Abafite ubumuga bazabona bate ibimenyetso by’indangamuntu koranabuhanga?
Abafite ubumuga bavuga ko bakeneye ko Leta yagira umwihariko wabo mu guhabwa indangamuntu Koranabuhanga kugira ngo batazacikanwa niyi gahunda.
Jean Baptiste Murema ukora mu muryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR avuga ko muri ibi bihe hatangiye gufotorwa abantu mu byiciro byose ngo bazahabwe indangamuntu Koranabuhanga usanga abafite ubumuga bashobora gucikanwa agasaba ko habaho ubuvugizi kugira ngo nabo iyo ndangamuntu Koranabuhanga izabagereho.
Murema ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside kubikorerwa abafite ubumuga ngo imibereho yabo irusheho kugenda neza yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ndetse ko imiryango imwe n’imwe ishinzwe kubitaho itanga ubufasha butandukanye.
Gusa yasabye Abadepite ko babakorera ubuvugizi ku itangwa ry’indangamuntu Koranabuhanga kugira ngo batazacinwa kuko usanga uburyo iyo ndangamuntu itangwamo hari ibyo abafite ubumuga baba batujuje.
Ati “ None se niba hari aho bafotora imboni y’ijisho urumva ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona bizajyenda gute? Nonese aho biri ngombwa ko umuntu ashobora gutera ibikumwe n’intoki zose bizagenda bite adafite ikiganza?”.
Ikindi yagarutse n’ikibazo cy’aho bafotorera ko hakwiriye kurebwa niba abafite ubumuga bashobora kuhagera mu buryo buborohereye.
Ati “Nk’umuntu ugendera mu mbago se cyangwa mu igare biramworohera kuba yagera kuri site zatoranyijwe gufotorerwaho? Hakwiriye gushyirwaho uburyo bwihariye buborohereza gufotorwa ndetse abatujuje ibisabwa hakagenwa uko bazazibona nabo”.
Ikindi kibazo ni icy’abana bafite ubumuga batanditswe mu irangamimerere cyangwa badafite indangamuntu kandi baragejeje ku myaka y’ubukure yo kuyifata n’ibindi.
Depite Ndangiza Madina Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yavuze ko mu bintu by’ingenzi bazaganira n’inzego za Leta zirebwa n’iki kibazo kugira ngo kibonerwe igisubizo.
Ati “Impungenge bafite nizo kandi zirumvikana kuko tuzaganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu tuzabagezaho iki kibazo tunabagaragarize impungenge zihari kugira ngo bahabwe umwihariko”.
Depite Ndangiza avuga ko iyo batumije imiryango ifite aho ihurira n’abafite ubumuga bakaganira bitarangirira aho, ahubwo ko bakomeza bakanaganira n’izindi nzego bireba kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiriye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kibivugaho iki?
Nyuma y’izi mpungenge zagaragajwe na Murema ukora muri NIDOR Kigali Today yaganiriye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) icyo barimo bakora kugira ngo abafite ubumuga batazacikanwa mu guhabwa indangamuntu koranabuhanga.
Mugawaneza Annette ni umukozi ushinzwe itumanaho muri NIDA yavuze ko kuba umuntu afite ubumuga bitamubuza gufotorwa izindi ngingo afite.
Ati “Ashobora kuba afite ubumuga bwo kutabona ndetse n’ubwizindi ngingo zirimo nko kutagira intoki cyangwa ikiganza ntabwo bimubuza gufotorwa, kubera kubana n’ubumuga ahubwo afotorwa uko ari."
Aha, Mugwaneza avuga ko no mu bijyanye n’igikumwe, n’imboni z’ijisho, uwaba atabifite byose atabazwa ibyo bimenyetso kuko nta wabazwa ibyo adafite, bityo serivise ntibyatuma atayihabwa.
Mugwaneza avuga ko NIDA yavuganye n’uturere ko abatazashobora kugera kuri site zateguwe gufotorerwaho bazajya babasanga aho bari mu rwego rwo kuborohereza.
Ati “ Nta kibazo kizabamo kuko twateguye n’abantu bazi gukoresha ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye babasha gusemurira bamwe mu bafite ubumuga igikorwa kirimo kubakorerwa”.
Ku kijyanye n’abafite ubumuga batanditse mu irangamimerere kandi bagejeje igihe Mugwaneza yavuze ko hari amakosa yagiye akorwa n’ababyeyi bamwe batandikishije abana babo ariko ko aba bagenerwa umwihariko bakandikwa nyuma bagahabwa n’indangamuntu.
Kuri ubu Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA kivuga ko cyagiranye ibiganiro n’ibigo bifite mu nshingano kwita kubafite ubumuga kujya bategura abacikanywe no kwandikwa mu irangamimerere bigakorwa hagendewe ku ibarura riba ryarakozwe kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere.
Indangamuntu Koranabuhanga: Intambwe nshya mu gutanga serivisi no kurinda umutekano w’umuturage
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere n’itangwa rya serivisi binyuze mu Indangamuntu Koranabuhanga, igikorwa kiyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).
Indangamuntu Koranabuhanga ni uburyo bugezweho bwo kumenya no kwemeza umwirondoro w’umuturage hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibimenyetso byihariye by’umubiri, bizwi nka ‘Biometrics’. Iyi ndangamuntu igamije kwihutisha serivisi, gukumira ubujura bw’indangamuntu no koroshya imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abaturage.
Mu bimenyetso bifatwa harimo ibikumwe by’intoki, isura y’umuntu, ndetse n’andi makuru bwite arimo amazina, itariki n’aho umuntu yavukiye, igitsina, aho atuye n’umubare w’indangamuntu. Aya makuru abikwa mu bubiko bwizewe bwa Leta, agakoreshwa gusa mu gutanga serivisi zemewe n’amategeko.
Indangamuntu Koranabuhanga ikoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo serivisi za Leta zitangirwa kuri Irembo, ubuvuzi, banki n’imari, amatora ndetse n’izindi serivisi zisaba kwemeza umwirondoro w’umuntu. Ibi bifasha kugabanya igihe n’ingendo abaturage bakoreshaga bashaka serivisi zitandukanye.
Abayobozi bagaragaza ko iyi gahunda izagira uruhare runini mu guteza imbere imiyoborere myiza, kurinda amakuru y’abaturage no kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Basaba abaturage gukomeza kwitabira kwiyandikisha no gukoresha neza iyi ndangamuntu, mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe itanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|