Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yazamuwe mu ntera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa.

Mubarakh Muganga (aha yari akiri Lt Gen) yazamuwe mu ntera
Mubarakh Muganga (aha yari akiri Lt Gen) yazamuwe mu ntera

Perezida Kagame yagize General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda tariki 05 Kamena 2023, asimbuye General Jean Bosco Kazura, General Mubarakh akaba yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ipeti rya Lt General yaryambitswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 04 Kamena 2021. Icyo gihe yanamuhaye inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, hashize imyaka ibiri amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura.

 General Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwambara ipeti rijyanye n'intera agezeho
General Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwambara ipeti rijyanye n’intera agezeho

Umwuga wa gisirikare Gen Mubarakh MUGANGA awumazemo imyaka isaga 30, bikaba byaramuhesheje imidari mu byiciro bitandukanye.

Byinshi ku buzima bwa General Mubarakh Muganga, wabisoma HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndishimira kubwibyiza mukomeje kutugezaho gs jyewe sigitekerezo ahubwo ndifuza ubu fasha nifuzaga kwinjira mungabo zurwanda kurwego rwabasirikare batoo mwapfasha knd ibyangobwa byose ndabifitee
Murakoze nitwa uwanyirigira mugabo

Uwanyirigira mugabo yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka