Dore uko ubuntu butakara kubera ibikomere

Inzobere mu bijyanye no gukira ibikomere Dr. Niyonzima Bosco, avuga ko kugira ubuntu bisobanuye, kubanira neza abandi, gukunda no gukundwa, gutega abandi amatwi no kuba wabitangira.

Hari kandi kugira indangagaciro zose zigaragara mu muco Nyarwanda, zituma uzujuje anezerwa (akaryoha), kandi agatanga (imiterere ye igatuma n’abandi bamererwa neza).

Dr. Niyonzima avuga ko gutakaza ubumuntu ari ukubaho ibyo byose bitarangwa muri runaka, byaramukayutsemo bitewe n’ibibazo yanyuzemo mu buzima, bikamutera ibikomere akabanira nabi abandi, kugeza ubwo nawe ubwe yiyanga ku buryo aba asigaye yumva yanakwiyambura ubuzima.

Agira ati, "Ubundi umuntu kugira ngo abeho yishimiye bisaba ibintu bibiri, kubaho witaweho no kubaho mu mwimerere wawe, ariko mu Rwanda hari imiryango myinshi ibayeho ikomeretse kubera amateka, kandi ibyo bikomere bikaba bihererekanywa mu miryango".

Yongeraho ati, "Icya kabiri ni uko mu mikurire usanga abana barerwa bakundwa ku kiguzi runaka, urahabwa iki ari uko ukoze iki, kandi nyamara umwana akwiye gukundwa ntakindi bishingiyeho, bitaba ibyo ugakurana icyo gikomere cyo kubaho wararanzwe n’ingurane y’ikintu runaka washinga urugo ubwo haduka amakimbirane kuko uba utazi icyo gukundwa no gukunda ari cyo".

Dr. Niyonzima avuga ko ibyo bikomere wabayemo ntubikire bikomeza kwiyongera uko ubayeho mu kazi, abaguhemukira n’ibindi bigukomeretsa, bikagira ingaruka mu mibanire y’abashakanye

Agaragaza ko kuba imiryango myinshi y’Abanyarwanda ibayeho ikomeretse, bituma n’ingo nshya zivuka, zisanga zibana n’ibyo bikomere, ku buryo bigoye ngo abagiranye ibibazo mu miryango babashe kubona ujya kubunga.

Agaragaza ko mu Rwanda, bimwe mu bituma umuntu agira ibikomere kugeza ubwo atakaza Ubuntu, (kuba yumva atariki umuntu cyangwa akora ibikorwa bitari ibya muntu), harimo Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikomere abantu bakuranye bakabishingana ingo, ubukene n’indi mibereho igoye n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Imiryango myinshi y’Abanyarwanda irakomeretse

Dr. Niyonzima washinze Umuryango Ubuntu Centre for Peace (UCP) wita ku komora ibikomere, avuga ko barangije gahunda yitwa ’Imenye Wigire’ igamije gusobanurira abafite ibikomere, uko bisobanukirwa banamenya uko bitwara kugira ngo ubuzima bukomeze aho mu Karere ka Kamonyi gusa bamaze gufasha abantu 10.900.

Naho mu Turere twa Gasabo na Kirehe ndetse na Kamonyi bamaze gufasha abasaga 27.000, iyo ikaba imibare igaragaza ubukana bw’abafite ibikomere mu Banyarwanda, ugereranyije n’utundi Turere dusigaye mu Gihugu.

Bimwe mu bikomere byiganje biterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga hari abiciwe ababo basigaye bigunze, n’abafunzwe kubera icyaha cya Jenoside bafite ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze.

Urugero ni urw’umubyeyi Kamukama Agnes warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, washatse mu muryango w’abitwaga Abatutsi, akaza kwicirwa umugabo n’abana, ariko we ararokoka, ariko waba Umuryango yashatsemo n’uwo yavutsemo baramwanga, maze atangira atyo ubuzima bwo kwiheba.

Agira ati, " Numvaga ntakiri umuntu, sinigeze ngira uwo numva nkunze, nanjye numvaga ntawe unkunda, nangaga no kujya muri gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, sinigeze nshaka undi mugabo, mu myaka 31 ishize nibwo ngikira ibyo bikomere, kuko umuryango nashatsemo wanzizaga ko bene wacu bawiciye abantu njyewe ngasigara, naho bene wacu abo, bakanziza ko nekera aho nashatse nkaba mbagambanira bagafungwa".

Kabanyana Hasina wakomerekejwe no kubura urubyaro imyaka 14, avuga ko yageze aho n’umuturanyi yabyaraga ntajye kumusura kuko ngo bavugaga ko, umugore utarabyaye aba ari umugome yanakwicira umwana, akanenwa akangwa kandi akabura n’umwe umwitaho.

Agira ati, "Numvise ntakiri umuntu kuko nabonaga utambutse anezerewe nkumva mfite umujinya, nta bumuntu uba ufite, ntacyo wafasha mugenzi wawe kuko nta tuze uba ufite nta cyizere uba ufite, kubona umubyeyi ahetse wowe ubereye aho birushaho kugukomeretsa, n’umuturanyi yabyara ngakeka ko ninjya no kureba uwo mwana baza kunyita umugome".

Ibikomere bishobora gukira?

Dr. Niyonzima agaragaza ko ibikomere bikira n’ubwo ari urugendo, kabone n’ubwo waba warahawe ibiganiro ku isanamitima, ari nayo mpamvu abavuga ko bakize ibikomere, iyo bahuye n’uwabibateye bashobora kongera kugaragaza ingaruka zabyo zirimo guhahamuka, kubabara cyangwa kurira, ariko bakamenya uko bongera kugaruka ku murongo.

Avuga ko gukira ibikomere bitandukanye, ari urwego umuntu aheraho rwo kugarura ubumuntu muri we, nyuma yo gukometswa n’ibintu bitandukanye, kandi ko iyo umaze kwimenya utangira no kugira ibikorwa ukora by’iterambere, ugasubirana ubuzima busanzwe.

Uko ni nako byagenze kuri Kamukama na Kabanyana bavuga ko bakize ibikomere binyuze mu myitozo mvurabuzima baherewe muri UCP, ibiganiro by’isanamitima na mvura nkuvure, aho abafite ibikomere basangira ubuhamya butuma ufite ikibazo atihugiraho ko ari we ubabaye wenyine, ubundi bagatangira gukora bakiteza imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka