Kabirizi: Mu minsi itatu hamaze gufatwa 20 bashinjwa ubujura

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, buremeza ko mu minsi 3 gusa bumaze gufata abantu 20 bakekwaho ubujura.

Aba bafatanywe ihene bibye banayishe mu murenge wa Nyagatare.
Aba bafatanywe ihene bibye banayishe mu murenge wa Nyagatare.

Mutware John uri gukora nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi muri iyi minsi, avuga ko abo bafashwe guhera tariki 11 Mutarama uyu mwaka, bahita bashyikirizwa Polisi ikorera muri aka karerekugira ngo bakurikiranwe.

Agira ati “Abaturage bakoze urutonde haba n’amatora abagize amajwi menshi mu gukekwaho ubujura dutangira kubafata. Turabasaba gukomeza gutanga amakuru tubafate abahamwa n’icyaha bakiryozwe.”

Yemeza ku bufatanye n’abaturage bakoze urutonde rw’abo bakeka abahurijweho na benshi baba aribo bafatwa.

Abaturage bavuga ko abajura babateye ubukene kuko imyaka bayisarurira mu mirima, itungo bakarisanga aho riziritse mu gasozi n’aho ritaha ndetse bakaba banapfumura amazu bakiba.

Umwe ati “Ibishyimbo n’ibigori batangiye kubyiba bitarera, igitoki cyangwa umwumbati ntiwawubona, ihene ntibarebaho, amagare yewe n’igipangu ntibatinya kucyurira cyangwa gutobora inzu.”

Aba baturage bakeka ko babanza kubatera imiti ibasinziriza kuko ngo hari igihe bibwa mu nzu kandi bayiryamyemo bugacya babona aho yapfumuwe.

Abo bakekaho ubujura ahanini ngo ni insoresore zitagira akazi ahanini zirirwa mu tubari zinywa inzoga.

Bemera ariko ko amarondo bayashyizemo imbaraga nyinshi abajura bagabanuka gusa ngo ikibazo n’uko batarara irondo ku mirima yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka