CHUK, aho abaganga bafatanyaga n’abakora isuku guhiga no kwica Abatutsi
Karangwa Jean Marie Vianney, warokokeye Jenoside ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ibyago bikomeye, aho umuntu wamumenye amusanze mu bitaro aho yari arwariye, yamwemereye ko yamufasha gusubira iwabo mu rugo, aho kumuha ubwo bufasha amuhururiza abamwica.
Ni ubuhamya Karangwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata, mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabeye muri BK Arena, cyitabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi, urubyiruko n’abandi, aho cyabanjirijwe n’urugendo ruzwi nka ‘Walk to Remember’.
Karangwa wari ufite imyaka 21 mu gihe cya Jenoside, avuga ko ubuzima babagamo butari bworoshye, kuko Abatutsi bakorerwaga irondabwoko, aho hari harashyizweho politiki y’iringaniza, yabahezaga mu mashuri ndetse no mu kazi.
Icyakora ku bw’amahirwe, ngo mu 1980 hasohotse itegeko ryemera amashuri y’abigenga, nuko ababyeyi barebwaga n’icyo kibazo bishyira hamwe bashinga ishuri ryigenga rya APACOPE riri ku Muhima, ari na ho Karangwa yabashije kwiga amaze kurangiza amashuri abanza, gusa na ho ngo ntibyari byoroshye.
Agira ati “Nubwo byari nk’igisubizo ku babyeyi, ariko ishuri ntiryorohewe, bararinanije ndetse abahize ba mbere ubwo bari barangije, dipolome zabo bazishyiriye Minisitiri w’Uburezi ngo azisinyeho ahubwo arazica, avuga ko abo banyeshuri bakopeye. Ntibyari byo, ahubwo ni uko iryo shuri bavugaga ko ari iry’Abatutsi, bwari uburyo bwo kubabuza uburenganzira bwabo."
Akomeza avuga ko uru rwango rwakomeje, cyane ko mu byangombwa habaga harimo ubwoko bw’umuntu, bityo kumenya Abatutsi bikoroha, noneho bigeze mu 1990 ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga, biba bibi kurushaho.
Ati “Urugamba rwo kubohora Iguhugu rugitangira, mu ijoro abasirikare bo kwa Habyarimana barashe mu kirere, bukeye bazindukira mu ngo z’Abatutsi gusaka imbunda ngo ni bo baraye barasa. Iwacu na ho barahaje, batwicaza muri ‘salon’ twese, bazenguruka ibyumba, bageze mu cy’ababyeyi hari udufaranga bahasanze, umusirikare wayafashe ati ni amafaranga y’inyenzi, babibajije papa arabahakanira, abwira bagenzi be ngo bagende bajye kwiga iby’ayo mafaranga y’inyenzi, gusa byatumye papa batamutwara”.
Nyuma yaho ariko uwo mubyeyi wari usanzwe arwara umutima, yaje kuremba bamujyana mu bitaro bya CHK (CHUK ubu). Mushiki wa Karangwa wari umurwaje, ngo abasirikare baje kumubona bamwaka ibyangombwa basanga ni Umututsi, bahita bavuga ko muri ibyo bitaro harimo inyenzi, bashyiraho abasirikare bo kuhacunga kugira ngo Umututsi uhaje afatwe. Gusa ngo ntibyatinze kuko uwo mubyeyi yaje kwitaba Imana azize umutima.
Karangwa avuga ko yakomeje kwiga kuri APACOPE ariko bigoranye, ku buryo mu nzira babategaga bakabakubita iyo bamenyaga ko ari ho biga, mu kwirengera bagahisha ibiranga iryo shuri byo ku myenda (uniform).
Bigeze mu 1994, aha ho ngo byarabakomeranye, ati “Ku itariki 7 Mata ku mugoroba, nari ku muhanda hamwe n’abandi bahungu, mbona mu rugo bantumyeho ngo dutahe byakomeye. Hari umuryango wabaga i Burundi, wari uhamagaye mu rugo bababwira ko indege yari itwaye Perezida w’u Burundi na Habyarimana yarashwe kandi bapfuye, ubwo ibintu byarushijeho kumera nabi”.
Avuga ko icyo gihe yagiye ku kigo cy’Abacalcuta bari baturanye kubasaba ubuhungiro, bababwira ko bemera abagore, abakobwa, abana n’abasaza gusa, ko abasore babateza ibibazo, nuko ajyanayo abo mu muryango we.
Nyuma ngo yagarutse muri karitsiye yabo, we n’abandi basore babiri bakavuga ko bazahangana n’interahamwe nizibatera, gusa ngo baje kuva ku izima bashaka aho bihisha, bajya muri ruhurura yajyanaga amazi ku Kinamba, bagezemo basangamo uwitwa André Kameya wari umunyamakuru, afite icupa ry’amazi n’akaradiyo, arabahumuriza.
Karangwa ati “Yaratubwiye ngo mwihangane, mu minsi itatu uzaba akiriho ntacyo azaba, kuko Inkotanyi zavuze ko nibadahagarika ubwicanyi zo ziza kubwihagarikira. Iyo ruhurura twayimazemo iminsi ibiri dufite icyo cyizere, ariko rya cupa ry’amazi twanywaga turi bane ryari ryashize. Nafashe icyemezo na mugenzi wanjye cyo gusohoka ngo tujye gushaka andi mazi, gusa twagiye igihe kibi kuko twasanze uwari Konseye witwaga Nyirabagenzi yahamagaye Renzaho, amubwira ko Abatutsi bo muri Rugenge bashaka kwica Abahutu”.
Yungamo ati “Tukigera aho iwacu, twumvise induru, abasirikare baba baraje barasa, twiruka mu kivunge, ninjira mu nzu yarimo abasore batahigwaga bakinaga amakarita, mpitira mu cyumba mpisha indangamuntu ndagaruka nanjye mfata amakarita ngo njijishe. Umusirikare wari wankurikiye, yaraje arabaza ngo nta muntu winjiye aha, mba ari jye usubiza nti ntawe. Yatwatse ibyangombwa, jye ntanga ikarita y’ishuri ya APACOPE, arabaza ati ariko ubundi abari hano bose ni abacu? Umugore wari uri aho ati bose ni abacu uretse uwo, avuga jye”.
Uwo musirikare ngo yahise amushorera, bageze ku rugo rwari hafi aho amwereka intebe yari ihari ngo agende ayicareho, undi musirikare abwira uwo wari umushoreye ngo namwice vuba bagende. Ngo yahise amurasa isasu mu mugongo ritunguka mu ijosi yikubita hasi, bamusiga aho baragenda.
Gusa ngo hari mugenzi we wari hafi aho, yaje kumureba, azana igitambaro amuzirika mu ijosi kubera amaraso yavaga cyane, hanyuma aramutabariza, noneho uwari Padiri Anaclet araza amujyana kwa muganga CHK, gusa na ho kumwitaho biragorana, icyakora abona umubyeyi yari azi wavuraga aho, amwitaho, amushyira ahantu heza (muri Pavillon) kugeza yorohewe.
Icyakora ngo hakundaga kuzamo abasirikare bagafatanya n’abaganga, abantu bamwe bakabatwara bakajya kubica, gusa we ngo yari ataragerwaho, ariko rimwe ari ku mugoroba haza umuntu aramugambanira.
Ati “Byaje gukomera rimwe, ubwo hazaga umukobwa aransuhuza, ambaza amakuru nti nta kibazo, arambwira ati ariko ndabona nkuzi, nturi uwo kwa Karangwa? Kubera ko papa yari umwarimu ariko unarebera andi mashuri arimo n’ikigo cya Camp Kigali, aho uwo mukobwa yize, yari amuzi. Yambajije icyo nifuza ko yamfasha, mubwira ko nifuza gusubira mu rugo, ambwira ko afite musaza we w’umusirikare ufite imodoka yamubwira akaza akamujyana”.
Ati “Aho gukora ibyo yaragiye atanga amazina yanjye, mbona haje umusirikare arabaza ngo uwitwa Karangwa ni nde nti ni jyewe ahita anshorera. Umuhungu wari hafi yanjye yihutiye kubwira famille yanyitagaho, bahita baza babuza wa musirikare kunjyana, ariko arababwira ati uyu mwana mutubuza kujyana ni inyenzi, ubutaha tuzabajyanana. Nagarukiye aho biciraga abantu inshuro eshatu”.
Muri CHUK ngo habereye amahano akomeye, aho "umudogiteri yafatanyaga n’umukozi ushinzwe isuku guhiga no kwica abatutsi."
Ngo akenshi, abantu babasangaga mu ihema ryashyirwagamo abantu b’inkomere, dore ko ngo bari bamaze kuba benshi, nuko interahamwe/abasikare bakaza bagaftamo abatutsi bakabica. Ngo kenshi babiciraga ku buruhukiro bw’ibitaro.
Avuga ko yaje kuva mu bitaro, asubira mu gace k’iwabo ariko na ho ngo hari interahamwe, ahura n’uwitwa Rumanzi ajya kumuhisha mu nzu, asangamo undi mwana witwa Maridadi, wari ufite bashiki be bahungiye muri Mille Collines.
Ati “Baje kumenya aho Maridadi ari kandi ko turi kumwe, baha amafaranga Abajandarume baraza batujyana muri Mille Collines natwe, gusa na ho nta mutekano wari uhari. Twaje gukizwa nuko habayeho kugurana impunzi, jye n’abandi duhitamo uruhande rwa FPR, byagenze neza hahita haza abasirikare ba UN n’imodoka batujyana i Kabuga, tugezeyo tubona amahoro, tubona abasirikare batubwira ngo muhumure, baratuvura, batwereka urukundo, baduha byose”.
Yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika n’Ingabo yari ayoboye zabatabaye, none ubu ntibakirara mu bihuru, bafite umutekano wose, yabaye umugabo wize, ufite umugore n’abana batatu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Turi mubihe bitoroshye byo kwibuka abacu bazize jenoside y’akorewe abatutsi mu 1994.
Ariko mujye mutubwirira ziriya kabwerabwera zirirwa zizerera ku migabane ko tutazatuma byongera.
Murakoze Twibuke Twiyubaka