RIB yatanze telefone 167 zari zaribwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye telefone 167 zari zaribwe, hamwe na bamwe mu bakekwaho kuziba, kuzikuramo kode no kuzihindurira ibirango.

Bamwe mu bari baje gufata telefone zabo zibwe
Bamwe mu bari baje gufata telefone zabo zibwe

RIB yatangiye gutanga izi telefone kuri ba nyirazo, inasaba abantu kwirinda kugura telefone zakoreshejwe, kubika fagitire z’izo baguze ndetse no kwandika ahantu nimero ya telefone(serial number), kugira ngo niyibwa nyirayo azabyerekane mu Bugenzacyaha.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Thierry Murangira, avuga ko mu bafashwe batatu harimo ukekwaho kwiba telefone, undi akaba akurikiranyweho kuzihindurira ibirango (serial number), hamwe n’ukekwaho kuba ari we uzicuruza.

Dr Murangira agira ati "Abafashwe ni batatu, hari uwitwa Uwihoreye Cyprien uzwi ku izina rya DJ Ben w’imyaka 23, Imanirakarama Kevin w’imyaka 22 na Ikundabayo André w’imyaka 28."

Ati "Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, guhindura ibiranga igikoresho cya mudasobwa(serial number) no kugurisha ikintu cy’undi, hanyuma aba bantu bose ni ibyitso ku cyaha cy’ubujura kuko uhindura serial number za telefone aba azi neza ko yibwe."

Umuvugizi wa RIB avuga ko abafashwe mu gihe Urukiko rwabahamya ibyaha, bahita bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itanu, n’ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni ebyiri.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira

Mu byo Umuvugizi wa RIB akomeza asaba abantu gukora, harimo ‘guhita wihutira kumenyesha MTN, Airtel na Banki ubitsamo, kugira ngo mu gihe wibwe telefone abajura batakwibira amabanga n’amafaranga.’

Mu baza kumenyesha RIB ko bibwe ngo hari abavuga ko barimo bacuruza mu iduka, umujura akaza akamujijisha amusaba kumanura igicuruzwa kiri inyuma ye, yaba ahindukiye asize telefone ku meza, wa mujura akayifata akagenda.

Uwitwa Nyiranduhuye Sylvanie wari mu baje kuri RIB gufata telefone ye yari yaribwe, avuga ko yatahaga ku Gisozi afite telefone irimo n’amafaranga ibihumbi 40 mu gifubiko (pochette) cyayo, abajura bakamufatira mu kayira yanyuragamo wenyine bakayimwambura.

Nyiranduhuye aburira abantu agira ati "Kugira ngo wirinde umutego nk’uwo naguyemo, wakwirinda kuvugira kuri telefone mu masaha y’ijoro, cyangwa wabona mu nzira hari urujya n’uruza ukirinda kuyifata uko ubonye."

Abibwe telefone bishimiye ko hari izabashije kuboneka
Abibwe telefone bishimiye ko hari izabashije kuboneka

RIB yanaburiye abantu ibasaba kwirinda guha umwanya abatekamutwe bababeshya ko amafaranga yabo yayobeye kuri telefone zabo, cyangwa ko konti zabo za Mobile Money zafunzwe.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka