Kigali: Impanuka yakomerekeyemo abantu batanu

Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 ahitwa Beretwari mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster ikomerekeramo abantu batanu.

Renzaho Janvier, umushoferi w’iyi modoka, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka yasubiye inyuma ubwo yari arimo ashyiramo abagenzi.

Ati “Navaga Kagugu nerekeza Beretwari ngeze mu cyapa cy’abagenzi bategeraho, urugi abagenzi binjiriraho rwanga gukinguka noneho njya kubafungurira hinjiramo abagenzi bagera kuri 15 harimo n’abandi, imodoka ihita isubira inyuma abagenzi batangira gusimbuka bavamo barakomereka”.

Renzaho avuga ko imodoka yikatishije irenga ‘Bordure’ ibona guhagarara ntiyakomeza kugenda ariko abantu bari bayirimo bo bagerageje kuyisimbuka bakomeretse bitewe n’uko imodoka yagendaga.

Abajijwe niba yari yayiparitse neza, Renzaho yavuze ko yashyizemo ‘Frein à main’ yayiparitse uko bisanzwe akaba atazi icyateye imodoka gusubira inyuma ntawe uyitwaye.

Ati “Nayivanye muri ‘Controle Technique’ mu cyumweru gishize, nta kibazo yari ifite gusa ejo nzajya mu igaraje ndebe icyaba cyateye iki kibazo cyatumye isubira inyuma”.

Imbangukiragutaba yahise ihagera yihutira kugeza abakomeretse kwa muganga.
Mushimiyimana Josiane wabonye iyi mpanuka iba, avuga ko imodoka yahagaritswe n’undi musore wayirukanseho abasha kuyihagarika ayikatisha ku ruhande rw’umuhanda.

Ati “Iyo uwo musore adatabara iba yakomerekeyemo abantu benshi cyane ariko twagize Imana ntawe yahitanye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today ko abakomeretse ari abantu batanu, bakaba barimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Kagugu.

Ati “Turashishikariza abatwara ibinyabiziga kujya bitonda igihe bagenda mu muhanda kandi bakitwararika mbere yo kujya mu muhanda bakareba ibinyabiziga byabo ko ari bizima”.

Umuhanda Gisozi-Beretwari ukunze kuberamo impanuka kubera ubuhaname, amakorosi ndetse no kuba uwo muhanda ari muto cyane cyane iyo urenze Ibiro by’Umurenge wa Gisozi umanuka.

Mu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikora, ikunze kubwira abatwara ibinyabiziga kugenda neza mu muhanda ndetse no kubisuzumisha muri ‘Controle Technique’ kugira ngo bidateza impanuka mu gihe bagenda mu muhanda.

Imbangukiragutabara yahise iza ijyana abakomeretse kwa muganga
Imbangukiragutabara yahise iza ijyana abakomeretse kwa muganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko ubundi ntabwo umuyobozi w’ikinyabiziga yagombye kuruhuka imodoka ngo ayisigemo abagenzi. Ubu se yabwirwa n’iki niba atari umwe mu bagenzi wayikozeho ? Ibi binaba no kuri station ya petrole iyo bari kunywesha. Uzi n’iyo ayitega ibuye! Yagombye kwitwararika kuko yari azi ko hanahanamye

Xnophobe yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ariko ubundi ntabwo umuyobozi w’ikinyabiziga yagombye kuruhuka imodoka ngo ayisigemo abagenzi. Ubu se yabwirwa n’iki niba atari umwe mu bagenzi wayikozeho ? Ibi binaba no kuri station ya petrole iyo bari kunywesha. Uzi n’iyo ayitega ibuye! Yagombye kwitwararika kuko yari azi ko hanahanamye

Xnophobe yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Itangazorya RDF nirisohoka muzatumenyeshe.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka