Nyanza: Umumotari arakekwaho gusambanya umunyeshuri
Umumotari witwa Hakizimana Albert w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ESPANYA riri mu mujyi wa Nyanza.
Uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Mutende mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, tariki 04/03/2015 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, nk’uko Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge abyemeza.
Icyo gihe abanyeshuri bose biga muri iki kigo bari bahawe uruhushya ngo bajye gutembera mu masaha y’igicamunsi.
Nkundiye yabwiye Kigali Today ko abaturage batabaje inzego z’ibanze na zo zigatabaza Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza kugira ngo uyu mumotari bivugwa ko yasambanyaga umwana wiga muri ESPANYA afatwe.
Umumotari watawe muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe umunyeshuri yajyanywe mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe niba nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yamwanduje.
Aya makuru kandi yemejwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko uyu mumotari yafashwe ndetse n’uyu mwana akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Mu gihe uyu munyeshuri yaba atagejeje ku myaka 18 y’amavuko, uyu mumotari aramutse ahamijwe icyaha cyo kumusambanya n’urukiko rubifitiye ububasha yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, nk’uko ingingo y’191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Kigali Today yashatse kuvugana n’umuyobozi wa ESPANYA, Mudahinyuka Narcisse aho uyu munyeshuri yiga ariko terefoni ye igendanwa igacamo ntayifate.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
agahinda+urwandiko.com
birababaje cyane gusa abana bikigihe nabo ntiboreshye
uwomumotal narekurwe kuko kuva kuri ESPAny ujya kugasoro hari urugendo runini uwo munyeshuri yarigemuye.nawe yarabishakaga uwo mwana wumungu yararenganye pe.
NI DANGE AFATIWE MUCYUHO NYINE
Ahaaaaa ! baravuga ngo ufashwe niwe gisambo! Ubwose iyo sortie bari babahaye ako kanya bahise bahura bahita banapanga kurongorana. Murebye neza mwasanga iyo nkumi yarabaye umugore cyera
Uwo mu motari ahanywe kuko yarakosheje cyane ariko nanone nkeka ataramufashe kungufu kuko nabanyeshuri biki gihe bariyandarika
arikose konumva uyumukobwa atafashwekungufu ubwo mumotari ntibamugabanyiriza ibihano?