Leta izifashisha inzego z’abagore ica ihohotera rishingiye ku gitsina

Inzego z’abagore zahawe ishingano yo guca ihohotera rishingiye ku gitsina, bifashishije zimwe muri gahunda za leta bahuriramo zirimo n’umugoroba w’ababyeyi.

Abagore bavuga ko bagifite ubumenyi buke mu guhangana n'ihohoterwa.
Abagore bavuga ko bagifite ubumenyi buke mu guhangana n’ihohoterwa.

Inama y’igihugu y’abagore (GMO), iri mu gikorwa cyo guhugura abari mu nzego z’abagore mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Amahugurwa akorwa ku bufatenye bw’izindi nzego nka Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere (MIGEPROF).

Kemirembe Joy umukozi w’inama y’igihugu y’abagore ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina, bifuza ko ihohoterwa ryacika burundu, kuko rigira ingaruka nyinshi mu kudindiza iterambere ry’ingo.

Avuga ko ibikorwa byabo bigenda bitanga umusaruro nubwo hakiri zimwe mu nzego z’abagore zigihura n’ikobazo cy’ubumenyi bucye, bigatuma batabasha kwitwara neza igihe havutse ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abagore bavuga ko bagifite ubumenyi buke mu guhangana n'ihohoterwa.
Abagore bavuga ko bagifite ubumenyi buke mu guhangana n’ihohoterwa.

Agira ati “Guca iri hohoterwa rirareba buri wese, niyo mpamvu hagomba kubaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye guhera aho mutuye mu midugudu tukarica burundu.”

Yabitangaje kuwa kane tariki 9 Kamena 2016, ubwo batangizaga amahugurwa mu Karere ka Ruhango, ahugura inzego z’abagore guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa.

Abitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko hari igihe bahura n’imbogamizi igihe havutse ikibazo cy’ihohoterwa, bakabura uko bagikemura kubera ubumenyi bucye, nk’uko byatangajwe na Musengamana Francoise, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Nyamagana.

Aya mahugurwa yatangiriye mu turere tune tw’Intara y’Amajyepfo, aabera muri buri kagari kandi akazagera no tundi turere tw’igihugu twose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka