Rubavu: Polisi yigishirije mu nsengero gahunda ya Gerayo Amahoro

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bwasanze abaturage mu nsengero kugira ngo bibutswe gahunda ya Gerayo Amahoro ifasha abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Karega Jean Bosco, ubwo yari mu rusengero rw’Abadivantisiti basenga ku isabato tariki 16 Werurwe 2024 yatangaje ko yifuza kubibutsa gahunda ya Gerayo Amahoro kuko kwirinda impanuka ari inshingano za buri wese.

Yagize ati “Tuje kwibutsa gahunda ya Gerayo Amahoro idusaba gukoresha neza umuhanda, kuko bidufasha gukumira impanuka zo mu muhanda.”

SSP Karega ashingiye ku mibare y’impanuka zagaragaye mu mezi atatu ya 2024, avuga ko impanuka zabaye mu Karere ka Rubavu ari 58, zahitanye abantu 12 harimo; abanyamaguru barindwi, abanyonzi babiri, umugenzi umwe wari mu modoka n’abamotari babiri.

Akomeza avuga ko izi mpanuka zabaye mu Karere ka Rubavu zakomerekeje abantu batatu ku buryo bukomeye, naho impanuka zari zoroheje zari 32.

Avuga ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ku batwara ibinyabiziga ari imwe mu nzira yo gukumira impanuka, ariko ngo abagenzi na bo bafite uruhare runini mu gukumira impanuka.

Yakomeje ati “Umunyamaguru asabwa gukoresha neza umuhanda, kunyura mu nzira y’abanyamaguru mu gihe gikwiye, no kubanza gushishoza kugira ngo yambuke.”

“Umunyamaguru agomba kureba iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka inzira y’abanyamaguru, ariko ikindi gikomeye umunyamaguru asabwa kwirinda ni ukwambuka uvugira kuri telefone cyangwa washyize ibintu mu matwi bituma utumva.”

Avuga ko ubutumwa bugenewe abanyamaguru ari ugushishoza mbere yo kwambuka kandi bagakoresha ubwenge.

SSP Karega Jean Bosco uyobora Polisi muri Rubavu, ati “Imana yaguhaye amatwi, ubwenge n’amaso, bikoreshe mu kwambuka, kandi niba uri kumwe n umwana mufate akaboko wimusiga umwambutse.”

Uyu muyobozi avuga ko mu masaha yo kujya ku ishuri usanga imodoka zigonga abana kubera ko babura ababafasha kwambuka umuhanda, asaba ababyeyi gufasha abana kwambuka umuhanda.

Imibare yo mu bihe bitandukanye ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2019, abantu 739 bahitanywe n’impanuka, muri 2020 zica 687, muri 2021 zitwara ubuzima bw’abagera kuri 655, naho mu muri 2022 zica abantu 617, mu gihe kugera mu Gushyingo 2023 hari hamaze kuba impanuka zirenga ibihumbi umunani, aho mu mezi atandatu gusa muri uwo mwaka, zari zimaze gutwara ubuzima bw’abantu 385.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Leta nikiswe itorero byamaze kuba umwe. Ntagitangaje. Nibindi bizaza

Ntakirutimana Philemon yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ndabona bitakiringombwa kwiga amategeko yumuhana kuko musengero niyo azajya amenyerwa.

Ntakirutimana Philemon yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ariko jyewe hari ibincanga, ubundi Furari y’icyiciro umuntu ayambara ku Rutugu mu Rusengero byongeye ari umwe mu bayobozi bakomeye ngo bigende gute ?
Ubu se aba yigishije iki abandi koko ?
Nihitiraga rwose

Idarus Louis yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ni byiza kwigisha no gukumira ibyaha turashima polisi ariko ndayinenga amakosa agaragara mu guca amande aho bakoherereza contrevation imodoka iri murugo ngo wakoze amakosa mumuhanda utigeze ugenda cg ugera aho bavuga wajya kubaza ngo andikira komiseri ubundi ukandika nawe akagusubiza ati nta bimenyetso ko utahageze Ese camera zimaze iki niba zitakifashishwa mukumenya imodoka zageze mugace runaka? Nizo guca amafaranga gusa? Ibi birabangamye

Blaise yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka