Muhanga: Hari abacuruzi b’inzoga bavuga ko batunguwe n’ibihano birimo no gufungwa

Abacuruzi b’inzoga mu Karere ka Muhanga baratangaza ko batunguwe no guhabwa ibihano birimo no gufungwa, kubera kuzicuruza mu masaha y’akazi, bakibaza igihe amasaha yabo y’akazi azajya atangira, dore ko batangiye guhanwa batanabanje kuganirizwa ngo bamenyeshwe ibijyanye n’ayo mabwiriza mashya.

Ucururiza muri iyi butiki yaraye muri kasho anacibwa ibihumbi 50frw
Ucururiza muri iyi butiki yaraye muri kasho anacibwa ibihumbi 50frw

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga na bwo butangaza ko butari buzi ko abacuruza inzoga mu masaha y’akazi bahanwa, kuko nta mabwiriza bigeze bamenyeshwa, ngo habeho kuyageza ku bacuruzi bose.

Abacuruzi ba za butike, alimentations, n’utubari, ni bamwe mu batangiye guhanirwa gucuruza inzoga mu masaha y’akazi, aho bamwe bajyanywe kuri Polisi bagacibwa amande y’ibihumbi 50frw banavuga ko bayaciwe mu buryo butumvikana kuko nta mpamvu igaragara yo kuyacibwa yanditse ku nyemezabwishyu, ariko bakavuga ko batazi amabwiriza agenga icyitwa gucuruza inzoga mu masaha y’akazi.

Bavuga ko batunguwe no kubona imodoka ya polisi iza ikabapakira bambaye amapingu nk’abahungabanyije umutekano, babwirwa ko bajyanywe guhanwa kubera gucuruza inzoga mu masaha y’akazi, bakavuga ko niba baba bakoze amakosa babihanirwa bidasabye kujyanwa gufungirwa kuri polisi.

Umwe muri barindwi bafunzwe tariki 20 Gashyantare 2024, akanacibwa ibihumbi 50frw, avuga ko yabonye imodoka ya polisi iparika, umupolisi akinjira akamubaza impamvu ari gukora mu masaha y’akazi, kuko hari umuntu warimo kunywa inzoga mbere ya saa sita, bagahita bamupakirana n’abari bahicaye bose, barimo n’abataranywaga inzoga barimo n’abanyeshuri bari baje gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Agira ati “Icyambabaje ni ukuza bakadupakira nk’abanyabyaha bikomeye. Niba twari dukoze amakosa ntibari kudutwara gutyo kuko twanageze kuri polisi bataratubwira icyaha twakoze, twirirwayo, abana bacu ntawe ubakurikirana, akazi karapfa, umugoroba ugera ntawe uratumenyesha icyaha twakoze, bwije batwinjiza muri kasho ya Polisi ya Nyamabuye baradufunga, bukeye batubwira ko tugomba kwishyura amande y’ibihumbi 50frw”.

Umwe mu bari muri iyo nzu bacururizamo ibyo kunywa bitandukanye birimo n’inzoga, we avuga ko bamugejeje kuri Polisi bakamuha imbabazi agataha, ariko agasanga abanyeshuri yigisha gutwara ibinyabiziga bari baje gukora ibizamini batashye, abandi batsinzwe kuko atabashije kubakurikirana.

Agira ati “Byaratubabaje kudukura mu kazi ngo basanze twicaye aho bacururiza inzoga, kandi twese ntitwarimo kuzinywa, harimo n’abanyeshuri batakoze ikizamini kuko na bo babapakiye kandi nta nzoga banyweye”.

Hari urujijo ku watanze amabwiriza yo gufata no guhana abacuruzi b’inzoga

Ku mugoroba wo ku wa 20 Gashyantare 2024 hari abantu barindwi bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, bavuze ko abapolisi bababwiye ko impamvu bafashwe ari amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ariko na zo bazibaza zikavuga ko ayo mabwiriza ntayo zizi.

Urugero ni mu Mudugudu wa Rutenga aho umwe mu bafashwe ngo yabajije Umuyobozi w’Umudugudu, impamvu batamenyeshejwe amabwiriza mashya nk’uko bamenyeshwa izindi gahunda nshya, ariko akabasubiza ko na we ntayo azi.

Amabwiriza mashya kandi yatunguye umuyobozi wa PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, kuko yabwiye Kigali Today ko ayo mabwiriza ntayatangajwe kandi ko atazi niba hari abahanwe kuko inzego z’ubucuruzi zakabaye zarayamenyeshejwe mbere.

Yagize ati “Nta yandi makuru mfite, hari ibyo nagiye numva ariko turaganira n’inzego zitanduanye tumenye ngo ayo mabwiriza ateye ate, kuko kugeza ubu nta makuru yandi dufite, navuganye n’umuyobozi wa polisi atubwira ko bari kwigisha ntawaciwe amande, abayaciwe byasaba gukurikirana tukamenya ibyo ari byo, kuko ntawe tuzi wahanwe nanjye ndi kubaza nk’uko uri kumbaza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko umucuruzi w’inzoga iyo agiye kwiyandikisha mu gitabo cy’abacuruzi agira amabwiriza amugenga, kandi iyo anyuranyije na yo abihanirwa hagendewe kuri yo.

Agira ati, “Icyakozwe ni igiteganywa n’amabwiriza, buri murimo wose ufite amabwiriza awugenga, guhana biteganywa n’amabwiriza, byakozwe mu rwego rw’ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’amabwiriza. Abavuga ko batayazi barabeshya, turasaba abacuruzi b’inzoga kubahiriza amabwiriza”.

Mu gushaka kumenya niba amabwiriza yo guhana abacuruzi b’inzoga mu Karere ka Muhanga yaba ari rusange mu Ntara yose y’Amajyepfo, Guverineri w’iyo Ntara Kayitesi Alice yabwiye Kigali Today mu butumwa bugufi kuri telefone ko amabwiriza yari asanzweho kandi amaze igihe. Icyakora ngo hari aho bari barayadohotseho, ari na ho hari gukorwa igenzura, abafashwe bayarenzeho bagahanwa, ariko na we ntagaragaza imiterere y’ayo mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka