Polisi yafashe imodoka itwaye inyama zihishe munsi y’ibitoki

Polisi y’u Rwanda iraburira abatwara inyama mu buryo butemewe kuko uretse kuba bashobora guhumanya abazirya banatiza umurindi abakora ubujura bw’amatungo.

Ibi bitoki byari bipakiye hejuru y'izi nyama ziri mu mifuka.
Ibi bitoki byari bipakiye hejuru y’izi nyama ziri mu mifuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabivuze kuri uyu wa 23 Kanama 2013, nyuma yo gufata imodoka yari ipakiye inyama zarengejweho ibitoki n’inanasi mu rwego rwo kuyobya uburari.

Ati “Nta n’uwamenya ko hari harimo inyama muri iyi modoka kuko icyagaragaraga ni ibitoki byari biyuzuyemo. Wakwibaza niba umuntu ukora igikorwa nk’iki aba yatekereje ku buzima bw’abantu. Ni ugushyira imbere gushaka amafaranga ntibatekereze ku buzima bw’abo bagiye kugaburira.”

Akomeza avuga ko abatwara inyama muri ubwo buryo batiza umurindi abakora ubujura bw’amatungo, akavuga ko bagomba gucibwa amande bakanahanwa kugira ngo babicikeho.

Ubusanzwe inyama zitwarwa mu modoka yabugenewe ifite n’icyuma kizikonjesha kugira ngo zitangirika, kandi zikaba zifite n’ibyangobwa by’aho zabagiwe.

Nyir’izo nyama witwa Bizimana Marc yari azivanye mu isoko rya Ntunga mu Karere ka Rwamagana azijyanye i Kigali. Avuga ko afite resitora muri Kimironko akaba yari yaziguze agiye kuzitekera abakiriya be, nubwo we yemeza ko yaribuzijugunye kubera ko zari zatangiye kwangirika.

Ati “Nanjye ndabibona ko guteka izi nyama byagira ingaruka kuko zanaraye mu mifuka zangiritse, nta kindi nari kuzimaza uretse kuzijugunya. Mpuye n’igihombo cy’ibihumbi 580, mvanyemo isomo rikomeye.”

Bahise bazita mu cyobo kirekire ngo abaturage batazirya.
Bahise bazita mu cyobo kirekire ngo abaturage batazirya.

Izo nyama zajugunywe mu cyobo kirekire kugira ngo abaturage batazirya. Abavuganye na Kigali Today bashimye igikorwa Polisi yakoze kuko “abantu bajya muri resitora kurya ariko batazi uko inyama zabonetse n’uko zabazwe” nk’uko uwitwa Mutangana Innocent yabivuze.

Uwitwa Nkikabahizi Celestin na we yavuze ko abatwara inyama muri ubwo buryo bashobora guhumanya abantu, ahamagarira bagenzi be kujya batungira agatoki Polisi igihe babonye umuntu watwaye inyama mu buryo butemewe.

Polisi ikomeje guta muri yombi abantu bakekwaho ubujura bw’amatungo no gucuruza inyama mu buryo butemewe. Mu Karere ka Nyagatare hafungiwe abagera kuri 31, mu gihe mu ka Gatsibo hafungiwe abagera kuri 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Polisi nikaze umurego kuko ibyo byogeye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

ntibikwiye?

0723206534 yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka