Polisi iributsa abana n’ababyeyi ko “umuhanda atari umuharuro”

Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba irakangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakababa hafi bakabarinda impanuka zo mu muhanda.

Uwo mwana arwariye bikomeye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gutwikwa na Shoferi na Kigingi we nyuma yo kumufata ari gupanda FUSO bari batwaye
Uwo mwana arwariye bikomeye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gutwikwa na Shoferi na Kigingi we nyuma yo kumufata ari gupanda FUSO bari batwaye

Polisi itangaza ibyo mu gihe bikomeje kugaragara ko abana bo mu Karere ka Kirehe bakomeje gukinira mu muhanda, bagahura n’impanuka kandi umuhanda atari umuharuro wo mu rugo abana bakiniraho.

Mu minsi ishize, abana babiri bo muri ako karere bakoze impanuka, umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka bikomeye biturutse ku gupanda imodoka zigenda mu muhanda wa Rusumo-Kigali.

Tariki ya 02 Gashyantare 2017, abaturage bo mu Murenge wa Kirehe basanze umurambo w’umwe muri abo bana, muri uwo muhanda.

Uwo mwana ngo yari yuriye ikamyo igenda mu muhanda ariko kuyimanukaho bimubera ihurizo bituma abanza umutwe muri kaburimbo ahita ahasiga ubuzima.

Mbere y’aho undi mwana ubwo yageragezaga gupanda FUSO yari irimo igenda, yafashwe na Shoferi na Kigingi baramuhohotera, bamutwikisha shampoma (Echappement inyuramo umwotsi w’imodoka) arakomereka bikomeye kuburyo ubu arwariye mu bitaro bya Kirehe.

Kubera izo mpanuka, IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba ahamagarira ababyeyi kujya baganiriza abana babo babarinda impanuka zabatwarira ubuzima.

Agira ati “Abana bapanda imodoka zigenda n’ibindi bikorwa bibi bakorera mu mihanda bishobora kubagiraho ingaruka zabatwara ubuzima.

Ababyeyi bakwiriye gufata umwanya bakaganiza abana babo babereka ibikorwa bibi byabatwara ubuzima, birimo kurira imodoka, gukinira mu biyaga, mu migezi, kunywa ibisindisha n’ibindi.”

Akomeza avuga ko mu nama ziba mu midugudu ababyeyi bakwiye kujya bakeburana bakareba ibitagenda k’uburere baha abana babo.

Ati“Kutaganirizwa niho havamo ibikorwa bibi bivamo n’ubujura kandi umwana we abikora atazi ko byamugiraho ingaruka. Ni ngomwa kubaganiriza banabaha n’ingero kubyagiye biba, abana bakamenya kwirinda ikibi bakiri bato.”

Ahamagarira kandi ababyeyi kongera imbaraga mu burere bw’abana babo bafatanya n’ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ibyo bikazafasha abana mu iterambere ryabo.

Ati “Iyo umwana aguye mu mpanuka kandi yakagombye kwirindwa,igihugu kiba gitakaje ingufu.”

IP Emmanuel Kayigi kandi yanenze umushoferi na Kigingi we bafashe umwana apanda imodoka bakamuhanisha igihano cyo kumutwika.

Avuga ko icyo gihano kirimo ubunyamaswa akaba ariyo mpamvu bakurikiranwe n’inkiko ngo baryozwe icyaha bakoreye uwo mwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka