Ruhango: Abantu batamenyekanye bateye agasantere k’ubucuruzi banakomeretsa abaturage

Abantu bivugwa ko bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amacumu, bateye agasantere k’ubucuruzi ka Mutara mu Murenge wa Mwendo, baragasahura banatema abaturage barimo n’abanyerondo.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo

Amakuru yatangajwe n’abaturage bo mu Murenge wa Mwendo avuga ko abantu batandatu ari bo bakomeretse, barimo batatu bakomeretse cyane ku buryo boherejwe ku bitaro bya Gitwe kuvurirwayo.

Umuturage wo mu Murenge wa Mwendo avuga ko induru zavuze mu masaha y’urukerera rwo ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, mu misozi ya Kanyarira n’aho begeranye ko hari abajura basahuye ibintu, bikavugwa ko aho i Kanyarira ari na ho ngo abateye i Mutara basize za moto batwayeho ibyo bibye.

Agira ati, “Twumvise ko mbere yo gutera i Mutara babanje gusiga moto zabo muri Kanyarira, noneho ibyo bibye bakabyikorera bakabitwara kuri izo moto kuko ntawabashije kubatangira, n’abanyerondo babigerageje babatemye”.

Akomeza avuga ko hari n’abacuruzi bamwe batemwe kuko abo bitwaje intwaro, binjiraga mu mazu batababarira abayarayemo bakabakubita, abandi bagerageje kubarwanya bakabatema, kugeza n’ubwo abanyerondo bahuye na bo, batabahagaritse kuko ngo abo bakoze urugomo n’ubujura bari benshi.

Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugisha inzego z’umutekano n’abayobozi b’Umurenge n’Akarere byabereyemo ariko ntibaboneka kuri telefone, igihe bagira icyo babivugaho tukaza kubibatangariza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka