Nyabihu: Batwitse ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 1,300, 000 FRW

Mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, batwitse ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiyobyabwenge byatswitswe bikaba birimo urumogi ibiro 12 bifite agaciro k’ibihumbi bigera kuri 360 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu byatsinzwe kandi harimo inzoga za blues skys litiro 607 zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi birenga 800, kanyanga litiro 4 zifite agaciro k’ibihumbi 12.

Ibiyobyabwenge byatwitswe birimo urumogi, kamboca na kanyanga na Blue Skys zamenwe.
Ibiyobyabwenge byatwitswe birimo urumogi, kamboca na kanyanga na Blue Skys zamenwe.

Mu bindi biyobyabwenge byatswitswe harimo Kambuca litiro 51 zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 51,inzoga z’inkorano zifite agaciro k’ibihumbi 91,Host litiro 40 zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 120 n’amavuta ya Caro light afite agaciro k’ibihumbi bisaga 8 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Iburengerazuba, Sup. Emmanuel Hitayezu, avuga ko hashize igihe Polisi isuzuma ababa binjiza cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge.

Akaba ari yo mpamvu ibyafashwe byatswitswe, ibindi bikamenwa ku mugaragaro.
Yongeraho ko abafatanywe ibiyobyabwenge byatswitswe, dosiye zashyikirijwe parike, kugira ngo hakorwe ibigomba gukorwa bakurikiranwe.

Mu gihe abafashwe binjiza ibiyobyabwenge byatwitswe baba bahamwe n’ibyaha, igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 3 ku banywa urumogi cyangwa se ibindi biyobyabwenge.

Naho ku babicuruza cyangwa se ababyambutsa igihugu babijyana mu kindi,itegeko rikaba riteganya ibihano by’igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5.

Akaba asaba abantu ko ibijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge babireka burundu kuko iyo bafashwe bashobora guhura n’ingaruka zikomeye zirimo no gufungwa nk’uko yabigarutseho.

Mu karere ka Nyabihu kimwe no mu tundi turere, abaturage bakaba bakangurirwa gutanga amakuru ku bacuruza, abanywa cyangwa abakora ibiyobyabwenge kuko ngo binyuranyije n’amategeko kandi ko bikaba byica ubuzima bw’abaturage, ari na yo mpamvu basabwa kubirwanya bivuye inyuma.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibabitwike rwose byangiza ubuzima bw’abantu.

Rwego yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka