Dore ibihano ku Musenateri wabuze ikinyabupfura mu nteko
Abagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagira amategeko abagenga kugira ngo barusheho gukora akazi kabo mu bwubahane no mu bwisanzure ndetse bibafashe kunoza neza inshingano zabo.
By’umwihariko, abagize umutwe wa Sena nabo hari ingingo zikubiye mu itegeko rigenga imikorere ya Sena zirimo ibihano bihabwa Umusenateri utagaragaje imyitwarire myiza.
Itegeko rigenga imikorere ya Sena, rivuga bimwe mubyo Umusenateri agomba kubahiriza n’uburyo atagomba gukora ibikorwa bibangamira bagenzi be haba mu nama ndetse no mubindi bibahuza.
Ingingo ya 129 ivuga ko Umusenateri agomba kuba inyangamugayo n’indakemwa, kuba intangarugero yubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi azirikana indahiro yakoze mbere yo gutangira imirimo y’ubusenateri.
Umusenateri urenze kuri ibi ashobora kwibutswa, kwihanangirizwa, kugawa ku mugaragaro cyangwa gukurwa muri Sena byemejwe na bitatu bya gatanu by’Abasenateri bahari.
Ingingo ya 130 yo ivuga ku cyemezo cya Sena cyo kwirukana Umusenateri hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 129 y’iri tegeko ngenga kiregerwa kandi kiburanishwa ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma n’Urukiko rubifitiye ububasha.
Umusenateri wakatiwe n’urukiko igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu ku buryo budasubirwaho ahita asezererwa muri Sena.
Bitewe n’ikosa Umusenateri yakoreye mu nama y’Inteko Rusange ya Sena, Umusenateri ashobora gufatirwa ibyemezo birimo kwibutswa kwitonda, kwihanangirizwa mu magambo, kwihanangirizwa bikandikwa mu nyandikomvugo, kuvanwa by’agateganyo mu byicaro byagenewe Abasenateri, guhezwa mu nama yakurikiranaga, guhezwa mu nama eshanu zikurikirana, kugawa mu ruhame.
Umusenateri wafatiwe icyemezo cyo guhezwa mu nama eshanu zikurikirana; ntiyemererwa kwitabira inama za Komisiyo, iza Komite cyangwa iz’inama y’Abaperezida iyo ari umwe mu bayigize.
Umusenateri wafatiwe kimwe mu byemezo biteganywa n’iyi ngingo, iyo asubiye mu ikosa, ikibazo cye gishyikirizwa Komite kugira ngo isuzume iyo myitwarire idasanzwe. Raporo ya Komite kuri icyo kibazo ishyikirizwa Inteko Rusange kugira ngo iyifateho icyemezo.
Ituze mu Nteko Rusange
Abasenateri bagomba kurangwa n’ituze igihe bateraniye mu nama y’Inteko Rusange. Iyo hari abateye isahinda mu gihe cy’imirimo y’Inteko Rusange, uyoboye inama y’Inteko Rusange abibutsa kugarura ituze. Iyo bakomeje, uyoboye inama y’Inteko Rusange arayihagarika, Abasenateri bakaba basohotse. Inama yongera guterana iyo uyoboye inama y’Inteko Rusange abona ko ituze rihagije ryagarutse.
Umusenateri ubuza ituze mu Nteko Rusange mu izina rye amwibutsa kwitonda. Iyo asubiriye, uyoboye inama y’Inteko Rusange aramwihanangiriza. Iyo uwo Musenateri abikomeje cyangwa agaragaweho n’irindi kosa rikomeye, uyoboye inama y’Inteko Rusange amutegeka kuva by’agateganyo mu byicaro byagenewe Abasenateri, kandi byemejwe n’Inteko Rusange.
Umusenateri ubuza ituze muri Komisiyo mu izina rye amwibutsa kwitonda. Iyo asubiriye, Perezida wa Komisiyo aramwihanangiriza, bigashyirwa muri raporo y’inama ya Komisiyo. Iyo uwo Musenateri abikomeje cyangwa agaragaweho n’irindi kosa rikomeye, hakorwa raporo yihariye igashyikirizwa Biro ya Sena.
Kuvanwa mu cyicaro by’agateganyo k’umusenateri mu Nteko Rusange bimubuza gufata ibyemezo mu nama y’Inteko Rusange yakurikiranaga. Guhezwa k’Umusenateri mu Nteko Rusange kumubuza gukurikirana imirimo y’Inteko Rusange mu gihe cyose cy’inama yahejwemo.
Iyo Umusenateri wavanwe mu cyicaro by’agateganyo cyangwa wahejwe mu Nteko Rusange yakurikiranaga atubahirije icyemezo yafatiwe, Uyoboye inama y’Inteko Rusange ayihagarika by’igihe gito cyangwa burundu. Icyo gihe Umusenateri ahezwa, ku buryo budakuka, mu nama eshanu zikurikira, akagawa ku buryo bwanditse kandi akabuzwa kwitabira inama eshanu za Komisiyo, iza Komite cyangwa iz’Inama y’Abaperezida iyo ari umwe mu bayigize.
Icyakora Umusenateri wakuwe by’agateganyo mu cyicaro cye cyangwa wahejwe ashobora gusaba imbabazi zo gukurirwaho ibihano, akoresheje inyandiko.
Iyo Umusenateri wahejwe asabye imbabazi inama y’Inteko Rusange yamufatiye icyemezo itarasoza imirimo yayo, uyoboye inama y’Inteko Rusange asomera iyo nyandiko abari mu Nteko Rusange, ikaba ari yo ifata umwanzuro.
Uguhezwa k’Umusenateri mu nama z’Inteko Rusange gukurwaho no kuba iyo Umusenateri wahejwe asabye imbabazi Sena kandi akazihabwa; iyo Inteko Rusange ifashe icyemezo cyo kwisubiraho bisabwe na Komite; iyo igihe Umusenateri wahejwe yahawe kirangiye.
Umusenateri asibye inama y’Inteko Rusange cyangwa iya Komisiyo nta mpamvu, Biro ya Sena ishyikiriza ikibazo cy’uwo Musenateri Komite kugira ngo igisuzume. Raporo ya Komite kuri icyo kibazo ishyikirizwa Inteko Rusange kugira ngo ifate icyemezo cyo kumwihanangiriza kandi Umusenateri bireba akabimenyeshwa mu nyandiko. Iyo Umusenateri wihanangirijwe atisubiyeho ahabwa kimwe mu bihano birimo kugawa mu ruhame; gukurwa muri Sena byemejwe na bitatu bya gatanu by’abagize Sena.
Mu nama y’Inteko Rusange Birabujijwe gutukana, gusarikana, gushyogozanya, gusahinda cyangwa kurogoyana. Ntawushobora guca undi mu ijambo, keretse uyoboye inama y’Inteko Rusange na bwo yibutsa itegeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|