Rwamagana: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu zisaga 100 (Amafoto)
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rwamagana yasambuye inzu zisaga 100,harimo izab’abaturage ndetse n’amashuri yigirwamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko iyo mvura ivanze n’umutaga yaguye tariki ya 01 ni ya 02 Ugushyingo 2016.
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana atangaza ko iki kiza kikimara kuba batangiye kubarura inzu zasambutse ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya umubare nyawo.
Nko mu Murenge wa Musha honyine ngo hasambutse inzu zigera ku 100 kandi ngo mu mirenge hafi ya yose igize ako karere harimo inzu zasambuwe n’umuyaga.
Agira ati “Ntabwo turamenya neza umubare w’inzu zasambutse kuko turacyabarura ngo tumenye neza umubare nyawo w’abasenyewe n’imvura n’umuyaga”.
Ku baturage basenyewe n’imvura umuyobozi w’akarere avuga ko bagiye gukora ubuvugizi muri Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi, kugira ngo bahabwe ubufasha.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo baturage Leta nibafashe kuko ibiza bitera bidateguza
Abo baturage Barababaje Kbsa Leta Niba Ubufasha Kuko Ibiza Byabageze Ho Cyane
Nukuri aba baturage barababaje nibatabarwe vuba kuko kubura ago urara birababaza