Rusizi: Umusozi waridutse wangiza umugezi n’imyaka y’abaturage

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yatumye umusozi utenguka wangiza umugezi wa Rusizi n’imyaka y’abaturage. Uwo musozi uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Rugerero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko gutenguka k’uyu musozi byatewe n’imvura yaguye, ubutaka buratwarwa bwiroha mu mugezi wa Rusizi, bituma umwuzure wangiza imyaka y’abaturage.

Yagize ati “Ibitaka byavuye ku musozi byiroshye muri uwo mugezi bituma habaho umwuzure wangiza igice cya hegitari gihinzeho ibisheke, n’igice cya hegitari gihinzeho ibishyimbo n’ahandi hahinze imboga z’ubwoko butandukanye”.

Uyu musozi watengutse nta biti byari biteyeho ngo bibashe gufata ubutaka ntibutwarwe nk’uko umuvugizi wa Polisi yakomeje abisobanura.

ACP Rutikanga avuga ko ingamba za Minisiteri y’Ibidukikije zisaba buri Muturarwanda wese gutera ibiti ariko bakanabungabunga amashyamba, mu rwego rwo kurinda imisozi guhinduka ubutayu.

Ati “Turi mu bihe by’imvura ni ngombwa ko abaturage bazajya bubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi cyane cyane gutera ibiti kuko bifata ubutaka bikaburinda gutwarwa”.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abaturage bagomba kujya bamenya amakuru yatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, kugira ngo bafate ingamba zo kutagerwaho n’ibiza biterwa n’imvura.

Ikindi bakwiye gukurikiza ni amabwiriza ya Minisiteri y’Ibidukikije asaba abantu kubungabunga amashyamba kuko biri mu birinda ubutaka gutwarwa n’imvura.

Ibyo kandi bijyana no gutera amashyamba ku misozi kuko agira uruhare rukomeye mu kurinda gutwarwa igihe imvura yabaye nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka