Yataye uruhinja yari yabyaye mu musarani rukurwamo rukiri ruzima

Niyirora Gaudence wo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi yabyaye umwana amuta mu musarane bamukuramo akiri muzima.

Uru ruhinja rwahise rukurikiranwa n'abaganga.
Uru ruhinja rwahise rukurikiranwa n’abaganga.

Uwo mukobwa wari mu ntore ziri ku rugerero yari yarabashije guhisha iyo nda kugeza ayibyaye, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Kamuhire Diodone, yabitangaje ubwo bari bamaze gukura uwo mwana mu musarane kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2016.

Yavuze ko byavumbuwe n’ababyeyi be bavuze ko uwo mukobwa mu nda haraye hamurya ariko batazi ko ari ibise byamufashe kugeza abyariye mu nzu iwabo na bwo mu ibanga.

Muganga ari gukarabya uwo mwana.
Muganga ari gukarabya uwo mwana.

Nyuma yo kubyara yaje gucunga ku jisho nyina asohotse mu rugo ahita ajya kujugunya uwo mwana we w’umuhungu mu musarane. Asohotse mu musarane ni bwo yahuye na se avirirana amaraso amubajije impamvu undi aramwihorera.

Kamuhire avuga ko ise yaje kubona umuvu w’amaraso w’aho yanyuze awukurikiye yumva umwana ari kuririra mu musarane ahita atabaza abayobozi n’abaturanyi barwana no gukuramo urwo ruhinja basanga rukiri ruzima.

Uruhinja rwahise rujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Manyagiro na nyina kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Nubwo abaganga basanze inyo zamwinjiye mu myanya y’ubuhumekero, ariko ubutabazi bw’ibanze yahawe bahamya ko bwatumye atagira ibibazo bikomeye.

Niyirora Gaudence wabyaye uruhinja akaruta.
Niyirora Gaudence wabyaye uruhinja akaruta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Manyagiro avuga ko muri aka kagari ka Ryaruyumbu ari inshuro ya kabiri hagaragaye umukobwa ubyara agata umwana mu musarane. Ngo no muri 2015 hari undi na we wataye uruhinja mu musarani ariko rwo ruvanwamo rwapfuye.

Niyirora Gaudence namara gukira neza azashyikirizwa inzego z’ubutabera, kugira ngo akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwihekura uwo yabyaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Imana itabare abari mwisi twese. Kuko ibihe turimwo bitwereka ko Yesu agarutse bidatinze. Icyo nanjye nashyigikira nuko bishobotse POLICE ijye inakurikirana uba yateye inda aba bana babakobwa nabo bahanwe. Murakoze

vincent yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

ntibyoreshe ibi se biratwigisha iki? IMANA IZAFASHE UYU MWANA NA NYINA BABEHO icyampa nkazamenya icyo nyina w’ uyu mwana azabwira uyu mwana amaze kuba mukuru,

NSANZIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

azahanirwe icyaha yakoze.

anselmeij yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Mana we. mbega ubugome bukabije! abantu nkaba rwose bage bacirwa urubakwiye

Yvonne yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

nigitanga mubyukuri isi iri kwiherezo kwihekura ntasoni

Uwihoreye Hakeem yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

uriya mukobwa ntagari muzima peee kwihekura ntanisoni kweri

Uwihoreye Hakeem yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Ariko itegeko rigomba guhinduka hakajya hahanwa na Se wumwana. Ntabwo umwana ari uwumuntu 1. umwana avuka kubantu 2. kuki hahanwa 1? Rwose ibi bigomba guhinduka. Abagabo bakaba responsible. Apana gutera inda ubundi ukigaramira.

Kamashashi yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Imana Ishimwe Kub Uwo Mwana Yavuyem Akri Muzma, Naho Uwo Mubyeyi Gto Bamuhane Pe!

Claire yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Imana Nyagasani niyo nkuru ,uwo mukobwa nahanwe rwose nta mbabazi

iranzi Salim Ahmed yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Uwo mubyeyi gito ashyikirizwe ubutabera kuko ubwo atari uburere,ahubwo ari ubugome bukabije

KAGANGA M yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka