Polisi yakebuye abanyeshuri ba Sonrise High School bavugwaho urumogi

Ababyeshuri mu ishuri rya Sonrise High School, riri muri Musanze, batangaza ko impanuro bahawe na Polisi y’igihugu bazazigenderaho barwanya ibiyobyabwenge.

Abaturage baturanye n'iki kigo bavuga ko bajyaga babona abantu bagurisha abanyeshuri ibiyobyabwenge
Abaturage baturanye n’iki kigo bavuga ko bajyaga babona abantu bagurisha abanyeshuri ibiyobyabwenge

Babitangaje nyuma yo guhabwa ikiganiro n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu Karere ka Musanze, IP Viateur Ntiyamira, tariki ya 06 Ukwakira 2016.

Manzi Innocent, wiga mu mwaka wa gatandatu imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG) avuga ko ibiganiro bahawe na polisi byabagiriye akamaro mu kurushaho kumva neza ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge.

Agira ati “Twe hano ibiyobyabwenge ntiwabihanywera keretse ari mu biruhuko.”

Polisi yahaye ikiganiro abo banyeshuri nyuma yuko hagiye hafatwa abantu bafite urumogi, bagiye kurugurisha mu baneyshuri.

Muri 2013 hafashwe umusore n’umugore bafatanwe udupfunyika tw’urumogi tune bagiye kutwinjiza mu kigo cya Sonrise High School. Muri 2012 ho hafashwe abagabo babiri bafite udupfunyika tubiri bari bashyiriye abanyeshuri.

IP Viateur Ntiyamira akebura abanyeshuli biga muri Sonrise High School
IP Viateur Ntiyamira akebura abanyeshuli biga muri Sonrise High School

Ayo makuru yose yatanzwe n’abaturage baturiye icyo kigo bavuga ko basanzwe babona abantu bagurisha ibiyibyabwenge mu banyeshuri.

Uwingabire Minique, umuyobozi ushinzwe amacumbi n’imyitwarire myiza y’abanyeshuri ahakana ibivugwa ko haba hari abana bitwara nabi banywa ku biyobyabwenge.

Agira ati “Hari amakuru yigeze kuvugwa ko abana baha baba banywa ibiyobyabwenge ariko twe ntabyo tubona kuko imyitwarire yabo tuba tuyikurikiranira hafi.”

Umunyeshuri witwa Umuhire Joyce, wiga mu mwaka wa kane we yemera ko hari bagenzi be bashobora kuba bakoresha ibiyobyanwenge. Ariko akavuga ko ibiganiro bahawe na Polisi bizabafasha kubirwanya mu kigo bigamo.

Agira ati “Muri sosiyete nk’iyi y’abanyeshuli ntihaburamo abana bitwara nabi ariko icyiza n’uko baba baburiwe bakabagaragariza ingaruka zose bashobora guhura nazo".

Abanyeshuri bahawe umwanya bishimira impanuro bahawe na polisi y'Igihugu
Abanyeshuri bahawe umwanya bishimira impanuro bahawe na polisi y’Igihugu

IP Viateur Ntiyamira yabwiye abanyeshuri ba Sonrise High School ko bijanditse mu biyobyabwenge ntacyo bashobora kugeraho.

Agira ati “Nta muntu wanyoye ibiyobyabwenge ugira mu mutwe hakora neza kuko n’izina ubwabyo rirabisobanura ko ari ibiyobyabwenge. Rero sinzi impamvu abantu by’umwihariko mukiri bato mwabishidukira mukabikoresha kuko nta kindi bizabamarira usibye kubayobya ubwenge.

Igihugu kibategerejeho ibyiza byinshi kuko nimwe mbaraga zacyo zizavamo abayobozi beza, abapolisi beza, abasirikare beza n’abandi bantu bafitiye igihugu akamaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

into ntibishoka kuko abanyeshuri back sonrise baba girira ishyari cyane

Samuel yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

ibyo muvuga ntabwo ari mujye muvuga amakuru mufitiye gihamya muzaze tubabwize ukuri biranaturenze

kaneza yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

ntagaciro mbihaye kuko ataribyo

Robben yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

rekareka ibyo ntibikabe kuki muvuga ibyo mutazi urumogi mubonye aricyo kintu cyambere mwakwerekana ibyo ntibyigeze bibaho na rimwe ahubwo mufite ibyo mushaka

mutesi faith yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Ibyo mushaka kugeraho ntabwo bizashoboka, kuko Sonrise izahora iri sonrise, Nikigo cyabakirisito ibyo ntibibamo. Ko mutavuga ibyiza mukavuga ibibi nabyo bidafite gihamya nagaciro?

theogene yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

ibyo muvuga mubihagazeho ko twe twari tuhibereye nka banyeshuri ba sonrise ko ntabyo bavuze? Gusa ayo makuru ntagaciro tuyaha kuko siyo nagato.

Mwiseneza Hirwa Arsene yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Muri sonrise nta biyobyabwenge nabike biharangwa rero polisi cyangwa abandi babeshya ko bihari baravuga ubusa. rero iyi nkuru igamije gusebya ikigo cyacu ..... mujye mwandika ibyo muzi mufitiye gihamya

mayombo isaac yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Reka... murabeshya sibyo.. inkuru yanditswe nabi
muzaze Sonrise bababwire neza...

Gasana Joseph yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Nari Mpibereye Ikiganiro Gitangwa Iyinkuru Yaratuburiwe.Ntanumunyamakuru Waruhari Iyikuru Yakozwe Nande? Abantu Bunguka Iki Gusebya Abandi.

Kamanyire Enock yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka