Nyabihu: Barinubira abajura batema ibiti bakagurisha amababi mu bayakoramo imiti

Abaturage bo muri imwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’abajura bakomeje kwigabiza amashyamba yabo bagakokora amababi y’ibiti bakayagurisha abashoramari bashinze inganda ziyakamuramo umushongi w’amavuta bivugwa ko yaba yifashishwa mu buvuzi.

Amababi y'ibiti yabaye imari kuko bayagurisha abashoramari bayakamuramo umushongi uvamo amavuta
Amababi y’ibiti yabaye imari kuko bayagurisha abashoramari bayakamuramo umushongi uvamo amavuta

Ni ikibazo bavuga ko gikomeje gufata indi ntera, ku buryo abishora muri ibyo bikorwa baramutse badakumiriwe, ba nyiri amashyamba bashobora kuzisanga mu bukene bukabije ndetse hakaba havuka n’izindi ngaruka zikomoka ku iyangirizwa ry’ibidukikije.

Umwe mu batuye mu Kagari ka Birembo mu Murenge wa Rambura, agira ati: “Abo bajura bajya mu mashyamba yacu bakurira ibiti bakavunagura amashami yabyo, bakayakokoraho amababi, barangiza bakayapakira bakayajyana kuyagurisha mu nganda ziyakamuramo umushongi”.

“Burira ibiti bakabikuraho amashami bakanabica imitwe, n’amababi yose bagakokora ntibagire na rimwe basigaho bakayajyanira izo nganda. Twumva ngo bayakoramo amavuta yifashishwa mu kuvura. Amashyamba yacu bayatumazeho bayangiza, ibiti ntibigikura kuko baba babyangije bitagejeje igihe. Twabiteye duteganya ko nibyera tuzabigurisha cyangwa tukabibazamo imbaho tukazigemura ku masoko, tukabona amafaranga adutunga, none ababyangiza babimereye nabi. Leta nidutabare kuko aba bantu bakomeje kutubangamira badushyira mu gihombo”.

Iki kibazo ngo cyaba cyiganje mu Mirenge irimo uwa Rambura, Jomba, Rurembo na Muringa muri Nyabihu, kandi abangirizwa ibiti iyo bagerageje kwegera ba nyiri ibyo bikorwa ntacyo babikoraho; ndetse n’inzego z’Utugari bagiye bagerageza gushyikiriza iki kibazo, zabijeje kugikemura ariko kugeza ubu ngo babona ntacyo zibafasha gifatika.

Undi muturage wo mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba, yagize ati: “Ayo mababi y’ibiti ino aha yabaye imari. Bayashongeshereza mu bintu bimeze nk’ibigunguru n’ibimashini binini bateretse ahantu byubakiye mu murima no mu mashyamba, ari na ho ababa batwibye ayo mababi babigemura bakabishyura amafaranga 20 ku kilo kimwe. Urumva rero ko uwakokoye nk’ibiro 100 cyangwa ibirenzeho ku munsi, bisa n’aho we aba abyungukiyemo nyiri ibiti akaba ari we usigara mu gihombo”.

Bayashyira mu bitanki binini bayashongesha akabyara amavuta
Bayashyira mu bitanki binini bayashongesha akabyara amavuta

“Izo nganda zibitunganya zabaye nyinshi ku buryo nibura muri buri Murenge utaburamo nk’ebyiri cyangwa eshatu. Ntabwo turwanyije ibyo bikorwa bishobora kuba ari iby’iterambere zazanye ariko ba nyirazo bakagombye kujya babanza kugenzura aho ibyo bibabi babagemurira biba byavuye. Dufite impungenge ko haramutse hatabayeho gukumira ubu bujura, mu myaka iri imbere amashyamba azaba yadushizeho twongere twisange duhanganye n’ingaruka z’ubukene ndetse n’ibiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko Akarere katigeze kamenya iby’iki kibazo ariko ko bagiye kugikurikirana, mu gihe byazagaragara ko hari abihishe inyuma y’ibyo bikorwa, yaba ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo ndetse n’abaturage bakorana, bakazabiryozwa.

Yagize ati: “Ntabwo twigeze tubimenya. Tugiye kugisesengura turebe imiterere yacyo abo bizagaragara ko babigizemo uruhare bakurikiranwe. Umuntu wese ugize ikibazo nk’iki, yakagombye kujya yihutira kukimenyesha inzego zimwegereye harimo n’Umurenge zikamufasha kugikemura”.

Abafite amashyamba bifuza ko hagira igikorwa mu gukumira abakomeje kuyangiza
Abafite amashyamba bifuza ko hagira igikorwa mu gukumira abakomeje kuyangiza

“Ikindi ni uko mu byo twumvikanye n’abashoramari muri ibyo bikorwa, harimo nko kuba bagomba kujya babanza kugira ibyo bemeranywaho na ba nyiri amashyamba mbere yo kugira ibikorwa runaka bayakoreraho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yose yavuka n’ingaruka byateza. Ibyo byose turabikurikirana turebe niba byubahirizwa kuko rwose ntitwashyigikira abakomeza kwangiza ibikorwa nk’ibyo kuko usibye no kuba umuturage yabihomberamo, bishobora no kugira ingaruka ku muryango mugari w’abahatuye”.

Akarere ka Nyabihu kari mu Turere dukunze kwibasirwa n’ibiza. Gahunda yo gutera ibiti no kubibungabunga ikaba imwe mu zo abaturage bakomeje gushishikarizwa kwitaho mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ibiza n’isuri bikunze kuhibasira. Abaturage bibutswa kujya basarura amashyamba mu gihe bigaragara ko akuze, ndetse mu nama bagirwa zirimo no kuba mu gihe hagize utema igiti kimwe, yakagombye gutera ibiti bibiri mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubutaka no kurengera ibidukikije.

Kuvana aya mababi ku biti bitarageza igihe cyo gusarurwa bishobora guteza ingaruka zituruka ku kwangiza ibidukikije
Kuvana aya mababi ku biti bitarageza igihe cyo gusarurwa bishobora guteza ingaruka zituruka ku kwangiza ibidukikije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka