Dosiye ya Agathe Habyarimana: Ni iperereza rigoye cyane - Umushinjacyaha w’Ubufaransa

Umushinjacyaha ushinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rukiko rwa Paris mu Bufaransa, Olivier Christen yirinze kugira icyo atangaza kuri Dosiye ya Padiri Wenceslas Munyeshyaka ndetse n’umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Agatha Kanziga.

Umushinjacyaha Olivier Christen
Umushinjacyaha Olivier Christen

Igisobanuro atanga, ni uko ngo "bagikorwaho iperereza kandi hakaba hategerejwe umwanzuro w’urukiko tariki ya 6 Gicurasi."

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 23 Mata nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka abakoreraga serivisi z’u Bufaransa mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Olivier Christen yashubije agira ati “Nk’abantu bamwe bavugwa cyane, nk’umupadiri Wenceslas Munyeshyaka n’umugore witwa Agathe Kanziga, dosiye zabo ziracyakorwaho iperereza ryimbitse. Sinshobora gutangaza uko izo dosiye zizarangira, kuko ari iperereza rigikomeje kandi rigoye cyane”.

Uruhare rwa Wenceslas Munyeshyaka mu gihe cya Jenoside

Munyeshyaka Wenceslas, ubu utakibarizwa mu Bapadiri ba Kiliziya Gatolika, kuko yirukanywe burundu nyuma y’icyemezo cyafashwe na Papa Francis, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari Padiri muri Paruwasi ya Sainte Famille, ahahungiye ibihumbi by’Abatutsi batekereza ko bahabona umutekano.

Ashinjwa ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi baguye kuri iyo Kiliziya ndetse no ku kigo cya Saint Paul byegeranye, afatanyije n’uwahoze ari Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse.

Abatangabuhamya bemeza ko hagati y’itariki 8 Mata n’icyumweru cya mbere cya Nyakanga 1994, Munyeshyaka yitabiriye inama nyinshi zaberega kuri Sainte Famille no kuri Saint-Paul zateguraga kwica Abatutsi ari kumwe n’uwahoze ari Perefe wa Kigali, Col Tharcisse Renzaho, Maj. Gen. Laurent Munyakazi n’abandi bari mu buyobozi bw’ibanze barimo Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukandutiye, abasirikare n’interahamwe.

Munyeshyaka ngo yitwazaga imbunda nto mu gihe cya Jenoside, akaba ariyo yagiraga igikangisho ubwo yajyaga gusambanya ku gahato abagore n’abakobwa bari bahungiye ku kiliziya.

ikindi kandi, ngo ni we warobanuraga Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya akabashyikiriza Munyakazi ngo bajye kwicwa.

Nyuma ya Jenoside, Padiri Munyeshyaka yahungiye mu Bufaransa. Urubanza rwe rwagejejwe mu butabera bw’u Bufaransa muri 2005 bikozwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Dosiye ye yoherejwe i Paris, aho yashinjwaga ibyaha bya Jenoside, gufata ku ngufu, gutsemba no guhotora, nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Muri 2015, urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko Munyeshyaka atagombaga kuburanishwa ibyaha byose ashinjwa, kubera ko ngo nta bimenyetso bifatika byatanzwe.

Imiryango itandukanye ikorera mu Bufaransa irimo CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) yajuririye icyo cyemezo mu rukiko rw’i Paris ariko rukomeza gusubika urubanza.

Mu 2018, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI),yatangaje ko ubutabera bw’u Bufaransa bwahisemo guhagarika iperereza kuri urwo rubanza rwari rumaze imyaka 20, bituma Padiri Munyeshyaka ataburanishwa.

Muri 2006, Urukiko rwa Gisirikare rw’u Rwanda rwakatiye padiri Munyeshyaka igifungo cya burundu adahari, mu rubanza yaregwagamo hamwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica Abatutsi babarirwa mu magana bari bahungiye ku kiliziya mu gihe cya Jenoside.

Bite kuri Agatha Kanziga

Urukiko rwo mu Bufaransa kandi rwasubitse icyemezo cyarwo ku kuba rwatera utwatsi cyangwa rukomeza gukurikirana dosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi iregwamo Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Icyemezo cyari gitegerejwe tariki ya 8 Mata cyarasubitswe, kikazatangazwa ku wa 6 Gicurasi, nyuma y’imyaka 18 ishize bakora iperereza.

Inkiko z’u Bufaransa zirimo gusuzuma niba Kanziga yaragize uruhare mu itsinda ry’abari hafi y’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana rizwi nka “Akazu” bashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanziga afashijwe n’ingabo z’u Bufaransa, zamuhungishirije mu Bufaransa kugeza n’ubu gusa kuva u Rwanda rwasaba kenshi ko ashyikirizwa ubutabera ntibyigeze bikorwa.

Dosiye imukurikirana yafunguwe mu 2008, nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bw’abahohotewe, ukorera mu Bufaransa, utanze ikirego. Iyi dosiye imaze gufungwa inshuro eshatu Ubufaransa bukavuga ko nta bimenyetso bihagije byabonetse.

Agathe Kanziga
Agathe Kanziga

Mu cyemezo giheruka gufatwa muri Kanama 2025 cyo kuyifunga, ubushinjacyaha bushinzwe iby’iterabwoba hamwe n’abareze basabye ko isubirwamo. Kuri ubu, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rurimo kureba niba ruzemera ubujurire cyangwa rugafunga burundu uru rubanza.

Ibuka ibivugaho Iki ?

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, uvuga ko gutinza imanza ku bakoze ibyaha bya jenoside yakorewe Abatusti ari ukudatanga ubutabera ku barokotse by’Umwihariko kuri abo bakidegembya mu Bufaransa.

Perezida wa IBUKA Dr Gakwinzire Philibert yasabye amahanga ko atakomeza guhishira abakoze ibyaha bya Jenoside ahubwo ko hakwiye gutangwa ubutabera bagakurikiranwa bagahanirwa ibyaha bakoze.

Dr Gakwenzire avuga ko gutinza imanza ndetse no gufata igihe kirekire hakorwa iperereza bituma abakoze Jenoside bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo biturutse kuba ibihugu bibacumbikiye bitabakurikirana ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka