Imyitwarire mu cyumba cy’inteko rusange, umutwe wa Sena

Umutwe w’Abadepite ndetse n’Umutwe wa Sena ugira icyumba cyabugenewe cyo gukoreramo inama y’Inteko rusange. Gusa icyo cyumba kukinjiramo hari amabwiriza agenga Abasenateri ndetse n’Abadepite hamwe n’abandi baba bitabiriye gukurikirana ibikorwa by’inama y’Inteko Rusange.

Mu ngingo ya 149 ivuga ku kutavogerwa kw’icyumba cy’Inteko Rusange. Iyi ngingo isobanura ko abantu batari Abasenateri cyangwa abakozi ba Sena binjira mu cyumba cy’Inteko Rusange banyuze mu miryango yihariye yabugenewe. Bicara mu myanya yabagenewe mu mutuzo.

Ibi bisobanuye ko Abasenateri banyura mu muryango bagenewe utandukanye n’undi abitabiriye inama banyuramo bajya mu myanya yabo.

Icyumba cy’inama cy’Abasenateri imiryango bacamo ni ibanza ari nayo inyurwamo n’abashyitsi bo mu nzego z’ubuyobozi baje kugira ibyo bageza ku Basenateri iba iri hafi y’aho bicara bikaborohera kugera mu myanya yabo vuba.

Ku bandi bitabiriye ibikorwa by’Inteko rusange banyura ku ruhande rw’ ahazamuye Ibendera ry’igihugu bakinjira mu muryango bazamutse ingazi bagahingukira ahari intebe zifite ibara ry’icyatsi kibisi.

Nubwo bimeze gutyo, undi muntu utahamenyereye iyo anyuze mu muryango wagenewe kunyurwamo n’Abasenateri nta ngaruka bishobora kumugiraho kuko biba ari ubwa mbere agannye muri iyo Nteko Rusange.

Icyo gihe umukozi ushinzwe itumanaho amufasha kumenya aho yicara yagenewe kugira ngo ataza kwisanga yicaranye n’Abasenateri mu myanya yabo kandi bitemewe.

Ibi bifasha abitabiriye Inteko Rusange kugana mu myanya yabo mu ituze no mu mutekano kandi hatabayeho kubangamirana.

Buri Musenateri yicara mu mwanya we wabugenewe akurikije ikirango kiriho amazina ye yombi agakurikira inama mu ituze.

Ni kimwe no mu cyumba cy’inama y’Inteko rusange y’Abadepite kuko imirwango ibiri iri ahabanza niy binjiramo undi murango ukurikiyeho ukinjirirwamo n’abandi batari abadepite baje gukurikira imirimo y’Inteko.

Iyo Inteko Rusange igiye gukorera mu muhezo Abatari Abasenateri barasohoka. Birabujijwe kwinjirana mu cyumba cy’Inteko Rusange ku bantu batari Abasenateri telefone igendanwa isohora ijwi. Biranabujijwe kwinjirana ikintu cyose gishobora guhungabanya imigendekere myiza y’imirimo y’Inteko Rusange.

Ingingo ya 150 yo igena uko abaturage bakurikirana imirimo y’Inteko Rusange. Mu gihe cy’imirimo y’Inteko Rusange, abantu bari mu myanya yagenewe abatari Abasenateri baricara, bagatuza.

Abantu batari Abasenateri bicara mu myanya y’inyuma mu ntebe zabugenewe. Sena igira ibyuma bisakaza amajwi n’amashusho ajyanye n’imirimo y’Inteko Rusange irimo kuba. Iyo bishoboka, amashusho n’amajwi byafashwe bigezwa kuri rubanda hakoreshejwe uburyo bw’itangazamakuru n’itumanaho.

Umuntu wese utari Umusenateri ubuza umutekano mu Nteko Rusange ahita yirukanwa ku cyemezo cy’uyiyoboye agatanga amabwiriza ku babishinzwe. Iyo uwo muntu wirukanywe yakoze icyaha gihanwa n’amategeko, ashyikirizwa inzego z’ubutabera bidatinze.

Ibikubiye mu ngingo z’iri tegeko ngenga zirebana n’ukutavogerwa kw’aho Sena ikorera, bitangazwa ku miryango yinjira mu Ngoro ya Sena no ku miryango y’icyumba cy’Inteko Rusange cya Sena.

Ibitekerezo   ( 1 )

Numuturage usazwe yemerewe kujya mucyumba cyinteko atatumiwe,ese bimusaba iki kugirango winjiremo?

Marius Ishimwe yanditse ku itariki ya: 27-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka