Ingabo na Polisi bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage

Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage kugera ku iterambere n’imibereho myiza.

Ni ibikorwa bizatangizwa ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda".

Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, bikazibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Mu itangazo urubuga rwa X ya RDF yashyize ahagaragara, Ingabo na Polisi by’u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP, Boniface Rutikanga, avuga ko mu myaka icumi ishize Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye.

Ati: “Polisi isa nkaho yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2009, ariko bigenda byiyongera mu myaka yakurikiyeho. Ibyo rero byibanze cyane ku kubakira abatishoboye inzu zo kubamo mu gihugu hose zigera ku 135, uturima tw’igikoni 583.260, haguzwe inzitiramubu 500, gutanga mituweli ku miryango ingana ni 16.589, hatewe ibiti kuri hegitari 107.69, hatanzwe imirasire y’izuba igera ku 16.135, hubatswe amarerero 30, hatangwa ibikoresho birimo imodoka 15 n’amoto 33 ku nzego z’ibanze (imirenge) hagamijwe gufasha abo bantu kugera ku baturage mu buryo bworoshye hagamijwe kubaha serivise inoze”.

Akomeza agira ati: “Hishyuwe minerivale z’abana baturuka mu miryango itishoboye, hubatswe ubwiherero, hatanzwe amazi meza, haguwe imiyoboro y’amazi, gahunda ya Gira inka mu Nyarwanda, kubaka ibiraro n’ibindi”.

ACP Rutikanga akomeza asobanura uruhare rwa Polisi mu iterambere ry’abaturage. Ati: “Hari urubyiruko rwahoze ruri mu bigo ngororamuco, rwitwa imboni z’impinduka, twabafashije mu rugendo rwo gutangira ubuzima, bihangira imirimo ijyanye no kubaza, kubaka no gukora amashanyarazi, bakabikorera mu bice bitandukanye by’igihugu”.

Akomeza avuga ko kandi bafashije abarembetsi kwibumbira mu makoperative hagamijwe gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru ku mipaka, hari kandi abahawe amato cyane cyane muri Nkombo kugira ngo babashe gukora ingendo zo mu mazi.

ACP Rutikanga, avuga ko buri rwego rwari rusanzwe rugira ibikorwa rukora hagamijwe iterambere ry’abaturage, ariko kuri ubu bahisemo guhuza imbaraga mu gihe cy’amezi atatu, aho bazakora ibikorwa birimo gutera ibiti, kubaka amarerero, kubakira abatishoboye, kubaka ibiraro n’ibindi.

Asoza avuga ko kuba bahuje imbaraga bidasobanuye ko hari icyuho gihari mu gufasha abaturage, kuko n’ubusanzwe nka Polisi isanzwe igira ukwezi kwa Polisi ko kwifatanya n’abaturage mu gukorera hamwe hagamijwe iterambere n’imibereho myiza, Ingabo nazo zikagira ibikorwa ukwezi kw’ingabo cyangwa icyumweru cy’ingabo aho abantu bubakirwa imidugudu, ibiraro, kuvurwa hagamijwe isuku n’umutekano.

Kuri iyi nshuro rero byakozwe mu rwego rwo kuzizihiza imyaka mirongo itatu (30) igihugu kibohowe, aho tariki ya 1 Werurwe hazatangizwa ibikorwa bikorewe abaturage babigizemo uruhare, bizasozwa muri Nyakanga uyu mwaka 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka