Nyabihu: Umukuru w’Umudugudu yishwe, abantu batatu batabwa muri yombi

Mugabarigira Eric wari Umukuru w’Umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, mu masaha y’igitondo cyo ku wa
Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, byamenyekanye ko yishwe n’abatahise bamenyekana, icyakora abantu batatu bakaba bahise batabwa muri yombi, hakomeza gukorwa iperereza.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Nyabihu gaherereye
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Nyabihu gaherereye

Uyu Mukuru w’Umudugudu, abaheruka kumubona bavuga ko mu ijoro ribanziriza umunsi byamenyekaniyemo ko yapfuye, ngo we n’undi mugabo basanzwe ari inshuti, baba baravuye aho mu gace yabagamo bajya kunywera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira, nyuma y’aho akaba aribwo yaje kuboneka yapfuye, bigakekwa ko yishwe dore ko umurambo we wasanzweho ibikomere.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel, agira ati: “Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mugitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye. Bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe bityo n’iperereza rikomeze”.

Abaturage barimo n’abageze aho umurambo wa Mudugudu wari uri, bavuga ko yishwe urw’agashinyaguro dore ko wari ufite ibikomere byinshi ndetse yanaciwe ubugabo.

Basaba ko ababigizemo uruhare mu gihe bafatwa bagahamwa n’icyaha, bazahanwa mu buryo bw’intangarugero.

Mugabarigira Eric w’imyaka 45, ngo yari amaze ku buyobozi bw’Umudugudu ukwezi kurengaho iminsi micye. Gusa nanone ngo yari yarigeze n’ubundi kuyobora uwo Mudugudu mu myaka yashize; ndetse ngo mu miyoborere abaturage bamutoreye, ngo yakoraga inshingano ze neza.

Gitifu Ndandu Marcel asaba abaturage kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe, mu gihe haba hari abafitanye ibibazo bikamenyekana hakiri kare.

Ati: “Abagirana ibibazo ibyo aribyo byose baba bakwiye kubimenyekanisha mu muryango, byananirana bakagana inzego zibegereye yaba Isibo, Umudugudu bikazamurwa mu Kagari cyangwa Umurenge. Izi nzego zose zubakitse mu buryo zifasha umuturage wese kwirinda kugongana na mugenzi we.”

“Amakimbirane abantu baba bafitanye ni ngombwa ko akemuka hakiri kare, kandi amategeko y’u Rwanda abereyeho guhana umuntu wese wakora icyaha icyo ari cyo cyose. Ntibikwiriye rero ko umuntu arindira kugongwa n’itegeko, ahubwo tubereyeho kubikumira binyuze mu kwirinda kwishora mu byaha”.

Umurambo wa Mugabarigira wahise ujyanwa mu bitaro bya Shyira ngo ukorerwe isuzumwa, ndetse iperereza ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwe rihita ritangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka