Gregoire Kayibanda wiyise Massudi

Perezida Kayibanda Gregoire wategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere, akimakaza ivanguramoko acengeza mu bantu ko Abatutsi ari abanyamahanga agamije kubangisha abandi, amateka agaragaza ko ari we ufite inkomoko mu mahanga.

Gregoire Kayibanda akiri umunyamakuru yakoreshaga izina Massudi, ariko ryaje kugumaho, abantu bakomeza kurimwita. Azwi nk'umwe mu batangije ivangura ry'amoko, uturere n'amadini mu Rwanda,
Gregoire Kayibanda akiri umunyamakuru yakoreshaga izina Massudi, ariko ryaje kugumaho, abantu bakomeza kurimwita. Azwi nk’umwe mu batangije ivangura ry’amoko, uturere n’amadini mu Rwanda,

Kayibanda ni mwene Leonidas Rwamanywa na Caroline Nyirambeba, baje mu Rwanda bavuye i Bushi, hirya y’i Bukavu muri Congo.

Amateka avuga ko aba baje babanza gutura hafi yo mu Ruhango, hanyuma baza i Kabgayi, abapadiri baha se uturimo, bamuha n’aho atura hitwa i Tare hafi y’i Kabgayi. Kayibanda ni ho yavukiye mu mwaka wa 1924.

Aha rero, n’ubwo yafataga Abatutsi nk’abadafite inkomoko mu Rwanda, aba ngo yirengagije ko ahubwo ari we utari ufite imizi mu Rwanda.

Uko kuvuga ko Abatutsi ari Abanyamahanga, ni byo ishyaka PARIMEHUTU kuva ryashingwa ku itariki 25 Nzeri 1959, ryagize intego, rivuga ko ari ishyaka rya politiki rije gusubiza Abahutu Igihugu "kuko ari bo bene cyo, ubundi bakishyira hamwe bakarwanya Abatutsi yavugaga ko babakandamije.

Iyo politiki yanashyizwe no muri ‘Manifeste’, bisobanura umurongo ngenderwaho w’ishyaka rya politiki, gahunda zose z’Igihugu zubakiraho.

Manifeste ya III ya PARIMEHUTU yemejwe na kongere y’i Gitarama yabaye ku itariki 21 Kamena 1964, yaje ishimangira ko politiki irengera Abahutu imaze gufata, bose bayishimiye, ariko ko ku bireba uburezi, hakwiye impinduka zo kwinjiza mu mashuri yisumbuye Abahutu bonyine.

Nk’uko bisobanurwa na Senateri Emmanuel Havugimana, ngo mbere y’uko Parmehutu ikomera, "Kayibanda yari yariyise Massudi, akaba ari ryo zina yakoreshaga ku nyandiko ze(pseudo)."

Havugimana avuga ko icyo gihe abanyamakuru(dore ko Kayibanda na we yabaye umunyamakuru) ngo bari babyihangishijeho.

Uwakurikiye Kayibanda, ari we Juvenal Habyarimana, na we yakomeje politiki y’ivangura no kwita Abatutsi abanyamahanga, nyamara ngo na we yari afite ibyo atujuje.

Habyarimana, umusirikare mukuru wa mbere w’u Rwanda yinjiye mu Gisirikare cy’u Rwanda cyashinzwe mu 1960, ahabwa kuyobora Ingabo kuva icyo gihe, ndetse mu 1965 agirwa Minisitiri w’Ingabo na Polisi.

Uyu na we yakomeje ingengabitekerezo ya Kayibanda ivuga ko Igihugu ari icy’Abahutu, ari icya rubanda nyamwinshi, ko Abatutsi ari abanyamahanga kandi bagomba kwicwa.

Uretse kuba afite akantu gato k’Ubunyarwanda arusha Kayibanda, kuko se yavukiye mu Rwanda, Habayrimana na we nta bisekuru birebire afite mu Rwanda. Sekuru witwaga Rugwiro, ni we waje aturuka i Bugande i Kigezi, aza azanywe n’abapadiri bera baje gushinga Paruwasi ya Rwaza mu Karere ka Musanze.

Kwa Habyarimana i Muramba
Kwa Habyarimana i Muramba

Se wa Habyarimana, Jean Baptiste Ntibazirikana ni ho yavukiye, nyuma baza kwimukira i Rambura aho abapadiri bari bagiye gushinga Paruwasi ya Rambura, Habyarimana ni ho yavukiye aranahakurira.

Minisitiri Bizimana avuga ko iyi politiki y’ivangura ari kimwe mu biranga Jenoside, kuvuga ko igice cy’abantu runaka badafite Igihugu, Kayibanda akaba yarabishimangiye n’imbere y’Abadepite.

Avuga ku Banyapolitiki babi baranze u Rwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Jean Damascene Bizimana agira ati "iri vangura bi ari byo byasubiwemo na Dr. Leon Mugesera mu ijambo yavugiye iwabo ku Kabaya, muri Ngororero y’ubu agira ati “Abatutsi bagomba gusubizwa iwabo muri Ethiopia, babatemye amajosi bakabajugunya muri Nyabarongo”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka