Umwe mu biyita Abarembetsi yafatanywe ibiyobyabwenge

Umusore ukekwaho kuba mu mutwe w’Abarembetsi bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyaruguru, yafatiwe mu karere ka Musanze afite ibiro 13 by’urumogi.

Uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko, ubu afungiye kuri station ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze .

Atangaza ko urwo rumogi yafatanywe, yari aruvanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Urumogi na Kanyanga byafatanywe ukwekwaho kuba Umurembetsi
Urumogi na Kanyanga byafatanywe ukwekwaho kuba Umurembetsi

Mu kiganiro na Kigali Today, uyu musore yasobanuye ko uwo mutwe w’Abarembetsi akekwa kubamo, ariwo ukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi na Kanyanga, biturutse muri Uganda. Anavuga ko we ari ubwa mbere yari atangiye gukorana n’ Abarembetsi.

Yagize ati " Ndicuza nkanasaba imbabazi ko ntazasubira. Ibi nabyinjiyemo nizezwa inyungu nyinshi none birangiye mbikurijemo kujya muri gereza”.

Avuga kandi ko nyuma y’uko atawe muri yombi, ahamagarira bagenzi be bari bahuriye muri ubwo bucuruzi kubireka, bakajya mu yindi mishinga ibyara inyugu.

IP Innocent Gasasira, umuvugizi wa polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gihanwa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ati “Polisi y’Igihugu nta na rimwe izihanganira umuntu uwo ariwe wese ukwirakwiza ibiyobyabwenge.

yaba umwe cyangwa benshi, bazajya batabwa muri yombi babihanirwe nk’uko amategeko abiteganya”.

Umuntu wese winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu .

Kuri iki gihano hiyongeraho ihazabu y’ amafaranga ava ku bihumbi 500, kugeza kuri miliyoni eshanu , nk’uko ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobagangabarangaranababyeyinkahobataz,akazikabo

Lambert yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Uwomwana wumuhungu niyihangane yumvagako ariho azakura ubukire. umanika agatiwicaye wajyakukamanura ugahagarara.

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka