Lt Gen Mubarakh MUGANGA ni muntu ki?

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh MUGANGA, ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho.

Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru wa RDF
Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru wa RDF

Lt General Mubarakh MUGANGA afite imidari y’uruhurirane yagiye yambikwa mu bihe bitandukanye kubera ibigwi bye, akaba yaragizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 05 Kamena 2023.

Amakuru ari ku rubuga rwa murandasi rw’Ingabo z’u Rwanda, yerekana ko Lt General Mubarakh MUGANGA yavutse mu 1967, bivuze ko afite imyaka 56.

Lt Gen Mubaraka Muganga, akomoka mu muryango w’abayoboke b’idini ya Islam. Ni umugabo ubona ko afite igihagararo kibereye umusirikare koko, akaba azwiho gukunda umupira w’amaguru byimazeyo dore ko yanabaye mu buyobozi bukuru bw’ikipe ya APR FC.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Intsinzi TV kuri YouTube, avuga ko Lt Gen Mubarakh na se Hadji Saleh Muganga bajyanye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse ngo akaba yari afite ipeti riruta irya se nk’uko bigaragara kuri imwe mu mafoto y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ise yamutereye isaruti nk’ikimenyetso cy’icyubahiro umusirikare muto agomba umukuru.

Lt Gen Mubarakh MUGANGA yavukiye mu buhungiro muri Uganda, ari naho yinjiriye mu gisirikare agamije kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda.

Kuva mu 1988 – 1989 afite imyaka 22, Lt Gen Mubarakh MUGANGA yagiye mu masomo ya gisirikare yo ku rwego rwa cadet mu kigo cya gisirikare cya Jinja muri Uganda, ayarangije ahita ajya kwifatanya n’abarwanyi ba RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ni urugamba rwatangiye ku itariki 01 Ukwakira 1990 rugamije gutsimbura ubutegetsi bw’igiutugu, ariko rumaze imyaka itatu ruhindura isura, kuko muri Mata 1994 igisirikare cya leta ya Habyarimana gifatanyije n’umutwe w’abicanyi b’interahamwe n’abandi baturage bari mu murongo umwe wo gutsemba Abatutsi, bahise batangira gushyira mu bikorwa Jenoside.

Icyari urugamba rwo gutsimbura umwanzi, cyahise kiyongeraho akazi katoroshye ko guhagarika Jenoside, ariko kubera ubwitange n’ubuhanga mu bya gisirikare byaranze abasirikare ba RPA barimo Lt Gen Mubarakh MUGANGA, umwanzi yaratsinzwe na Jenoside ihagarikwa ku itariki 04 Nyakanga 1994, izina rya Mubaraka Muganga ryinjira ku rutonde rw’abasirikare babohoye u Rwanda banahagarika Jenoside.

Lt Gen Mubarakh MUGANGA yayoboye ingabo mu bice bitandukanye by’igihugu, abijyanisha n’izindi nshingano zikomeye mu rugamba rwo gusana igihugu cyari cyarasenyutse mu nzego zose b’ubuzima, ari nako akomeza kwihugura mu bya gisirikare.

Nk’uko bigaragara kuri website ya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh MUGANGA yitabiriye amasomo mpuzamahanga ya gisirikare yo mu rwego rwo hejuru, harimo ayo yakoreye muri Zambia mu 2005, muri Kenya mu 2006 na 2007, mu Bushinwa mu 2007, 2012 no mu Misiri mu 2008. Ayo masomo yose yaje yiyongera ku mpamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza afite mu bijyanye n’imiyoborere.

Ipeti rya Lt General yaryambitswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 04 Kamena 2021. Icyo gihe yanamuhaye inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, hashize imyaka ibiri amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura.

Ibigwi mu mwuga wa gisirikare Lt Gen Mubarakh MUGANGA amazemo imyaka isaga 30, byamuhesheje imidari mu byiciro bitandukanye bikurikira:

Umudari wo Kubohora Igihugu (National Liberation Medal), Umudari wo Guhagarika Jenoside (Compaign Against Genocide Medal), Umudari w’ibigwi byo hanze y’igihugu (Foreign Campaign Medal), Umudari w’Ishimwe utangwa n’Umukuru w’Igihugu (Presidential Inauguration Medal); Umudari w’ibigwi byo ku rugamba (Combat Action Ribbon), Umudari wo gusoza neza amasomo y’urugamba (Combat Service Ribbon), n’Umudari w’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro (Community Service Ribbon).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka