Hafashwe imodoka yikoreye udupaki 7700 tw’inzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge

Polisi y’igihugu ikorera muri Gicumbi yafashe imodoka y’ivatiri ifite pulake UAR 376D, yikoreye amapaki 770 y’inzoga yitwa Zebra ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Aya makarito niyo yafashwe arimo inzoga yitwa Zebra
Aya makarito niyo yafashwe arimo inzoga yitwa Zebra

Polisi yafashe iyo modoka ubwo yari iri mu mukwabo mu murenge wa Rukomo, mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukwakira 2016.

Ayo makarito 770 agizwe n’udupaki 7700 turimo inzoga ya Zebra ikorerwa muri Uganda, itemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Iyo modoka yafashwe iva i Gatuna, ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, yerekeza i Kigali. Uwari uyitwaye akimara kubona polisi, imodoka yahise ayita mu mukingo, ahita yiruka na nubu ntaraboneka.

Umugenzacyaha akana n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira ashimangira ko bafashe iyo modoka ikaba yahise ijyanwa kuri Polisi mu mujyi wa Byumba.

Akavuga ko Zebra ari inzoga idafatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda kandi ntiyemewe gucururizwa mu Rwanda.

Imodoka yari itwaye ayo makarito mu gice cy'inyuma
Imodoka yari itwaye ayo makarito mu gice cy’inyuma

Avuga ko abayicuruza babikora mu buryo bwa magendu, bityo ngo iyo bayifashe ishyikirizwa ikigo cy’imisoro n’amahoro, kikaba ari nacyo kigena amande icibwa.

IP Gasasira, akaba agira inama abaturage, kwirinda gukora ubucuruzi butemewe, kuko ngo byanze bikunze ntibwabateza imbere.

Agira ati “Reba nk’uyu yashoye amafaranga ye menshi, agiye kuyahomba, nonese ubu akoze uburuzi bwemewe, byari ku mutwara iki, rwose turasaba abaturage bacu, kubanza bagakora ubushishozi”.

Akomeza ashimira ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru kuko ibi byose kubigeraho, ari amakuru baba bahawe n’abaturage, akabasaba gukomerezaho.

Itegeko riri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha byambukiranya imipaka, mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu ngingo yaryo ya 199, ivugako umushoferi ufashwe atwaye magendu, ahanishwa amande 5000$ cyangwa agafungwa iminsi umunani.

Ibicuruzwa byafashwe, iyo byemewe mu hihugu, bitezwa cyamunara, iyo bitemewe biratwikwa cyangwa bikamenwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inzoga zemewe mu rwanda zirazwi abantu bagira uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge bahanwe pe, arikose ubu ntiturabona ko polisi yacu iri maso ntanahamwe wakorera icyaha ngo wo kumenyekana pe.

boniface yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

ubucuruzi nk’ubu narabukoze, uku niko buri gihe birangira , birangira uko byagenda kose ayo wabubonyemo yose uyahombye rimwe na rimwe ugahomberamo n’imitungo yawe yindi! bwampombeje amafaranga yanjye bunsubiza kuri zeru. Dore nk’uyu agiye guhomba iyi modoka n’izi miriyoni zigiye kuhatwikirwa. hari ibintu abantu bakwiye kumenya, mbona inzego zishinzwe umutekano zarakanuye ushingiye kukuntu muri iyi minsi bari gufata ibintu nk’ibi. dukwiye kureba iby’amategeko ajyena kurusha kureba uko inyungu z’akanya gato kuko zirahombya.

hakizimana jean yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka