Umunyeshuri wakoraga ibizamini yarohamye mu kizenga cy’amazi arapfa

Umunyeshuri wakoreraga ibizamini bya Leta ku kigo cy’amashuri cya “Notre Dame de la Paix” kiri i Nyamagabe yarohamye mu kizenga cy’amazi arapfa.

Umunyeshuli wakaraga ibizamini bya leta yarohamye muri icyo kizenga
Umunyeshuli wakaraga ibizamini bya leta yarohamye muri icyo kizenga

Nyakwigendera yitwa Gasiga Desire, yari afite imyaka 19 y’amavuko. Yakomokaga mu Karere ka Ruhango.

Yarohamye ubwo we na bagenzi be icyenda batorokaga ikigo bakajya koga mu kizenga cy’amazi,giherereye mu Murenge wa Cyanika Akagari ka Ngoma,Umudugudu wa Kabarera; nkuko Ndorimana Chrysostome, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika abisobanura.

Agira ati “Nibyo! Abanyeshuri 10 batorotse ikigo bajya ahantu hari ikirombe cy’Abashinwa, aho bakuraga amabuye hari ikirombe cy’amazi bajya kogamo. Ayo mazi iyo uyarebye ubona ari amazi y’urubogobogo.

Bagiye kogamo nk’aboga muri pisine. Ubwo uwitwa Gasiga wigaga mu wa gatandatu ku ishuri rya G.S Notre Dame de la Paix Cyanika muri Computer Science (ubumenyi bwa mudasobwa), wari uri mu kizamini cya Leta agwamo.”

Akomeza avuga ko ngo uwo mwana yagerageje koga ngo avemo biramunanira na bagenzi be bagerageza kumukuramo birabananira bahita batabaza.

Abaturage baraye ikiriyo aharohamye umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta
Abaturage baraye ikiriyo aharohamye umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta

Amakuru y’uko kurohama ngo yamenyekanye hashize nk’isaha imwe abuze. Nibwo ubuyobozi bwahise butabaza Polisi y’igihugu. Yahise itabara ariko ntibahita babona umurambo kuko hatazwi neza uburebure bw’icyo kizenga.

Abaturage baraye ikiriyo hafi y’icyo kizenga mu gihe hategerejwe izindi mbaraga za Polisi kugira ngo bakuremo umurambo wa nyakwigendera.

Uwo munyeshuli abaye wa kabiri urohamye muri icyo kizenga cy’amazi kuko ngo no mu mwaka wa 2015 ubwo hakorwaga umuhanda wa Kitabi-Nyungwe, hari umwana wigaga mu mashuli abanza warohamye muri icyo kizenga ahasiga ubuzima.

Icyo kizenga, ngo uretse kuba gihitana ubuzima bw’abantu, ngo n’iyo imvura iguye cyuzura amazi agateza isuri mu mirima y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Uyu mwana yazize uburangazi bw’ubuyobozi bw’ikigo kuko ntiwasobanura uko umwana yapfa kdi hari ubashinzwe

Azar yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ebaba we!! IMANA imwakire mubayo

dukundeyezu yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Umuryango wagize ibyago nda wihanganisha byimazeyo imana rwose imuhe iruhuko ridashira agiye mugihe yarakenewe cyane
Inna Lillah wa inalillah rayjirun imana imwishimire

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we niwihangane.

M.V yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

umuryango wagize ibyago ndawihanga nisha imana ibane nawo

twagirayezu yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Birababaje cyane. Ikinombe kimira umuntu umwaka ugashira undi ugataha ubuyobozi burebera ntihagire igikorwa?! Byibura se iyo bahazitira abo bana b’abajyamberz ntibakomeze kuhasiga ubuzima? Ubwo Gitifu azavuga ngo twakoze ubuvugizi!!!

safari ben yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Imana imwakire ntakindi!!! abashinwa bajye basiba aho bacukuye amabuye!!

sandrine yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Byihuse Byihuse vuba hapangwe umuganda wa buri kwezi nubuyobozi bubishyiremo imbaraga nubufasha basibe icyo kinombe.sawa uba hapangwe umuganda wa buri kwezi nubuyobozi bubishyiremo imbaraga nubufasha basibe icyo kinombe.sawa

TWAHIRWA Zachee yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ahantu hose abashinwa bacukuraga amabuye yogukora umuhanda iyo barangije nibansiba ibyobo biba byasigaye namusanze haherutse kurwamo umwana naho arapfa ahitwa nyamuremure yari uwigisenyi reta igomba guhaguruka igasiba ibi byobo kuko nibo baba baratanze ikiraka ku bashinwa umuryango wabuze umwana wihangane

Mvuyephilippe yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Jye ndumva ahubwo kubufatanye nubuyobozi harebwa niba aho hantu hasibwa

Jules yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka