Gitifu w’akagari arashakishwa nyuma yo gutorokana amafaranga y’abaturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nemba mu murenge wa Rweru muri Bugesera, Ndayisaba Alfred arashakishwa nyuma yo gutorokana amafaranga y’abaturage.

Gitifu w'akagari ko muri Bugesera arashakishwa nyuma yo gutorokana amafaranga y'abaturage
Gitifu w’akagari ko muri Bugesera arashakishwa nyuma yo gutorokana amafaranga y’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga kuri ubu bamaze kumenya ko uwo muyobozi yatorokanye abarirwa mu bihumbi 220RWf.

Agira ati “Twabonye ibirego by’abaturage bakora mu ishamba rya Gako batubwira ko yabatwaye amafaranga bahembwe ababwira ko agiye kuyabashyirira ku ma nkonti yabo.

Hari n’abandi y’abari mu kimina nayo yatwaye ababwira ko agiye kuyabashyirira kuri konti ariko ntiyayashyiraho.”

Akomeza avuga ko nubwo babaze kubarura ibihumbi 220RWf, hari n’abandi baturage benshi bakijya gutanga ikirego. Ahamya ko hagiye kubarurwa neza umwenda afitiye abaturage.

Nsanzumuhire avuga ko bakimenya ko uwo muyobozi yambuye abaturage, bihutiye kumuhamagara ngo aze yisobanure ariko we ntiyaje kuburyo ngo hashize iminsi ine atorotse.

Uyu muyobozi akomeza asaba abayobozi kuba inyangamugayo imbere y’abaturage.

Agira ati “Niba wowe muyobozi abaturage bakugiriye icyizere bakaguha amafaranga yabo ngo uyabajyanire ku ma konti yabo, ugomba kugaragaza ubunyangamugayo kuko aricyo cy’ingenzi.”

Akomeza avuga ko bagioye gukebura abayobozi kugira ngo bisubireho kuko ibyo byo gutorokana amafaranga y’abaturage bitari bisanzwe.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko kuri ubu yatangiye iperereza ryo kumenya irengero ry’uyu muyobozi no kumenya icyabimuteye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Na sedo wakagari Ka Batima ntiyanyuzwe n’umushahara we kugeza ariye imfashanyo z’abaturage bimuwe bavuye mubirwa by a Mazane naSharita

Emmy yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Yewega AHOBUKERA erega uhewuka mu bike no mu byinshi arushaho guhemuka. Za ruswa se mwirirwa murya ko abaturage bagowe zahagarara? ntacyo ariko imitsi y’abaturage izabagaruka. Mwarimu se mumurusha amashuri angahe ko mumurusha umushahara? nzabandora ni umwana w’i rwanda

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

None se let a yahaye ibiryo ABAYOBOZI b’utugari bakareka guhemukira abo bashinzwe,jyewe ndahamyako igihe cyose ibyo byose bizaba bitarakorwa ubuhemu buzahoraho ku rwego rw’akagari!,kuko bakore byinshi kandi ntacyo Bart a!

Ahobucyera yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka