Guhungira mu Rwanda bivuze iki? Inkuru itari imbarirano

Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, zishimira ko nubwo zikitwa impunzi kuko zitari mu gihugu cyabo cy’amavuko, ariko badahezwa, kuko ntaho imibereho yabo itandukanye n’iy’abenegihugu.

Kudahezwa byatumye abakora imirimo y’ubworozi 128, bibumbura muri Koperative Indashyikirwa yo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bafashwa kubakirwa ibiraro.

Umuyobozi w’iyo Koperative, Nzayikorwa Rwamuningi Mon ami, avuga ko batangiye mu 2015 ari aborozi bake bafite inka zitagera mu 10, bakaba bamaze kugera ku nka 505, zitanga umukamo wa litiro nibura 2500 ku munsi, nyuma yo kubakirwa ibiraro bya kijyambere.

Yagize ati “Biradushimisha iyo tubona turi muri Leta imeze itya idaheza, kuko urabona ko tworoye mu buryo n’undi Munyarwanda yoroyemo. Ikindi kandi dufite uburenganzira dufite bungana n’ubw’abanyagihugu. Yego turi impunzi, ariko iyo dusohotse nta wushobora kudutandukanya n’abanyagihugu, kuko ntaho duhezwa.”

Gilbert Harindintwari, impunzi mu nkambi ya Mahama, avuga ko kudahezwa ari kimwe mu bibatera imbaraga.

Agira ati “Abanyarwanda iyo ubasabye icumbi, baragucumbikira, wabasaba akazi bakakaguha, ugakora nta kibazo."

Guha impunzi amahirwe yo kwinjira mu buzima busanzwe bw’Igihugu, bibafasha kuba kugeza ubu abanyeshuri barenga ibihumbi 45 hirya no hino mu gihugu bigana n’Abanyarwanda mu byiciro byose.

Ange Ishimwe, umwe mu banyeshuri b’impunzi biga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye, avuga ko bigana n’abandi batari impunzi mu ishuri kandi nta gikorwa na kimwe bahezwamo.

Yagize ati "Hano ntibaduha ubumenyi gusa ahubwo baranaturera.”

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ivuga ko hari ibikorwa bitandukanye bifasha impunzi kwisanga mu buzima bw’Igihugu.

Mu Rwanda habarirwa impunzi zirenga ibihumbi 138 zirimo ababa mu nkambi no mu mujyi.

Ibikorwa remezo by’imihanda, amavuriro n’amasoko ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro biri hose mu nkambi no hanze yazo. Impunzi kandi zihabwa ibyangombwa biziranga (Identification documents): Ikarita y’Impunzi, Pasiporo, n’ibyemezo by’amavuko.

Impunzi zemerewe kujya aho zishaka hose mu gihugu no hanze yacyo no gukora ibikorwa binyuranye. Impunzi zivuza nk’uko Abanyarwanda bivuza, zikagira uburenganzira bwo gukora ubucuruzi hamwe n’uburenganzira bwo gushaka akazi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka