Bahinduriwe ubuzima na resitora batangije mu nkambi

Kuba Leta y’u Rwanda itanga amahirwe angana ku mpunzi zicumbikiwe mu Rwanda n’Abanyarwanda, ni bimwe mu bibafasha gutekereza byimbitse ibyo bashobora gukora bikanatuma bisanga mu muryango Nyarwanda, kuko ntacyo baba bahejwemo.

Ibi byatumye Itsinda ry’abagore batanu bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, bishyira hamwe biyemeza gutangiza resitora (Restaurant), muri iyo nkambi, nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye ku mikoreshereze y’ifaranga imyaka

Mu myaka itanu bamaze batangiye gukora byabahinduriye ubuzima ugereranyije n’ubwo bari babayemo mbere, kuko ntacyo bashoboraga gukenera ngo bakibone mu buryo buboroheye.

Aline Nyirarukundo ni umwe mu bagize itsinda rya ‘Best Future Women Company Ltd’, rikorera ubucuruzi bwa resitora mu nkambi ya Kiziba, Akarere ka Karongi mu ntara y;Uburengerazauba.

Avuga ko bagize igitekerezo cyo gutangiza resitora nyuma yo kubona ko mu nkambi hari abantu bazaga kuhakorera kandi bataha kure, badafite aho bashobora kubonera amafunguro.

Yagize ati “Igitekerezo cyaturutse aho, kugira ngo tworohereze abo bantu bashobora kuba bafata nk’amasaha abiri kugira ngo atahe mu rugo, ahubwo akabonera amafunguro hano, agatahira rimwe arangije akazi k’umunsi. Twatangije igishoro cy’ibihumbi 200 kuri buri wese, uyu munsi duhagaze nka miliyoni 3.”

Uwakumva ibihumbi 200 batangije, yahita yibaza aho bayakuye bitewe n’ukuntu ubuzima bwo mu nkambi buba bumeze, ariko ngo babikesha amatsinda yo kuzigama babagamo.

Uko resitora yabahinduriye ubuzima

Bavuga ko nubwo ubuzima bwo mu nkambi buba bugoye ugereranyije n’ahandi, ariko nk’abantu bafite icyo bakora bibafasha mu miryango yabo mu kubona iby’ibanze nkenerwa.

Nyirarukundo ati" Gucuruza bisanzwe bifata nk’amezi ane kugira ngo tuzagabane inyungu, ariko buri wese ashobora kuba yabona nk’ibihumbi 100. Byamfashije kuba nakwita ku muryango wanjye, kuko ubu mu nkambi ntabwo dufata ibiribwa ariko nshobora kubonera abana imyambaro n’inkweto bajyana ku ishuri, kandi usanga hari na bamwe bigora kubibona kubera ntacyo bafite bakora.”

Evelyne Mukamana uhagarariye itsinda, avuga ko kuba muri iryo tsinda bimufitiye akamaro cyane kuko bimushoboza kwita ku muryango we.

Agira ati “Mbere twari dufite ubuzima buri inyuma y’ubwo dufite uyu munsi, buri hasi cyane ku buryo ntashoboraga kwifasha ikintu runaka, ariko nk’ubu nigishije umwana imodoka mbikuye aha, ngura itungo, nta mwana urwaye bwaki kandi niyo arwaye izindi ndwara nshobora kumuvuza. Intego zacu ni uko umushinga wacu wakwaguka, tukagura ibikorwa, tukagura ibikoresho tukabikodesha, tugatanga n’akazi ku bantu batagafite.”

Umugore ni umunyembaraga kandi arashoboye

Nyirarukundo asanga abagore bakwiye gutinyuka bagahaguruka bagakora, kuko bashoboye.

Agira ati “Abantu benshi bakunda kwisubiza inyuma ngo ni abagore, ariko umugore arashoboye, kuko nshoboye gukora imirimo yo mu rugo, ubundi nkanita ku muryango wanjye kandi nkanacuruza byose bigashoboka. Ubundi turi abanyembaraga ni uko abantu batabyumva, bakumva ko turi abo mu rugo, turi bukore imirimo y’iyo hirya gusa, ariko ubundi turi abanyemabaraga, abagore bisaba gutinyuka gusa.”

Bashima amahirwe bahabwa n’u Rwanda, bakaba badafungiye mu nkambi, bakagira ibikorwa bibahuza n’Abanyarwanda, kuko ari bimwe mu bibafasha kurushaho kwigirira icyizere gituma bagera ku ntsinzi.

Bafite abakozi batatu bahoraho, bakagira n’abandi baha akazi bitewe n’agahari ku munsi.

Umuyobozi Ushinzwe gahunda z’impunzi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Gonzague Kayigire, avuga ko kuba impunzi zishobora gucuruza, ari imwe muri gahunda yo kubinjiza mu buzima busanzwe nk’ubw’Abanyarwanda, kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.

Agira ati “Kuba bacuruza ni no guha serivisi impunzi ubwazo, kuko impunzi ntabwo tukiziha ibiribwa, byose babihabwa mu mafaranga. Izo mpunzi zikora ubucuruzi zibafasha kubona ibyo bakeneye kuko baba bafite amafaranga bagomba kubigura. Abo bacuruza nabo babona ubushobozi bakagenda biteza imbere. Tugamije kugira ngo impunzi zigire ubushobozi ubwazo, mu gihe n’iyo nkunga basanzwe bahabwa igenda igabanuka.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka