Kigali: Ubucuruzi bwa Telefoni zibwe buri mu marembera

Abagurishirizaga telefoni zakoze ahazwi nko ku Iposita mu Mujyi wa Kigali bavuye mu muhanda bajya gukorera ahantu hazwi, baniyemeza ko telephone z’inyibano zizajya zifatwa.

Biyemeje kureka ubucuruzi bwo mu muhanda baniyemeza kurwanya icuruzwa rya telefoni zibwe
Biyemeje kureka ubucuruzi bwo mu muhanda baniyemeza kurwanya icuruzwa rya telefoni zibwe

Babivuze kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017, ubwo bamurikiraga ubuyobozi icyumba kinini bikodeshereje bagiye gukoreramo kiri hafi y’aho bakoreraga.

Ibi ngo babigezeho nyuma yo kwibumbira muri koperative bise ‘Ikoranabuhanga n’iterambere kuri buri wese’, aho bavuga ko bizabarinda gukora badatuje kuko bakoreraga ahantu hatemewe.

Perezida w’iyo koperative, Hakizimana Isaï, avuga ko ubu bagiye gucururiza ahantu hizewe ndetse na telefone zigurishwa zikazajya zandikwa hagamijwe kurwanya icuruzwa rya telefoni zibwe.

Yagize ati “Ubundi twakoreraga mu kajagari, tugura telefone uko twiboneye zirimo n’inyibano. Ariko ubu tugiye gukorera hamwe, buri telefone izajye yandikwa mu gitabo n’indangamuntu y’uyizanye bityo havutse ikibazo tumubone bitagoranye. Tugiye gukorera mu mucyo”.

Mugenzi we ati “Mbere twacuruzanyaga igihunga kuko abashinzwe umutekano baturwanyaga, umuntu akaza ku kazi atazi ko ari butahe. Ubu rero tugiye gukorera ahantu heza, nubwo umuntu yakunguka make ariko atekanye biruta menshi y’umuhangayiko wa buri kanya”.

Icyumba bazajya bakoreramo kiri muri iyi nyubako
Icyumba bazajya bakoreramo kiri muri iyi nyubako

Iyo koperative imaze amezi atatu ishinzwe ifite abanyamuryango 250, bakaba barakusanyije amafaranga angana na miliyoni eshanu, ari na yo bafasheho ayo gukodesha aho bazakorera andi ngo bazayakoresha indi mishiga.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Kanamugire Damascène, yabasabye kugira umwambaro ubaranga kugira ngo babatandukanye n’abazakomeza gukorera mu muhanda (abo yagereranije n’inyeshyamba).

Ati “Murasabwa gutangira gukora mufite umwambaro ubaranga kugira ngo inzego zishinzwe umutekano zizajye zibatandukanya n’inyeshyamba. Bizatuma abazakomeza gukorera mu muhanda bafatwa bakabihanirwa kuko binyuranije n’amategeko”.

Akomeza avuga ko kuba bagiye gukorera ahantu hazwi ari bwo bagize ijambo, ku buryo hagize n’icyo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha cyakumvikana vuba.

Umuyobozi wa Station ya Polisi ya Nyarugenge, CIP Mark Minani, na we yavuze ko aho abo bacuruzi bimukiye hari hakenewe kuko bagiye gukorera ahantu hari umutekano bitandukanye na mbere, bityo ngo bakore ntacyo bikanga, bunguke biteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka