Polisi isaba abubaka guteganya ibyakwifashishwa mu gihe habaye inkongi y’umuriro

Mu bice bitandukanye hakunze kumvikana inkongi z’umuriro zatewe n’impamvu zitandukanye, ari na ko abari hafi bihutira gushaka uko bazimya bagakiza ibitarangirika.

Bikunze kugaragara ko hari abaturage batazi uburyo bwo kwirinda no gutabaza inzego zibishinzwe, igihe habaye inkongi y’umuriro.

Kwizera Pacifique, umwe mu baganiriye na Kigali Today, avuga ko batazi icyo bakora uretse guhunga igihe haba habaye inkongi y’umuriro.

Ati “Ikintu nakora cya mbere ni ukureba ko aho hantu hari aho guhungira. Nashaka aho mpungira, urahunga kugira ngo udashya.”

Hari n’abandi usanga badasobanukiwe icyo bakora igihe aho bari, haba hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, asaba abaturage kwirinda inkongi z’umuriro bubaka inzu zirimo ibikoresho byakwifashishwa igihe haramuka hadutse inkongi y’umuriro.

Ati: “Dukangurira abubaka inzu, kuzirikana ibikorwaremezo biburizamo inkongi z’umuriro. Bazirikane utwuma dusakuza tugaragaza ko hari ikidasanzwe (Fire detectors) hakagira igikorwa.”

Inyubako rusange zisabwa kugira imiyoboro y’amazi kugira ngo igihe habaye inkongi y’umuriro, imodoka zizimya zitwara amazi, ziyabone byoroshye. Bagomba guteganya umucanga uhagije kuko na wo wakwifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro.

Ikindi ni uko hakwiye gushyirwaho inzira abantu bashobora gucamo bahunga.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga bugamije gufasha abantu kwirinda inkongi z’umuriro no kumenya uko bakwitwara mu gihe bahuye na zo.

Hashyizweho umurongo wa telefone abaturage bakoresha igihe habaye inkongi y’umuriro ari wo:112 cyangwa ugahamagara nimero y’umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya inkongi z’umuriro no gukora ubutabazi ari yo 0788311120.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na rwo ruvuga ko mu rwego rwo kwirinda impanuka zaterwa n’amashyarazi, zirimo n’inkongi z’imiriro, ko mu gihe cyo kuyashyira mu nyubako ari ngombwa gukoresha abatekinisiye bafite ibyangombwa bitangwa n’uru rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka