Batanu bakekwaho ubujura muri “Dobandi” bafashwe
Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bataye muri yombi abantu batanu bakekwaho ubujura bwayogoje ahazwi nka “Dobandi” mu Mujyi wa Kigali.
Batawe muri yombi mu mukwabo wahakorewe. Ni nyuma y’aho abahatuye batangarije Kigali Today ko bahahamuwe n’ayo mabandi yitwaza ibyuma. Yategaga abantu akabambura, akanabakomeretsa.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, guhera ku itariki ya 14 Nzeli 2016; nk’uko byemezwa na Spt. Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali.
Agira ati “Nta na rimwe tuzihanganira abagizi ba nabi bagambiriye kubuza umudendezo abaturage,nubwo hari abo twafashe igikorwa cyo kubashakisha kirakomeje kugeza bose bafashwe bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya”.
Akomeza avuga ko nyuma yo kumenya iby’ayo mabandi bakoresheje inama abatuye Akagari ka Tetero ariho hari “Dobandi”. Barabahumurije banabibutsa ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we.
Abatuye “Dobandi” bahamya ko kuri ubu hagarutse agahenge; nkuko Mpagaritswenimana Innocent abisobanura.
Agira ati “Ubwo twari mu nama hahise hafatwa abakekwaho ubujura babiri, na nimugoroba bafashe abandi, ubu dufite agahenge kandi tukizera ko bizakomeza kugenda neza kuko abashinzwe umutekano bongerewe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John, avuga ko nyuma y’ibyabaye hafashwe ingamba zikomeye zo gucunga umutekano.
Ati “Ubundi tugira irondo ry’umwuga ariko ryakoraga nijoro gusa,none twashyizeho n’iry’amanywa. Twashyizeho inama y’umutekano ku rwego rw’umurenge izajya iba buri munsi mu gitondo,kugira ngo tube tuzi uko umutekano uhagaze umunsi ku wundi mu rwego rwo guhashya burundu ubugizi bwa nabi”.
Hanafashwe icyemezo cyo gufunga burundu utubari ducuruza inzoga z’inkorano n’izindi zifatwa nk’ibiyobyabwenge. Izo nzoga ngo ni zo nyirabayazana y’ibikorwa by’urugomo. Utubare dusanzwe na two ngo tuzajya dufunga saa yine z’ijoro kugira ngo abashinzwe umutekano bakore akazi kabo bisanzuye.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Inzego zacu turazizeye zikomerezaho zihashye ayo mabandi
Ikindi gikenewe nuko bakuraho Biyari ikinirwa hagati muri deband kuko niryo huriro ryabo bajura
Ikindi gikenewe nuko bakuraho Biyari ikinirwa hagati muri deband kuko niryo huriro ryabo bajura
Abajura bo muri de band barakabije ndetse binateye agahinda n’isoni,iyo ubonye ibihakorerwa wagirango si mu Rwanda kuko bafata abantu bakabambura kumanywa yihangu.hakwiye gushyirwa izindi ngufu zitari ririya rondo cyangwa bakatwemerera ko twebwe abahatuye turamutse tuhiciye umujura tutakurikiranwa n’amategeko. impamvu nuko kubafata biragoye icyoroshya nukumukubita ikintu akitura hasi.
Abobajura bitabweho bafatwe kandi bahanwe byintangarugero
Turashimira inzego zumutekano zikomeje kutuba hafi.
Ayo mabandi yambura abantu kumanywa yihangu, aritiranya u Rwanda nabanyarwanda.
Umutekano twawugezeho bitugoye, tuwufata nkamata yabashyitsi