MIDIMAR ntizajya ishumbusha abahuye n’inkongi bari bashoboye kuzirinda

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi(MIDIMAR) hamwe na Polisi y’Igihugu, baburiye abaturage gukumira inkongi z’imiriro hakiri kare.

Mu gace kubatsemo inganda mu Mujyi wa Kigali yagaragaje uburyo bwo kurwanya inkongi
Mu gace kubatsemo inganda mu Mujyi wa Kigali yagaragaje uburyo bwo kurwanya inkongi

Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi by’uyu mwaka wa 2017 kuva tariki 16 Gicurasi kugeza 16 Kamena 2017, hari igikorwa cyo kwereka abantu uburyo bakumira inkongi z’imiriro.

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko nta bufasha buzahabwa abahura n’ibyago bari basanzwe bafite uburyo bwo kubikumira.

Yagize ati"Ntabwo waba ufite iduka ryawe ryakongotse ngo utabaze MIDMAR, biragoye ko twagufasha n’ubwo tutaguhakanira ngo tubikubwire wagize ibyago".

Minisitiri Mukantabana asaba abantu kugira ubwishingizi bw’ubuzima n’ubw’ibintu batunze mbere y’igihe, kwirinda gukoresha ibisaba amashanyarazi menshi nyamara byo biyakura ku ntsinga z’umuriro zifite ubushobozi buke.

Ministiri Seraphine Mukantabana(ubanza ibumoso) avuga ko abantu bakwiye kwihatira gukumira inkongi hakiri kare
Ministiri Seraphine Mukantabana(ubanza ibumoso) avuga ko abantu bakwiye kwihatira gukumira inkongi hakiri kare

Umuyobozi muri Polisi y’Igihugu ushinzwe kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Jean Baptiste Seminega avuga ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2017, ngo hamaze kuba inkongi zirenga 678.

Izo nkongi ngo zahitanye abantu 31 zikomerekeramo abarenga 64, aha kandi ari nako zisiga zangije inzu n’indi mitungo itandukanye.

ACP Seminega akomeza asobanura ko impamvu zibitera ari ugukoresha ibintu byinshi bikura amashanyarazi ku isoko imwe idashobora kunyurwamo n’umuriro mwinshi.

Hari n’abibagirwa kuzimya za buji bakazitereka aho, zikaza gukongeza ibindi bintu, hari n’ubucuruzi bwa essence bukorerwa mu nzu z’abantu batuyemo cyangwa bakoreramo, ndetse hakaba n’abahinzi cyangwa aborozi batwika imisozi babigambiriye.

ACP Seminega akomeza avuga ko abavumvu mu gihe cyo guhakura ndetse n’abanywi b’itabi, nabo ngo batwika imisozi batabigambiriye.

Abashinze kuzimya inkongi
Abashinze kuzimya inkongi

Polisi ivuga ko ikomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gutunga utuzimyamuriro no kudukoresha, hamwe no kubuza abantu gukoresha inyubako ibitazigenewe.

Polisi y’Igihugu yongeraho ko imbogamizi ikomeye mu kurwanya inkongi ari ikibazo cy’imiturire ya tumwe mu tugari tutagerwamo n’imihanda minini, bikaba bibangamira imodoka zijya kuzimya imiriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka