Inkengero za Nyungwe ziratekanye n’uwiyita Sankara azafatwa - Polisi

Polisi yamaganiye kure amakuru y’uko inkengero z’ishyamba rya Nyungwe nta mutekano urimo kubera ibitero by’umutwe mushya witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Francis Kaboneka aganiriza abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri Francis Kaboneka aganiriza abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru

Bimwe mu bitangazamakuru bishyigikiye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bimaze iminsi bitangaza amakuru ko hari umutwe wahagurikiye kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba warinjiriye mu ishyamba rya Nyungwe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel K. Gasana we ntabifata nk’abantu bateje ikibazo,ahubwo avuga ko ari amabandi yari agambiriye kwiba kandi akizeza ko ikibazo cyayo cyakurikiranywe ku buryo yahunze agasubira aho yari yaturutse.

Yabitangarije mu nama yagiranye n’abatuye mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2018, mu rwego rwo kubahumuriza no kubasaba kuba maso no gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yagize ati “Hari amabandi yinjiye mu Rwanda yiba imitungo muri aka gace. Ibi ni ibintu inzego z’umutekano zitakwihanganira. Icyo tubakeneyeho ni ubufatanye bwanyu n’inzego z’umutekano, mugatanga amakuru ku gihe ku bantu mutizeye cyangwa ibikorwa mwaketse.”

Muri iyi nama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abayobozi kwegera abaturage, bagafatanya gukaza umutekano, bafasha abaturage gufata iya mbere mu kwicungira umutekano.

Ati “Umutungo munini dufite ni umutekano twishimira twese uyu munshi. Ntabwo tuzihanganira icyo ari cyo cyose cyangwa uwo ari we wese wabangamira umutekano dufite. (Umutekano) ni wo shingiro ry’iterambere dushaka kandi na mwe nk’abaturage mugomba gufata iya mbere mu kuwurinda.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko umutungo wa mbere igihugu gifite ari umutekano, asaba abaturage kuwurinda
Minisitiri Kaboneka yavuze ko umutungo wa mbere igihugu gifite ari umutekano, asaba abaturage kuwurinda

Abo Bayobozi basabye abaturage kwima amatwi amakuru y’impuha akomeza gukwirakwizwa, ahubwo bagashyira imbaraga mu kazi kabo kuko umutekano w’igihugu urinzwe 100%.

Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege we yamaganiye kure iby’umutwe wiyita ko waje kurwanya Leta y’u Rwanda. Yavuze ko uwo mutwe uyobowe n’uwitwa “Sankara” udateze gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.

Yanatangaje ko uwo Sankara ari umuturage wahunze ubutabera kandi ubutabera bw’u Rwanda bukomeje gukorana n’ibindi buhugu ngo atabwe muri yombi agezwe imbere y’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nafatwa se ikibazo kizaba kirangiye? Hazavuka abandi.

tura yanditse ku itariki ya: 18-07-2018  →  Musubize

BATUBWIRE TUJYEYO TUBARWANYE, ARIKO TURAHERA KUBUYOBOZI BUBI BURI NYARUGURU, KUKO BURAJIJISHA BUZWIHO GUTEKINIKA WASANGA NABIRIYA BUBIZI CG BUBIFITEMO URUHARE TURABIZI, KUKO HAKWIYE NINZEGO ZUMUTEKANO ZITARI IZIHARI ZIRANGWA NO GUKORERA UBUYOBOZI AHO GUKORERA ABATURAGE

kambanda yanditse ku itariki ya: 18-07-2018  →  Musubize

USHOBORA KUBA UFITE ICYO UPFA N’UBUYOBOZI BWA NYARUGURU. IBYO NI IBITEKEREZO BYAWE KU GITI CYAWE

KAAB yanditse ku itariki ya: 21-07-2018  →  Musubize

Ndasaba uyu witwa Sankara yuko we n’abo bafatanyije badakomeza kumena amaraso y’abanyarwanda.Umucuranzi wo muli Congo-Brazaville witwa Casimir Zao ZOBA yaravuze ati:"Semez l’amour et non la guerre mes amis".Bisobanura ngo "Mwimakaze URUKUNDO aho kurwana".Imana itubuza kwica no kurwana.Muli Matayo 26:52,Yesu yavuze yuko abantu bose barwana azabicisha intwaro ku munsi w’imperuka.Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana.Ikibabaje muli Afrika,nuko usanga ari abenegihugu bica abenegihugu (civil wars).Reba intambara ya Uganda,DRC,Burundi,Somalia,Mali,Nigeria,etc...Natinals kill other Nationals.This is an insult to our loving God!!

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 18-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka