikare cyangwa inyeshyamba, bishobora kandi gushimangira ubumwe no gukotana.
Naho rero mu buryo bwa kimuntu, ni ikimenyetso cyo kuvuga agahinda mu buryo bwa gitwari, aho kuba mu buryo bwo guceceka. Muri macye ni nk’uburyo bwa nyuma bwo kuvuga ngo “Wararwanye, noen tuguhaye icyubahiro, ruhuka."
Ibi kandi byibutsa abasigaye ikiguzi gikomeye cy’intambara
Uko amategeko ya none abiteganya
Uyu munsi, ibihugu byinshi byabujije cyangwa byahagaritse kurasa hejuru kubera impungenge z’umutekano. Bityo, kurasa umwuka ni yo akoreshwa, nabwo kandi ugasanga ari ikintu kigenzurwa cyane. Ahandi rero, kurasa hejuru bisimbuzwa kuvuza ingoma, akarumbeti cyangwa se indirimbo.
Amadini amwe ntiyemera kurasa mu kirere mu gihe cyo gushyingura kubera ko bihabanye n’imyemerere yabo, imyitwarire, n’ukuntu bafata urupfu. Impamvu si umutekano gusa, ahubwo ni n’uburyo baba bumva urupfu rutinyitse.
Andi madini muri rusange abyanga avuga ko intwaro aro ibimenyetso by’urugomo, kandi icyubahiro nyacyo kigaragarira mu isengesho, kwihangana, no kwita ku bazima.
Amadini avuga ko hakwiye kubaho icyubahiro cy’ubuzima no kwirnda kurwanya abandi, akigisha ko intwaro ari ibikoresho by’ubugome, kandi kuzikoresha mu bihe by’icyubahiro nko gushyingura bihumanya icyubahiro cy’umuhango w’urupfu.
Ubukristo (amatorero menshi) bushimangira amahoro, kwicisha bugufi, no gusenga mu gihe cyo gupfa. “Amahoro abarokora niyo y’agaciro” (Matayo 5:9). Bityo, ku Bakristo, kurasa bihabanye no gushyira intwaro hasi imbere y’Imana.
Hari n’abiubutsa ko urupfu ari igihe cyo gutuza no kwitekerezaho. Mwene ayo madini, yigisha ko urupfu rusaba umudendezo w’icyubahiro, aho kuba urusaku cyangwa urugomo. Nko muri Islam, urugendo rwo gushyingura rugomba kuba rutuje, bityo imihango ikomeye, kuririmba cyane, cyangwa kurasa birabujijwe (makruh cyangwa haram).
Muhammad ufatwa nk’umukuru wa Islam ngo yaba yaravuze ko uwitabye Imana agomba guhabwa icyubahiro no gushyingurwa vuba.
Aha rero, kurasa babifata nk’ibyishimo cyangwa kwishyira hejuru, bigatuma kwibuka Imana (dhikr) bitibandwaho.
Amadini amwe yigisha ko urupfu ruringaniza abantu bose. Kurasa ngo bishobora kuzamura umuntu umwe nk’“intwari” hejuru y’abandi, kandi amadini amwe nka Islam ashimangira ko icyubahiro gitangwa n’ukwizera n’ibikorwa, si imyanya cyangwa intwaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|