Menya impamvu abagororwa mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko.

Yabitangaje mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki 29 Mutarama 2024 kigaruka ku mibereho n’uburenganzira by’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, aho yavuze ko imfungwa n’abagororwa batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kuko nta tegeko ribibemerera.

SP Kabanguka avuga ko uretse kuba nta tegeko ribibemerera nta n’uburyo buhari bwo kuba bayikoramo kubera ubwinshi bw’infungwa n’Abagororwa ndetse n’inyubako zidahagije.

Ati “ Uretse Imfungwa zo mu bindi bihugu ziri mu Rwanda bitewe n’amasezerano ibihugu byombi biba byaragiranye zo zirabyemerewe ariko Abanyarwanda bo ntabwo babyemerewe”.

SP Kabanguka avuga ko n’inyubako zakorerwamo iyo mibonano mpuzabitsina zidahagije kuko muri gereza hakirangwamo ubucucike.

Ati “Ubu twavuye ku 180% tugeze ku 140% bivuze ko dufite intego yo gukemura iki kibazo vuba kuko mu magororero ari mu gihugu harimo kubakwa izindi nyubako zo gukemura iki kibazo”.

SP Kabanguka avuga ko nubwo hari ubucukike bugaragara aho barara gusa kuko mu gihe cya ku manywa baba bari mu bindi bikorwa bitandukanye.

Ubundi buryo bwashyizweho n’inkiko buzagabanya ubucucike mu Rwanda ni uburyo bw’ubuhuza no gutanga ibihano nsimburagifungo.

Bizakorwa ku manza zirimo iz’ibyaha bisanzwe bihanwa n’amategeko, ibyaha bifitanye isano n’amafaranga n’amakimbirane mu miryango, izo manza zikazajya zikemurwa mu buryo bwo kunga ababurana nk’uko bisanzwe biri mu muco Nyarwanda. Ubu buryo buzajya bubanza kumvikanwaho n’impande zombi zifitanye urubanza (urega n’uregwa).

Nubwo ariko imfungwa n’abagororwa badafite uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zavuzwe zitandukanye, bafite uburenganzira ku bindi bintu byose bigenewe umuntu birimo kurya, kunywa, kwambara, kwivuza, gusenga, no kwidagadura, gusurwa no guhabwa ubutabera ndetse bakagira n’uburenganzira bwo kumenya amakuru, hakiyongeraho no gukora imirimo itandukanye imbere mu kigo aho bagororerwa.

Aurelie Gahongayire, komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, avuga ko mu bugenzuzi bakoze mu magereza basanze bahabwa ifunguro uko bikwiye mu bushobozi bw’Igihugu bakarifata inshuro ebyiri ku munsi, rigizwe n’ibigori n’ibishyimbo kuko ari byo basanze bifite intungamubiri zafasha abantu.

Ati “Twahasanze ababyeyi bonsa, abarwayi, abashaje cyane, abana bari munsi y’imyaka 3 bari kumwe na ba nyina, abagore batwite bagenerwa ifunguro rikungahaye mu ntungamubiri ndetse n’inyunganiramirire zirimo amata n’imbuto n’imboga ndetse hari n’abo bagenera ifu ya Shisha kibondo”.

Ku bantu bashaka guhindura imirire, imiryango yabo ishobora kuboherereza amafaranga bakagura ibyo bashaka muri za Kantine ziri mu magororero.

Komiseri Gahongayire abajijwe niba kudakora imibonano mpuzabitsina ku mfungwa n’abagororwa atari ukubabuza uburenganzira, yasubije ko nta tegeko ribibemerera ryanditse rihari, gusa asubiza ko imiterere y’inyubako n’ubwinshi bw’abagororwa bishobora kuba inzitizi igihe byaba byemewe.

Ati“Dukurikije imiterere y’inyubako bagororerwamo, n’ubwinshi bwabo ni ibintu tubona ko bitashoboka cyakora wenda igihe abantu bakora ibyaha bitandukanye bazaba bagabanutse n’amategeko agahinduka harebwa uburyo byateganywa na byo bikajya mu burenganzira bemerewe”.

Ku bantu b’igitsinagore babyarira mu magororero abenshi baba bafunzwe bafite inda, bagakurikiranwa kugeza babyaye ariko ntawe usamiramo inda nk’uko Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki yabitangaje.

Ati “Mu by’ukuri nta muntu ukorera imibonano mpuzabitsina mu Igororero kuko bitemewe n’abo mubona babyariramo ni abantu baba baje batwite kuko iyo akigeramo tubanza kumupima uko ubuzima bwe buhagaze tukanareba ko afite inda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese iyo umuntu bamufunze yarize amashuri yisumbuye nyuma yo kwitwara neza aho afungiwe agahabwa imbabazi(liberation conditionele) cg akarangiza igahano cye kirihejuru yamezi6 yaraciwe n’ihazabu, yemererwa gukora akazi kareta bigenze bite?

alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2024  →  Musubize

Ariko birazwi ko iyo mibonano ikorwa n’abantu bafunzwe!! Nzi abagore benshi babyaranye n’abagabo babo bali bali muli gereza.Hali n’abakozi ba gereza baryamana n’abagore bafunzwe.Kuryamana n’umugore wawe biri muli Human Rights.Ndetse na bible isaba abashakanye kubikora.Bisome muli Abakorinto ba mbere igice cya 7,umurongo wa 5.Ikibazo nuko millions na millions basambana kandi imana ibitubuza.Ababikora izabarimbura ku munsi wa nyuma wegereje.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Byanditse muli bible yawe.

kirenga yanditse ku itariki ya: 23-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka