Imodoka zidafite ibirango zizagabanya impanuka mu muhanda-Traffic Polisi

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo Muhanda (Traffic Police) riratangaza ko ryatangiye kwifashisha imodoka zidafite ibirango bya Polisi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Imwe mu mudoka Polisi yatangiye kwifashisha mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Imwe mu mudoka Polisi yatangiye kwifashisha mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Polisi ikavuga ko ari uburyo buzafasha gukumira impanuka zo mu muhanda no guca burundu amakosa agenda agaragara; akorwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga Umutekano wo mu Muhanda, CP George Rumanzi, avuga ko izo modoka zatangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu, ziba zirimo abapolisi bambaye imyenda isanzwe ya gisivili.

Agira ati “Abapolisi bacu bazirimo baba bafite amakarita abaranga ko ari abapolisi. Mu gihe rero babonye umuntu utwaye ikinyabiziga ari mu makosa runaka, bazajya bamuhagarika bakoresheje amatara ari mu modoka zavuzwe hejuru afite amabara atandukanye”.

CP Rumanzi yakomeje avuga ko abapolisi bazajya basaba umushoferi ibyangombwa byose bijyanye no gutwara ibinyabiziga hanyuma basanga ari mu makosa akabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

CP Rumanzi yakomeje avuga ko bamwe mu batwara ibinyabiziga bakorera ku jisho aho usanga iyo bageze ku mupolisi uri mu muhanda bagenda neza ariko bamara kumucaho bakagendera ku muvuduko ukabije.

Yavuze kandi ko hari n’abo usanga bapakira abantu benshi mu modoka (ibyo bita gutendeka) hanyuma bakagenda banyura inzira zitandukanye bakwepa abapolisi kuko baba bazi aho bari cyangwa babonye ibinyabiziga barimo, hakaba n’abandi ugasanga bavugira kuri terefone maze babona umupolisi bakabireka.

CP Rumanzi avuga ko ubu buryo bushya buzareba buri wese ukoresha umuhanda, wica amategeko yawo, harimo abanyamaguru, abatwara amagare ariko bukita cyane cyane abatwara imodoka.

Mu mezi 14 ashize, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka z’imodoka zitwara abagenzi 245, zihitana abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turashima ubwitange polisi igaragaza mu kubungabunga umutekano w’igihugu. Ariko ku kijyanye n’umuvuduko, ko usanga bagendera hejuru ntibubahe ibimenyetso,bo bemerewe gukora impanuka? Nabo turabakeneye

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

ibyiza ni uko abapolisi bakora ako kazi, batagomba kuba bahagaze ahantu hamwe igihe kirekire. bafite imodoka , bakajya bimuka, ntibatinde ahantu, nibyo bitanga ikizere ko, abanyamakosa, bagabanuka, kuko ntibaba bazi aho police ili. Muzavaneho,rwose, abahora bahagaze ahantu hamwe buli munsi. Ikiza cyabyo ni uko nabakora ako kazi, baba bakeya cyane , kandi umusaruro ukaboneka.

mihigo yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

Muvandimwe nta kurengera kurimo. Iyo itegeko ryasotse mu igazeti ya Leta riba rigomba kubahirizwa n’uwo rireba wesw. Ntawe ifite urwitwazo rwo kutubahiriza itegeko yitwaje ko atarizi kandi ryaratangajwe. "Nul n’est sense ignore la loi quand il est promulgué".
Naho uruhushya nyine rihabwa uwatsinze ikizamini kandi categorie A ntago ari iy’abanyamaguru ahubwo ni iyo gutwara "Moto".
Sobanukirwa rero n’itegeko hato ejo ritazaguhana kuko utaryubahirije witwaje kutarimenya.

Sam yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

Nibyiza gucunga umutekano gutyo pe.Ariko se hari aho mukabije namwe.Ngo amabwiriza arareba abantu bose????ko ubu buryo bushya buzareba buri wese ukoresha umuhanda, wica amategeko yawo, harimo abanyamaguru, mwaba mwaramaze kwigisha abanyamaguru bose amategeko y’umuhanda?Noneho bisobanuye ko buri wese afite uruhushya rwa categorie A naho yaba atararutsindiye ngo aruhabwe?Niba se arufite muzi neza ko asobanukiwe mwabimuhamiriza mukamuha impamyabushobozi yabyo nk’abazifite atiriwe ajya muma exam akabona gukurikiranwa nk’uwangije amategeko y’umuhanda kuko yaba ayasobanukiwe.Aha haba harimo akarengane ahubwo ngira ngo mwafata akanya ko kwigisha abo banyamaguru amategeko y’umuhanda bakajijuka batazagwa muruzi barwita ikiziba cyangwa hakaba habamo kurenganywa.
Murakoze ariko izo modoka zari zikenewe abashoferi nabo bigize abahatari ntibazamenya ababafata ari bande.Bazongere dore ko baburiwe hakiri kare

alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka