Umugabo yatemye mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore

Mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Burera gaherereye
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Burera gaherereye

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko mu ma saa sita z’ijoro tariki 06 Werurwe 2024, uwo mugabo yasanze undi mugabo iwe aho akeka ko yarimo asambanya umugore we, ari nabwo yafashe umuhoro, amukomeretsa bikomeye mu mutwe.

Abaturanyi baratabaye basanga ahagaze iwe muri salon, undi ava amaraso menshi mu gihe umugore yahise ahunga, babibonye birinda kwinjira mu nzu ngo batabare uwakomerekejwe batinya ko na bo yabagirira nabi.

Umwe muri bo ati “Twaratabaye dusanga nyiri urugo ahagaze muri salon iwe n’umuhoro, twari twitwaje ingobyi (ya Kinyarwanda) yo guhekamo uwakomerekejwe, kugira ngo tumujyane kwa muganga, atuma tutamukura mu nzu aho yari ari kuvirirana, avuga ko ubuyobozi bugomba kubanza kuhagera bugafotora kugira ngo bumenye ko yamutemeye mu nzu iwe”.

Arongera ati “Urabona ko umuntu umaze gutema umuntu, ubwonko bwari bwamaze kwangirika ku buryo natwe yatugirira nabi, nta kindi twari gukora twahise tugenda ngo ataturangiza.

Undi muturage avuga ko nyiri urugo yaba yarapanze n’umugore we, kugira ngo uwo mugabo afatirwe mu cyuho bamuce amafaranga.

Ati “Mu makuru twumva, ni uko ari umupango umugore n’umugabo bari bapangiye uwo mugabo wundi bafatiye mu rugo, kuko byari bizwi ko nyiri urugo yabaga i Ruli, niko abaturage twari tubizi, tukibaza ukuntu iyo saha uwo mugabo yavuye i Ruli akaza akifasha uwo muntu abaturage tutabizi”.

Arongera ati “Bikumvikana ko byari byapanzwe, kuko n’uwo mugore ubwo umugabo we yamufatanaga n’uwo mugabo, yahise ahungira ku mugore w’umuturanyi we agenda avuga ko ngo umugabo we yabikoze uko batabyumvikanye, aho ngo bari bashatse kumuca amafaranga ariko umugabo we arabihindura ashaka kumwica”.

Kwizera Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mucaca, wari mu batabaye, avuga ko ibyo bibazo byabayeho, ariko ko mu makuru afite ngo byaba byaratewe n’amakimbirane yo muri uwo muryango.

Ati “Icyo tuzi kuri urwo rugo, ni amakimbirane umugore asanzwe afitanye n’umugabo we ashingiye ku kuba bacana inyuma. Ubwo rero muri iryo joro uwo mugabo afatira mugenzi we iwe mu rugo amusambanyiriza umugore, nta bimenyetso dufite by’uko bari bamaze gusambana ariko mu makuru ahwihwiswa, ni uko abo bafashwe basanzwe babana mu ibanga”.

Uwo mugabo watemwe nyuma yo kumugeza ku kigo nderabuzima cya Mucaca bagasanga bisaba ubundi bushobozi bwihariye, yahise yoherezwa mu bitaro bya Butaro, mu gihe uwamutemye yashyikirijwe inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Rugengabari, naho umugore watorotse muri iryo joro, akaba yari ataraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka