Imidugudu itarangwamo icyaha izakomeza kubishimirwa

Polisi y’Igihugu irizeza imidugudu itazagaragaramo icyaha, ko igomba kugenerwa ibihembo birimo kubakirwa ibiro no guhabwa ibikoresho bikenewe.

 Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, CGP Emmanuel Gasana yijeje gukomeza gushyigikira imidugudu izarusha indi yose mu gihugu kwirinda icyaha
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CGP Emmanuel Gasana yijeje gukomeza gushyigikira imidugudu izarusha indi yose mu gihugu kwirinda icyaha

Byatangajwe n’Umukuru wa Polisi y’Igihugu, CGP Emmanuel Gasana kuri uyu wa gatandatu, ubwo hizihizwaga imyaka 18 Polisi y’Igihugu imaze icungira Abaturarwanda umutekano.

Polisi y’Igihugu ikaba yanashoje ibikorwa by’uyu mwaka yari imazemo ukwezi ifatanya n’abaturage, harimo ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa, ndetse no guteza imbere isuku n’umutekano.

CGP Emmanuel Gasana avuga ko hari n’ibikorwa bakoreye abaturage, birimo kubakira no kuremera abatishoboye, hamwe no kubaka ibiro by’imidugudu yarushije indi yose mu gihugu kwirinda ibyaha.

CGP Emmanuel Gasana ati "Mu kwizihiza iyi sabukuru twihaye insanganyamatsiko igira iti ’Duturane mu midugudu itarangwamo icyaha. Tumaze kubaka ibiro by’imidugudu itanu, hanashyizwemo ibikoresho byose.

"Ni imidugudu itararanzwemo icyaha mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, kandi iyi gahunda izakomeza mu midugudu yatoranijwe mu gihugu hose."

Abayobozi b'Inzego zikorana na Polisi ndetse n'abagize inzego z'umutekano z''Afurika bifatanije na Polisi kwizihiza isabukuru y'imyaka 18
Abayobozi b’Inzego zikorana na Polisi ndetse n’abagize inzego z’umutekano z’’Afurika bifatanije na Polisi kwizihiza isabukuru y’imyaka 18

Polisi y’Igihugu ivuga ko yakoresheje amafaranga agera kuri miliyoni mirongo itandatu mu bikorwa byo kuremera no kubaka amazu y’abatishoboye n’ibiro by’imidugudu.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, ashimangira ko gutura mu midugudu izira icyaha bivuze gutura mu gihugu kizira icyaha.

Ashimira Polisi y’u Rwanda kuba ari iya kabiri muri Afurika mu mikorere myiza, nyuma ya Botswana.

Umuyobozi w’abagize inzego za Leta n’iz’abikorera zikorana na Polisi y’Igihugu, Wellars Gasamagera avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage buzakomeza hifashishijwe izo nzego.

Umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi no kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 18, yahuriranye no gusoza amahugurwa y’iminsi itatu yari ahuje abagize inzego z’umutekano z’ibihugu 41 bya Afurika.

Aba banyafurika basangijwe ubunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda ku bijyanye n’uburyo ikorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage, haba mu gihugu imbere no hanze aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hali imidugudu se "itarangwamo icyaha"??? Ntibishoboka.Imana yaturemye ubwayo,ivuga ko "nta muntu n’umwe udakora icyaha" nkuko Umubwiriza 7:20 havuga.Niba Police ikeka ko Icyaha gusa ali urugomo n’ibiyobyabwenge,nimenye ko idashobora kumenya abantu basambanye mu mudugudu,kubera ko bikorerwa mu ibanga.Ndetse no muli Police ubwaho,halimo abasambanyi benshi kandi ku isi yose.Nacyo ni ICYAHA gikomeye cyane.Dukurikije Bible,no gukunda ibyisi cyane bikakubuza gushaka imana,ni icyaha gikorwa na Millions and Millions z’abantu,ku buryo bizababuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo nkuko tubisoma muli 1 Yohana 2:15-17.Mu magambo make,ntabwo ari twebwe abantu tugena icyaha icyo aricyo.
Ni imana yaturemye,iduha Bible kugirango tumenye icyaha icyo aricyo.Urundi rugero,kutemera ko Yesu ari Mesiya wadupfiriye,ni icyaha gikomeye kizarimbuza abantu benshi (Yohana 3:16).Dukurikije iryo somo,Billions/Milliards nyinshi z’abantu ntabwo bemera ko Yesu ari Mesiya wacu.Urugero ni Abaslamu,aba Hindous,Bouddhists,etc...Abo bonyine barenga 2.5 Billions.

Karake yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka