Kigali: Abantu babiri birakekwa ko bahitanywe n’umuvu w’imvura

Imirambo y’abantu babiri yabonetse muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gikondo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024.

Amazi hari aho yari yarenze ruhurura agera mu muhanda
Amazi hari aho yari yarenze ruhurura agera mu muhanda

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko imirambo y’abo bantu yabonetse nyuma y’imvura yari imaze kugwa ari nyinshi, bigakekwa ko bashobora kuba batwawe n’umuvu w’amazi yari menshi.

Yagize ati “Umuvu wafunze umuhanda Rugunga - Kanogo ku buryo nta kinyabiziga cyari kuhanyura kubera amazi yari yabaye menshi cyane. Urebye rero ruhurura yabonetsemo iyo mirambo usanga bifitanye isano n’uwo muvu ko ari wo ushobora kuba wabatwaye, gusa turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane umwirondoro wabo n’amakuru yisumbuyeho ku rupfu rwabo”.

Uyu muvu w’amazi wari wahagaritse urujya n’uruza ku buryo nta modoka yaturukaga Gikondo SEGEM zijya mu Kanogo, ndetse ntazavaga ku kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali ngo zerekeze mu Kanogo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko uwo muvu ukimara kuba mwinshi mu muhanda, Polisi yahise itangira kuyobora ibinyabiziga mu yindi mihanda kugira ngo bidahura n’ibibazo.

Ati “Ni ikibazo kitamaze umwanya munini kuko mu gihe gito cy’iminota itarenze 40 ayo mazi yatangiye kugabanuka ku buryo byageze mu masaha y’umugoroba amazi yamaze kuba make mu muhanda”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, asaba abantu ko bakwiye gukurikiza inama bahabwa n’ubuyobozi z’uburyo bagomba kwitwara mu bihe by’imvura ndetse yatangira kugwa abantu bakugama aho kuyigendamo kugira ngo birinde ingorane bashobora guhura na zo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko mu gice cya kabiri cya gashyantare, ni ukuvuga hagati ya tariki ya 11-20 z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero mpuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’Igihugu.

Ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi myinshi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu Majyepfo y’Uburengerazuba ahateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 130 na 160.

Meteo Rwanda igira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka