Bafatanwe amadorali y’amakorano asaga ibihumbi bitanu

Abagabo babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amadorari y’Amerika y’amakorano agera ku bihumbi 5,350.

Abo bagabo ni uwitwa Habarurema Anastasi w’imyaka 33 y’amavuko na Ntabanganyimana Jean Claude w’imyaka 21 y’amavuko, bari baturtse mu Karere ka Gicumbi.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko batawe muri yombi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016 ubwo bari mu kabari kari mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange, aho bakunze kwita kwa Shukuru barimo kuvunjira umuntu.

Ngo ayo madorari yananiwe kuzura umubare yashakaga wa miliyoni eshatu maze Habarurema ahamagara Ntabanganyimana ngo amuzanire andi basanga ari amakorano bahita bahamagara Polisi ibata muri yombi.

Bafatanywe amadorari y’amakorano arimo inoti z’ijana 21 iza miringo itanu 65. Ayo madorali yose angana n’ibihumbi bitanu na magana atatu na mirongo itanu. (5.350$).

Aba bagabo nibaramukaka bahamwe n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku meza atandatu kugeza ku myaka iri nk’uko biteganywa n’ingingo ya 603 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wahawe amafaranga y’ibiceri, y’inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k’amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganwe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho ayimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NTAGO YAMUBURA AMUSHAKA YAMUBONA

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Biratangaje kubona umwana yibwa bamuhane azabyare u we , ese ubundi yabuze umugabo wamu Tera inda

Jean bosco yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Biratangaje kubona umwana yibwa bamuhane azabyare u we , ese ubundi yabuze umugabo wamu Tera inda

Jean bosco yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka