Arafat, ‘umunsi Imana ibabarira Abayisilamu ibyaha bitabarika’

Umunsi wa Arafat cyangwa Arafah ni umwe mu minsi y’ingenzi cyane mu idini ya Islamu, uba ari umunsi ubanziriza Eid al-Adha, ukaba wizihizwa buri ku wa 9 w’ukwezi kwa Dhul Hijjah, ukwezi kwa 12 kuri kalendari ya Hijri (kalendari y’Abayisilamu).

Ubusanzwe Arafat ni ahantu h’ingenzi hafi ya Mecca muri Arabie Saoudite, ahari ikibaya cya Arafat (Plain of Arafat). Ni ho abajya gukora umutambagiro mutagatifu (Hajj) bahurira bakamara igihe basenga, basaba imbabazi no kwibuka Imana.

Iki gikorwa cyitwa Wuquf bi Arafah (guhagarara cyangwa kuba i Arafat), kikaba ari inkingi ikomeye cyane ya Hajj (umutambagiro mutagatifu).

Hari amagambo akunze kuvugwa agira ati: “Hajj ni Arafah”, bivuze ko kugera mu kibaya cya Arafat ari ingenzi cyane ku buryo utahageze umutambagiro mutagatifu (Hajj) we uba utuzuye.

Kuri uyu munsi (Arafat) abari mu mutambagiro mutagatifu (Hajj) baba bateraniye i Arafat kuva ku manywa kugeza izuba rirenze, basenga, basaba imbabazi, baca bugufi imbere y’Imana (Allah).

Mu myemerere ya Islamu, uyu munsi ufatwa nk’igihe cyiza cyane cyo gusaba imbabazi no gukora amasengesho yo gusaba (dua), kuko bivugwa ko ariwo umunsi Imana (Allah) ibabarira abantu benshi ibyaha ikabohoramo abantu benshi ku bihano.

Ku bayisilamu batagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Hajj), umunsi wa Arafat ushimangirwa cyane no kwiyiriza ubusa (Sawm ya Arafah), gusenga no gusaba (dua), gusoma Qur’an, kwicuza no gusaba imbabazi.

Abayisilamu bemera ko kwiyiriza ku munsi wa Arafah bishobora kuba impamvu yo kubabarirwa ibyaha by’umwaka wabanje n’uwukurikiyeho (ibyaha byoroheje mu myemerere ya Islamu).

Nyuma ya Arafat, abakoze umutambagiro mutagatifu (Hajj) bajya gukora igikorwa cyo gutera amabuye (Ramy al-Jamarat) no gutamba igitambo, ari na byo bihurirana na Eid al-Adha ku bayisilamu bose.

Muri uyu mwaka umunsi wa Eid al-Adha uzizihizwa tariki 27 Gicurasi. Mu Rwanda Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatanze ikiruhuko.

Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo, ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Ni umunsi wa gatatu w’umutambagiro mutagatifu uba watangiye tariki 8 ukamara iminsi itanu.

Ni umwe mu minsi mikuru yizihizwa cyane mu idini ya Islam kuko ari uwa kabiri nyuma ya Eid Fitir yizihizwa buri nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan.

Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikorwa mu gitondo, rigakurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

Kuri uwo munsi Abayisilamu barangwa n’ibikorwa by’urukundo nko gusangira no gufasha abatishoboye.

Bitandukanye na Eid Fitir isengesho ryo kuri uwo munsi rikorwa nta muntu uragira icyo ashyira mu kanwa mu rwego rwo kuzuza iminsi 10 y’igisibo gikorwa muri uku kwezi (Dhul Hijjah ), ubundi bagatangira kurya no kunywa nyuma y’isengesho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka