Kamonyi: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi 18 barakomereka

Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y’imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.

Impanuka yatewe n’imodoka ya Minibus yavaga i Kigali ijya i Muhanga yabuze Feri igonga Coaster irakomeza igonga ivatiri na yo igonga imodoka ya pickup yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko muri iyi mpanuka hagonganiyemo imodoka enye biturutse kuri iyo Minibus.

Ati "Iyo Minibus imaze kugongana n’indi modoka yateje impanuka izindi modoka na yo irakomeza irenga umuhanda iragenda igonga ’bordure’ zikikije umuhanda zirashwanyuka igwa munsi y’umuhanda".

Imbangukiragutabara zahise zihagera zijyana abakomeretse ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho, umurambo ujyanwa mu buruhukiro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nukwihangana kubakoze impanuka bose nuwo warutwaye Munubus ntawamurenganya ibyuma ntimujya inama.

Ntakirutimana jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Bakomeze kwihangana Kandi mboneyeho nokwihanganisha ababuze ababo

Dusabumuremyi pierre yanditse ku itariki ya: 10-03-2024  →  Musubize

Aha hantu hari umuzimu si gusa. Habanje kugwa bus ya Ritco, bidaciye kabiri Howo ejobundi yari ihagaramye none ngo na minibus?

Ubwo simvuze yayindi yagonze Sofia. Abanyamasengesho barakenewe pe!
Si gusa.

Gakara Abdul yanditse ku itariki ya: 10-03-2024  →  Musubize

Ni Byiza ko mwajya muvuga imibare nyayo y’abapfuye cg bakomeretse

Elam yanditse ku itariki ya: 10-03-2024  →  Musubize

Imana yakire uwabuze ubuzima naho abakomeretse Imana ibahe gukira

Elias Bizimana yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Umuryango wabuze uwabo ndawihanganishije.

Hishamunda Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka